NIBA PEREZIDA KAGAME ASHAKA INZIBACYUHO, NAYIKORE MURI IYI MYAKA 2 ASIGAJE NGO MANDAT YE YA NYUMA IRANGIRE.

Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR Imena rirasaba Perezida Kagame kureka gukomeza kubeshyera abaturage ngo baba aribo bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda, ari nabyo bimuha impamvu yo gushaka kwica amategeko.Kuva ubu rero tumusabye kuba umugabo atangiza ibiganiro n’abanyarwanda b’ingeli zose ; twicare ku meza amwe, imisi n’amajoro twumvikane ku inzibacyuho igomba :

1.      Guhita itangira, ikamara igihe mandat ye ya nyuma isigaje ngo irangire.

2.      Cyagwa se arangize mandat ye mu mutuzo, twemeranye ko nirangira hazahita hatangira inzibacyuho y’umwaka 1 cyangwa 2, izaba iyobowe mu buryo twumvikanyeho , ubwo tuzanarebera hamwe statut igomba guhabwa umukuru w’igihugu ucyuye igihe, kuko ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR Imena nti ryifuza ko u Rwanda rukomeza kubaho rudafite inararibonye y’umuperezida !

Tureke gukomeza aya macenga y’indi myaka 7, namwe ubwanyu mwatinye kwita mandat ya gatatu.

Dukurikije ijambo Perezida yavuze rifungura 2016, birumvikana neza ko no muri 2017 nta matora azaba, cyangwa hazaba ameze nk’iyi kamarampaka iherutse, kuko yarivugiye ngo ntabwo abaturage BAMUSABA GUKOMEZA kubayobora ngo yange ! Anongeraho ko mu gihe KITARI KIREKIRE CYANE hazaba ihererenya ry’ubuyobozi.

Nyakubahwa Perezida Kagame niba koko hari abaturage bamusabye gukomeza kubayobora, wababwirako hari natwe tudashaka ko wica amategeko, kuko umwera uturutse i bukuru….. wasanga nyuma yawe, kuko hazabaho, undi nawe avuze ngo arahindura itegeko mu nyugu ze bwite nk’uwamubanjirije.

Banyarwakazi Banyarwanda, mube maso, mwirinde ababazanamo amacakubiri, kuko bararekereje. Musubize amaso inyuma murebe amateka, ariko ntimube imfungwa zayo mateka, ahubwo abahe, abafashe kurwanya uwariwe wese wakongera kumena amaraso y’abanyarwanda. Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR Imena ni Rudatinya, kuko tuzi neza ko nta buzima bubaho butagira ubwisanzure ! Kandi ubwisanzure bw’umuntu ntibusabwa undi , ni UBURENGANZIRA bwa buri wese. Muhaguruke rero twese hamwe turengere itegeko ryacu twese, n’ubwisanzure bwacu mu bworoherane.

Harakabaho abanyarwanda,
Harakabaho u rwanda rutekanye,
Harakabaho Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR Imena.

Huizingen 05/01/2015

Bonaventure Habimana 

Président du PPR Imena