Niba Kagame ari umubyeyi yagombye kwibuka ko na Ingabire nawe ari umubyeyi

Ariko rwose Paul Kagame wakwibutse ko nawe uri umuntu ukora amakosa akanakora ibyiza! Niba Ingabire yaravuze ibibi ukora si ukuvuga ko akwanga ahubwo ashaka ko byakosorwa. Ubu koko uramufunze ubuzima bwe bwose! Harya wowe uzamara imyaka ingahe kuri iyi si? Nibyo Ingabire ni umuhutukazi ukaba umututsi ariko mwese muri abanyarwanda mukaba n’ababyeyi… Reka gukora nka Sinabyaye kuko wowe uzagenda uwo wabyaye asigare.

Ese urwo rubyaro rwanyu (Ingabire and Kagame) ntiruzahura? Koko ubona utabaho utari president? Harya wari umaze imyaka ingahe utari president? Ntiwaryaga ukaryama? Ese ntiwabonye ko Habyarimana wagaragazaga ubushake bucye ngo muve mu buhungiro yapfuye maze wowe wiviriye mu buhungiro ukaba uri president!

Madame Ingabire Victoire n’umuryago we

N’iki kikwemeza ko umwana wa Ingabire cyangwa undi bafitanye isano atazaba President w’u Rwanda cyangwa kimwe mu bihugu babamo(Harya Obama niba hari abagiriye ise umubyara nabi muri Kenya bifashe bate bumvise umwana we yabaye president of USA???!!!) Reka kwerekana ubugome bukabije kuko n’utarize amategeko muri za Kaminuza ahita abona ko uwo mutegarugori mwamuhimbiye ibyaha kuko yatinyutse kuza ku butaka bw’u Rwanda kwerekana amakosa ukora… Nibyo hari n’ibyiza ukora ugomba gushimirwa ariko ntukishimire ko bagusingiza ngo wakoze ibyiza gusa kandi uri umuntu ukora n’amakosa.

Ihangane urarame ube President w’abanyarwanda bose ureke kwereka abatutsi ko udahari bashira, abahutu ko batazagira amahoro uhari. Ubu koko wumva umutimanama wawe ukubwira ko uri intungane nta muntu n’umwe wigeze wica? Kuki wirirwa wita abandi abicanyi, maze ugatinya ndetse ukanatuka abashaka kukuburanisha ibyaha by’ubwicanyi bikuvugwaho? Njye numva ko niba uri umwere nka president wabyerekana ukirengagiza izo immunity uhabwa n’amategeko ukijyana imbere y’izo nkiko zigushaka ukisobanura cyangwa se wowe urege mu nkiko abo bakwanduriza isura bakwita umwicanyi izo nkiko zikureke koko nuba umwere, njye nemera ko uzaba uri the right person and president wakunga umuryango nyarwanda, otherwise ntwacira urubanza umwicanyi mugenzi wawe cyangwa ngo umukosore amakosa yakoze kandi wenda uyamurusha… Baravuga ngo umunnyi azira undi! So mbere yo kwita abandi abicanyi banza werekane ko wowe nta muntu n’umwe wishe.

Erekana ubutwari ubyerekane cyangwa se nibura uvuge ko uzabyerekana gusa numva iki ari igihe cyo kubikora aho kugira ngo isi yose ihore ivuga ngo uri umwicanyi cyangwa ejo uzavemo umwuka usize urwo rubanza ku mutwe w’urubyaro rwawe… Bijye bivugwa ngo dore umwana wa wa mwicanyi(Bitekerezeho Nyakubahwa). Rwose ntawanze ko uba president(buri wese arabyemerewe)ahubwo twanga ko utumva amakosa ariho ngo uyakosore… Koko iby’i Rwanda bizahore ari gatebe gatoki! Waretse gusubira mu makosa abakubanjirije bakoze. Koko ingabo z’igihugu ziyoborwe n’abantu bava mu bwoko bumwe?

