Niba Mutuelle de santé atari agahato Robert Maniragaba arazira iki?

Kuwa kabiri tariki 26/02/2013 saa tanu n’igice z’amanywa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama, Akagali ka Mahoko, Police, local defence, Inkeragutabara, abayobozi b’imidugudu n’Utugali dutandukanye bazindukiye mu isoko rya Mahoko bagenda bafata buri muturage wese udafite mutuelle de santé ubundi bakamujyana kumufungira kuri station ya police ya Kanama.

Umucuruzi yafungirwaga aho akorera ndetse agatanga n’amande mbere yo gufungurirwa, ni muri urwo rwego MANIRAGABA Robert usanzwe akora akazi ko kugurisha indirimbo (studio music) aho ku isoko rya Mahoko yaje gusabwa iyo mutuelle ababwirako atayigendanye niko kumushorera bajya kumufunga hamwe n’abandi. Nkibimenya nahise ntabaza kuri telefone Maire wa Rubavu Sheikh Bahame Hassan ambwirako iby’abo baturage yabimenye ko agiye gusaba exécutif wa Kanama Sebikari Jean guhita abarekura.

Igitangaje byageze saa kumi n’ebyiri barekura abandi ariko Maniragaba Robert we bamugumishamo, mbajije Maire Bahame impamvu ambwira ko atazi impamvu ubwo niyambaje police ya Rubavu imbwira ko we bakimufite kuko hari ibyo bakimubaza, ibyo kandi byamubayeho mu gihe umwaka ushize le 20/08/2013 yaje guterwa iwe n’abantu 15 bitwaje imihoro n’amahiri baramukubita ajyanwa mu bitaro ababikoze baje gufatwa na police bucya barekurwa kuko harimo uwitwa BIPFAKUBAHO J.BOSCO ukuriye FPR mu mudugudu witwa Kanyefubwe.

Nyuma yaho police yangiye kurekura MANIRAGABA Robert yahisemo kumucurira ibyaha mu rwego rwo gushaka uko bamufunga icyo gihe bifashishije ikinyamakuru kigali today,umuseke.com bavugako arwanya gahunda za leta zirimo mutuelle,ubu bakaba bamushinja ibyaha 3:

-KWIGOMEKA KU BUTEGETSI

-KURWANYA UBUBASHA BW’AMATEGEKO

-GUTUKANA MU RUHAME

Ejo urukiko rw’ibanze rwa Nyakiriba rwategetse ko ajya gufungirwa muri gereza ya Nyakiriba mu gihe cya 30 jrs mu gihe urubanza ruzajya mu mizi. Mu mpamvu ikomeye umucamanza yashingiyeho harimo kuba Maniragaba Robert arwanya abangamiye imiterere n’imicungire ya mutuelle.

Manirafasha Norbert

2 COMMENTS

  1. ariko ziriya yenzi zaretse buriya buterahamwe zikorera abanyarwanda ese nuko atarabanyarwa akaba ari abagande bitonde bazahobav

  2. Kuki batamureka ngo ajye iwe akazajya yitaba ubutegetsi/camanza igihe bamushakiye? hagati aho yaba yikorera imirimo imubeshaho n’abe. Niki igihugu kivuga ko cyubairiza uburenganzira bwa muntu kigomba gukora.

Comments are closed.