Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais!

Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw’itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b’ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Mu gihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda muri za 90 ubwo n’inkotanyi zari zirigutera u Rwanda zishaka gufata ubutegetsi, ijambo Rukokoma nibwo ryadutse rizanywe n’umunyapolitiki Faustin Twagiramungu. Uburyo ryasobanuwe cyangwa ryumvikanye icyo gihe nuko iyo Rukokoma yifuzwaga, yagombaga kwiga ku bibazo byose byari byugarije igihugu icyo gihe ikanerekana icyerekezo cy’ibisubizo byabyo byumvikanweyo na benshi.

Icyo abakukiranira hafi politiki nyarwanda kuva mur’ibyo bihe bazi, nuko iyo Rukokoma itigeze iba kugeza uyu munsi. Ibi bigasa nibigaragazako wenda cyangwa ni n’ukuri koko, ko mu banyapolitiki cyangwa n’abandi banyarwanda berekana ko bababajwe n’ibibazo by’igihugu, haba harimo abungukira mu kudakemura ibibazo bibangamira benshi. Ibi bikaba mu gihe abafite ingufu zituma ntagihinduka, bakomeza kuzikoresha, abapfa bose n’ibipfa byose bigakomeza gutikira ntacyo bikanga.

Ariko abapfa n’ibipfa ntibikwiye gukomeza. Niyo mpamvu nanjye nshyigikiye rwose iki gitekerezo cya Padiri Thomas Nahimana cy’inama yahuza abanyarwanda b’ingeri zose zishoboka, bahura bakaganira ku bibazo by’igihugu cyabo, bakabihera mu mizi kugeza uko bimeze mur’ibi bihe, noneho bakumvikana ku bisubazo bikwiye byanyura benshi. Mu mwanzuro, ndibuze gutanga uko mbona iyo nama yakorwa.

Rukokoma uko Padiri Thomas Nahimana ayivuga

Mu mutwe w’inyandiko ndibaza nti ni Rukokoma yifuzwa cyangwa ni Dialogue Inter-Rwandais. Dore uko Padiri Thomas Nahimana yatangaje iyo nama mu nyandiko yasohotse tariki 30/11/16 mu kinyamakuru therwandan. Aragira ati:

“Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n’ari hanze y’u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye amadini, …. Iyo nama yabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.”

Agakomeza agira ati:

“Muriyo nama havugwa ibibazo byose by’ingenzi bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye… Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi.”

Ibyo bibazo byakwigwa mu nama Rukokoma Padiri Thomas Nahimana yifuza ntabwo yabishyize ahagaragara neza mu buryo burambuye ngo abanyarwanda babimenye, wenda ngo bagire n’icyo babivugaho cyangwa banungure ibitekerezo abayijyamo, babereka bimwe mu bibazo n’ibisubizo bashobora kwibagirwa.

Igitekerezo cya Colonel Patrick Karegeya

Mu rwego rw’ibiganiro bikenewe hagati y’abanyarwanda, na Colonel Patrick Karegeya mw’izina ry’ishyaka RNC, mbere yuko prezida Paul Kagame amuhitana ku ya 01/01/2014, hari ibarwa yandikiye Mr. Douglas E. Coe uyobora The Fellowship yari yise “Guhagarika umutekano mucye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigali hakoreshejwe ibiganiro.”

Iyo barwa irasesengura imitegekere y’ubutegetsi bwa FPR na prezida Paul Kagame, ikanasaba ubufasha bwo gutegura ibiganiro byahuza abanyarwanda kugirango ibibazo biterwa n’iyo mitegekere itari myiza na busa bibonerwe umuti.

Hari nkaho iyo barwa igira iti:

“Urugero rw’ubwoba n’iterabwoba biganje mu Rwanda ntibituma abanyarwanda bashobora kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomereye igihugu ngo babe banabibonera ibisubizo.”

Mbere ya Padiri Thomas Nahimana na Colonel Patrick Karegeya, wenda n’abandi ntibuka, hari ibitekerezo, yewe n’inzego nyinshi zagerageje guhuza abanyarwanda kugirango baganire ku bibazo by’igihugu cyabo. Mur’ibyo bitekerezo, harimo na Dialogue Inter-Rwandais.

Dialogue Inter-Rwandais yo n’iki?

Igitekerezo cya Dialogue Inter-Rwandais cyakunze kuvugwaho cyane mu myaka icumi irengaho gato ishize ya nyuma ya 2000, ubwo amashyaka yari ari gukorera hanze y’igihugu yasaga najandajanda cyane (nubwo uko imyaka yakomeje kugenda, ayo mashyaka yagiye yikosora buhoro buhoro, ariko inzira ikaba nanone ikiri ndende).

Dialogue Inter-Rwandais yaje kongerwaho ko iri “Hautement Inclusif,” mu magambo ahinnye iza kwitwa DIRHI; ikaba yari igamije ibikurikira:

  • Guha ijambo umunyarwanda ukandamijwe uruhari rugaragara mu miyoborere y’igihugu cye imubereye;
  • Gufasha abanyarwanda gushyiraho inzego bitoreye zihamye, zizewe na bose zatuma hatongera kubaho impunzi cyangwa inyeshyamba zizikomokamo;
  • Kubona ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’umutekano wa buri munyarwanda watuma bose babana mu mahoro, ndetse bagashobora no kubana n’ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Kubera ko iyo ubirebye neza usanga u Rwanda ruri nyirabayazana mu ntugunda ziri mu karere k’ibiyaga bigari.