Umuryango wa Perezida Kagame

I mean your generals ntaho bitandukaniye na Habyarimana’s Colonels… Ihangane uhe ikizere abanyarwanda bose bibone mu nzego zose, wikwishisha bamwe ngo utoneshe abandi burya twese turi bamwe nawe warabyiboneye ko abo wita inshuti zawe bose mutavuga rumwe i.e. Lt Gen Kayumba and others… So menya ko abahutu bose batakwanga kandi n’abatutsi bose batagukunda ahubwo wowe kora akazi kawe nka president wa bose abagukunda n’abakwanga aho kuba igihangange… Kuri iyi si ntibishoboka umuntu ni nk’undi… Uravuka ukanapfa, nk’uko utigeze umenya igihe uzavukira nuzakubyara ntuzanamenya igihe uzapfira n’ikizakwica, so gerageza utazagenda witwa ruvumwa. Mugenzi wawe president muri Malawi umutima warahagaze arapfa kandi nta n’ukwezi kwari gushize avuze ko adashobora kwegura akava ku butegetsi nk’uko yari yabisabwe n’abaturage be benshi. Wiboneye ko yasimbuwe n’uwo yari yarahaye akato.

Igishimishije n’uko uwo yahaye akato ariwe Mrs Joyce Banda yabyirengagije agashyira ku ruhande amakosa uwo asimbuye yakoze maze agakurikiza amategeko n’ubumuntu Pr Bingu wa Mutharika agaherekezwa akanashyingurwa mu cyubahiro akwiriye. Wumvise se uwo mutegarugori bimubuza kuba ari president of Malawi?

Koko nkuriya mupfakazi wa Habyarimana niba ari nawe wiyiciye umugabo we ntiwareka gukomeza kumujujubya umubuza amahoro aho ari mu mahanga ko nawe ari umubyeyi yari na First lady nk’uko Janet wawe ameze ubu, ese uzi uzasiga Janet n’abana bawe hehe igihe uzaba utakiriho? N’ubwo Habyarimana yaba yarakugiriye nabi mu buzima bwawe byirengagize umuhe icyubahiro cy’uko yabaye president of Rwanda over 20 years uhumurize umuryango we kuko hari abanyarwanda benshi abahutu n’abatutsi babaye kandi bakishimira bimwe mu bikorwa bye. Yewe na Kayibanda ukamukorera ibyo ndetse n’umwami nk’umuntu ufite icyo avuze ku muryango Nyarwanda hakigwa uko yahabwa icyubahiro cye bijyanye n’igihe tugezemo n’uko ubuzima bw’igihugu bwifashe.

Ibyo bikunze byajyana n’ihumure ku banyarwanda bose maze guca ubuhunzi uvuga bikikora nta n’uwo ugiye guhamagara. Rwose president twe tubura iki ngo dukore nk’aba Malawi baretse kurwanira ubutegetsi bakumva ko igihugu kibuze umuyoboze maze bakareka kumena amaraso bakumvikana kandi bafite byinshi bibatandukanya mu moko yabo anyuranye. Erekana impuhwe n’ubumuntu ntakizatuma udakomeza kuba Maj Gen, President, Army high commander.

Byavanaho gatebe gatoki yokamye igihugu cyacu kuko tutabeshye ubu mu Rwanda ubwoko bw’abahutu ntibwiyumva mu byiza igihugu gifite bwibona ku ruhande nk’uko abatutsi mwari mu meze ku bwa Kayibanda na Habyarimana…Kuki wasimbuje ikosa irindi?

Ubu hazabeho undi Kayibanda cg Habyarimana kugirango abahutu bibone mu gihugu maze abatutsi bongere bibone ku ruhande???? Koko nibyo ushaka??? Nawe reba icyakorwa iyo gatebe gatoki icike, kandi nzi neza ko twese abanyarwanda twazajya tukuvuga ibigwi n’abagukomokaho bagasigarana uwo murage. Ndagira ngo ndangize nkwisabira kureka Ingabire akisanzura kuko nta wundi wahindura ibiri mu gihugu atari umuyobozi wacyo. Imana ikurinde.

Anonyme