Niba mu Rwanda harimo umuntu watabara rubanda nabikore, niba ntawe rubanda niyigishwe guhebera urwaje, nibidashoboka rubanda yishakire ibisubizo!

Boniface Twagilimana

Muri ino minsi hari ibibazo bibiri bimaze iminsi byaraciye ururondogora rubanda:

-Icyambere ni ikirebana n`icyemezo cyo guca imyenda ya caguwa aho leta yagifashe ititaye ko igihugu kugeza magingo aya nta gisubizo ifite ku cyasimbura iyi myenda nyamara ntibyabujije ifatwa ry`ikemezo!

-Ubu rubanda yacitse ururondogora ku kuntu rugiye gufatirwa ku munigo rukajya rwishyura amafaranga y`umurengera kugirango rwemererwe kwinjira no gusohoka mu mujyi wa Kigali ruvuye mu ntara zitandukanye zigihugu kuko ubu leta ibinyujije mu mujyi wa Kigali no muri cya kigo RURA kibeshyerwa ko kirengera imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro nyamara ubu cyarahindutse inzira y`ibusamo abanyabubasha banyuramo ngo bakame nayo mu ihembe rubanda rwa giseseka nta nkomyi.

-Ubu mu bigo bitandukanye ba banyabubasha bashobora kuba basubya leta ingufu batangiye kujya birirwa bakubita iz`akabwana rubanda rubakorera iyo bishyuje igihembo cy`akazi baba bakoze. Nimugorabo nibwo narebaga TV1abaturage bakorera uruganda rukora Biscuit rwitwa ADMA bari kuvuga ko nyuma yo gukubitwa na ba nyir`uruganda hanyuma bagatakira iyi Television ubu noneho ngo babirukanye bazira ko ngo bavuganye n`iki kinyamakuru ngo bakavuga ukuntu bakubitwa iz`akabwana iyo bishyuje umushahara wabo baba bakoreye!

-Ubu hafi mu gihugu hose imiborogo ni yose ntaho umuturage agihabwa akazi ngo yishyurwe hatagombye ibisa n`imyigaragabyo, gusa hari naho bageraho bakarekera mbese bikamera nka ya `Shiku`,`Uburetwa` n`ibindi twajyaga twumva mu mateka y`uRwanda.

-Ubu bisa nk`ibyamenyerewe ku muturage w`uRwanda ko iyo leta igiye gukora ibikorwa remezo by`inyungu rusange bisa n`ikizira kigazirizwa ko ahabwa ingurane ikwiye y`ubutaka bwe n`ibikorwa biburiho nkuko amategeko abiteganya mbere yuko bitangira gukorwa,ahubwo ahenshi leta ihita yigabiza ibye igashwanyaguza igasenyagura mbere yuko yishyurwa cg abarirwa maze ahasigaye abaturage bagasigara baririra mu myotsi bagategereza imyaka ikaba imyaniko ari nako inzara ibatema amara kugera ubwo bamwe muribo wenda bagira amahirwe bakajugunyirwa intica ntikize nyuma y`imyaka n`imyaniko hari naho utu tuvungukira dusanga ba nyiratwo baritabye Imana dore ko bamwe basigaye barahaye izi gahunda akabyiniririro ka “Biryabaramye”

Hari n`ibindi bibazo ntarondoye aha kuko ni byinshi cyane kandi ingaruka nuko bishyira mu kaga benshi nubundi bari basanzwe batorohewe n`ubuzima bukomeza guhenda no kugorana muri kino gihugu. Ariko igitangaje kandi gikomeye n’uko ibi bibazo byose bya rubanda bisa n`ibitagira umuyobozi numwe ubyitayeho nyamara inzego zose mu magambo ziruzuye muri kino gihugu,n`abagerageje kubivugaho no kubyamagana ntibirenga umunwa wabo mbese birasuzugurwa cyane bigasa na bya bindi ngo “Bitabuza impala gucuranga”. Ibi bibazo mvuze hejuru Perezida wa Repuburika General Paul Kagame arabizi abaturage baramuririye ariko nubu nta gisubizo barabona,abadepute”bamwe bibeshya ko ari intumwa za rubanda,abandi bati si intumwa za rubanda ahubwo ni intumwa z`amashyaka bahagarariye” byinshi muri ibi bibazo byabagezeho ndetse bamwe muribo barabyamagana ariko nta muti nubu birakomeje,MINALOC irabizi….. ariko habuze uvuganira abarenganwa ngo bigire agaciro!