Uwamenya kundusha aho igitekerezo cya DIRHI gihagaze muri ibi bihe yaba ashubije abashishikajwe n’imibanire mwiza hagati y’abanyarwanda ubwabo, ndetse no hagati y’igihugu cyabo n’amahanga.

Ntawavuga ku biganiro hagati y’abanyarwanda, maze ntagire icyo akomoza ku masezerano y’Arusha yasinywe hagati y’Inkotanyi na Leta y’u Rwanda kuya 04/08/1993.

Amasezerano y’Arusha

Hari abanyarwanda batari bake bemezako amasezerano y’Arusha hagati y’Inkotanyi na Leta y’u Rwanda kiriya gihe ari kimwe mu byatumye igihugu yewe n’akarere kose bigwa mu makuba muri 94, ndetse na nyuma yaho. Akaba yarakoreshejwe mu rwego rw’ubuhanga bwo kurwana intambara no kwigarurira ibihugu.

Icyagaragaye nuko amasezerano yagabanyaga ubutegetsi by’u Rwanda hagati y’abantu n’imitwe ya politiki na gisilikari batigeze batorwa n’abaturage. Bikumvikana rero ko abayungukiyemo, ari abari bahangayikishijwe no kugera ku butegetsi gusa, ntaho bahuriye n’inyungu z’abaturage uretse wenda mu magambo gusa.

Isomo aha rikaba ryaba gutandukanya abaharanira gutegeka u Rwanda byanze bikunze, n’abaturage batanga ubwo butegetsi dukurikije uko itegekonshinga ribivuga. Mu nama zaba ziteganyijwe, byaba ngombwako abaharanira gutegeka batakomatanya kwitwako bahagarariye abaturage, mu gihe batatoye n’abo ngo babahagararire. Inyungu z’abaturage zahagararirwa na sosiyete civile iba itagamije ubutegetsi. Bijyo n’amasezerano yashyirwaho umukono nyuma y’ibiganiro yatandukana, mu gihe abitwako batagamije gutegeka, bagira ibyo basaba abashaka ubutegetsi.

Umwanzuro

Padiri Thomas Nahimana atangaza iki cyifuzo cyo gutumiza Rukokoma, we n’Ishyaka Ishema bari bamaze guhura n’insaganya idasanzwe i Nairobi abanyarwanda benshi, yewe n’amahanga menshi, biboneye cyangwa bumvise, ubwo prezida Paul Kagame yamwangiraga gukandagira mu Rwanda. Nahimana yatangaje ko Ishema ryari risanzwe rifite uwo mushinga, ariko ibihe u Rwanda rurimo bikaba bisaba ko wenda wakwitabwaho kurushaho. Abagize iki gitekerezo cy’ibiganiro bakakigeza ku banyarwanda, bakagira n’icyo bagikoraho ngo gitere intambwe, ubwo wenda Nahimana yareba uko agira icyo abasaba mur’urwo rwego.

Amatora yo muri 2017 ni igihe ubundi prezida Paul Kagame yagombye kuva k’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko nkuko yabyerekanye iyi myaka yose ishize, – n’igikorwa cyo gukumira Padiri Nahimana kikabishimangira -, ntabwo yiteguye kuburekura ku neza, ngo areke abanyarwanda ngo bamwerekeko batamukunze. Bimushobokeye ahubwo ngo yageza no muri 2034.

Gutumiza inama yafasha guhindura ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda, birakenewe koko cyane. Ikidakenewe ni inama yo kugabana ubutegetsi hagati y’abanyarwanda batatowe. Ubutegetsi butangwa n’abaturage. Inama ikenewe yaba iyo guhuza abanyapolitiki bashaka gutegeka u Rwanda kugirango bahuze umugambi wo guhindura imitegekere mibi iriho, bitababujije kubupiganira hagati yabo, na cyane cyane mu gihe amatora yo kububahesha yashoboka.

Ariko mur’uko gutumiza inama nk’iriya, gutandukanya abaharanira ubutegetsi n’ababutanga nabyo birakwiye cyane. Niyo mpamvu, mu gihe abanyapolitiki baba bajya umugambi umwe, mu rwego rw’inama yatumirizwa igihe kimwe, byanashoboka ahantu hamwe, ariko ibyigwaho bitandukanye kuberako abatumirwa baba batandukanye, abahagarariye sosiyeye sivili: amadini, abacuruzi, abakozi ba leta barimo abasirikari, abapolisi, abarimu, abaganga, abacamanza, n’abandi, abahinzi, abanyeshuli, abagore, urubyiruko, abakozi bo mu bigo bw’igenga, n’abandi, nabo bakwigira hamwe ibibazo igihugu gifite, bakumvikana ku bisubizo bihuriweho na benshi, maze bakabigeza ku banyarwanda bose, ndetse n’amahanga hamwe n’imiryango ifasha u Rwanda.

Yaba Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais rero, uko ariko kose abantu bahitamo kuyita, kimwe muri byo kiracyenewe cyane vuba, ubu noneho wenda kurusha uko byaribikenewe muri za 90, kubera ibibi byinshi byabaye hagati aho, bikangiza ubunyarwanda n’ejo hazaza h’abanyarwanda. Ibyo bibi bidatekerejweho mu bwisanzure ngo bibonerwe umuti, amateka yazabibaza abanyarwanda turiho mur’iki gihe, adushinjako ntacyo twamaze.

Ambrose  Nzeyimana