Mu bibazo navuze haruguru sinashyizemo ingaruka zitekinika ubu ryabaye nka `Dawe uri mu ijuru` ku bakirisitu;isengesho dukunda gusubiramo kubera ko twaryigishijwe n`umukiza wacu akanabidutegeka ko tugomba guhora turisubiramo! Iri tekinika(kubeshya) niryo ritikirizwamo amamiriyari atagira ingano anyerezwa n`abahawe akabyiniriro “k`ibifi binini” kandi rwose bisa nibyamenyerewe nk`ibitagize icyo bitwaye kuko ibyo bifi binini bikomeje kwidegebya kuko nta rwego rwari rwatinyuka kubikubita akanyafu mu buryo bugaragara, birashoboka ko birusha imbaraga inzego zakabaye zibicyaha!

Nonese umuti ni uwuhe? Abaturage muri iyi miborogo yose usanga bavuga ngo yeye keretse ahari HE abimenye ubanza ariwe wagira icyo akora? Ariko jye siko mbibona kuko HE Paul Kagame ntacyo ayobewe nacyane ko ibi bibazo yagiye ibyibwirirwa n`abaturage kenshi yabasuye ,ibindi nta munsi bitanyura mu bitangazamakuru bitandukanye harimo n`ibitangazamakuru bya leta,aha rero abaturage bikwibeshya ko Perezida iyo abimenya biba byarakemutse ,oya siko bimeze ahubwo byashoboka ko nawe abakora ibi bamurusha imbaraga, abatinya cyangwa nawe akaba wenda aba abishyigikiye bitameze gutya najye nemerako afite ubushobozi n`ububasha bwo kubihagarika ariko kuba atabikora niho harimo ibindi bibazo twe rubanda rugufi tutashobora kumenya bizwi nawe n`abo bakabaye bafatanya kuturenganura!

Nonese ubu koko inzego zirananiwe? Niba mu gihugu nta rwego ruhari ruhagarika ibibangamiye inyungu z`abaturage,byaba byiza tuzifashe nk`izidahari mu gihe tuzibona mu maso ariko ibikorwa bikaba ingume. Zitukwamo nkuru rero HE Paul Kagame mu byo yemererwa n`amategeko nk`umukuru w`igihugu nabitekerezeho agire icyo akora koko,kuko ntabwo yabuze amakuru nkuko bamwe mu baturage babyibeshyaho ngo iyo aba yarabimenye aba yarabihagaritse,njye ndemera ijana ku ijana ko yabimenye kandi neza ahubwo nabihagarike noneho natabikora araba ari cyangwa ashyigikiye ababangamira inyungu za rubanda!

Niba bidashoboka,intumwa za rubanda zikaba zitabishoboye,MINALOC,izo za RURA ,zitabishoboye,sosiyete sivile yo siniriwe nyirenganya rwose ntacyo yishoboreye,cyakora Transparence International Rwanda yo yarahanyanyaje ariko nayo ubanza ihura n`urukuta! Hakenewe rero umuntu nyawe witanga agatabara rubanda daa!

Ni uku byumva niba kandi wowe ubyumva ukundi nabyo ni byiza kuko uburenganzira bwo gutanga igitekerezo bwo turabwemererwa nubwo tutabuhabwa. Ubwo rero singire inkovu nkomeretsa cyane cyane kubakeneye kwicira uducuma.

Boniface Twagilimana