NIBA URUPFU RWA MIHIGO RUTARASHYIGUYE ABATUTSI B’IMBERE NI UGUKURAYO AMASO

Kizito Mihigo

Niba urupfu rwa Mihigo rutarashyiguye abatutsi barokotse jenoside ngo baharanire uburenganzira bwabo, ni ugukurayo amaso nta gashyiga n’imwe izigera izabashyigura; nta n’ubwo ubahonyorera munsi y’urukweto azabicikaho, kuko icyakabimuciyeho ari ugushyiguka kwabo.

Niba urupfu rwa Mihigo, nyuma y’izindi nyinshi z’ababo bahotowe hanyuma bakandagazwa mu mvugo zuzuye agasuzuguro n’ubwirasi cyangwa iyicwa ryabo rikagirwa ubwiru, rutarabahagurukije, nta kizabahagurutsa kizigera kibaho.

Niba iyicwa rya Mihigo ritataraberetse uko bafashwe n’aho berekezwa, nibitege urubategereje. Si ugutoranywa mu bicazwa ku meza anywerwaho amaraso y’ababo bizabakiza, kuko bitazanabakangura.

Niba ibyoroheje kurusha ibyo bakorewe kandi bagikorerwa byarashyiguye ab’amahanga bagahaguruka bakirwanaho kandi bikarangira bahiritse ikibuye cyabatsikamiraga, ni iki cyamunze umutima w’abarokotse jenoside mu Rwanda kugeza aho bamwe badukira uwabo wishwe bagatuka ngo ni ugushimisha Nyirabayazana na Nyirukubicira ku rwara rumwe umwe umwe?

Niba urupfu rwa Mihigo, nyuma y’izindi nyinshi z’ababo, ntacyo rwaberetse, ijoro ryabo rirarusha ukuzimu umwijima, ibitotsi byabo birenze iby’agacurama, kandi ubica azabahonyorera muri ibyo bitotsi badashaka gukanguka, muri ubwo bwoba badashaka gutenguha, muri iryo rari ribahaza ingemwe z’urupfu. 

Ese reka mbibarize benewacu mwe:

Niba mutihagazeho ninde uzabahagararaho? Mubona icyihutirwa ari ukurwana intambara itari iyanyu kandi mufite iyanyu mwagombye kuba murwana?

Mubona icyihutirwa ari ukujya kurwanya abibuka ababo no kubagwizaho ibitutsi mubereka urwango mutanabafitiye mu by’ukuli murwanirira uwabahekuye, kandi muzi neza ko iyo ntambara mwebwe itabareba nta n’inyungu muyifitemo uretse ibihombo gusa?

Uretse ukwiyambura ubumuntu kimwe n’abahekuye u Rwanda, hari ikindi ibyo byabagezaho cyangwa byatugezaho kuko ari jye ari mwe tukiri umwe mu mateka no mu bitureba? Ese ari uwibuka uwe wishwe nabi ari n’uriho abicira mukigira ibiragi n’ibipfamatwi, uwo mubona ariho abashinyagurira ni nde ?

Musanga ubagirira nabi ari uwibuka uwe cyangwa se abe, cyangwa ni ubabuza kumenya uko byagenze kuko yibwira ko abanyu bapfuye mwabibagiwe musigaye muri inda nsa? Ese niba muzi ko abibeshyaho, kandi ko ari byo, murabimuhishira iki, mwamweretse ko mubizi maze ikibyimbye kikameneka?

Ese mugirango kubimuhisha bimubuza kumenya ko mubizi kandi muzi imitwe ahora abatekera ku mutwe? Ibyo se byo mwibaza ko byazatuma aborohera? Ese aho muzi ko yabambuye ubumuntu n’icyubahiro? Aho muzi ko yabagize ikarita ibikuza, imwe batunga ku cyuma cy’inoti zigasohoka azihereza?

Nta mpamvu yo kwigira amabumba kandi muri abantu, nta n’impamvu yo kwigira amashusho y’ibiti kandi mwararemwe mu ishusho y’Imana!

Reka mbabwire mwumve cyangwa murorere: Nimutirwanaho nta uzabarwansho, nimuceceka muzahora mucecekeshwa, uwanyu yicwe mutambe indirimbo y’uwamwivuganye, bityo bityo muzarinde mushira nka twatundi.

Ese ntimwabwiwe? Cyangwa ukumva kwanyu ni ukutumva? Nimuce akenge, nimumenye igikwiye kandi mugikore uko bikwiye. Harabura iki? Muzahora mutagira ijambo iwanyu?

Nimumara gutsembwa mushinjwe ko mwateze amajosi? Ubashinja gutega amajosi nawe abadukire mumwemerere yumve ko mwigize ba nyirandarwemeye (urupfu rubi)? Bamwe mwumve ari ibyo?

Babite abayobozi, babatereke mu myanya nk’amacupa y’indabyo, babatereke mu biro nk’amashusho y’ibumba, babatereke uko bashatse, babatereke igihe bashakiye, babatamike ibyo bashatse n’igihe bashakiye, nibabahaga babahutaze babahate kwihaga ngo muruke ibyo babahaze? Babatuke uko bashatse, banabasohore uko bashatse?

Ntacyo muvuga uretse gutegereza iyo bazaberekeza igihe bazabishakira, haba mu bindi byicaro, ku gatebe cyangwa mu mva?

Mu kubashunga babite abanyacyubahiro kandi babasuzugurira mu mvugo no ku karubanda? Babahatire guca imanza za gitindi kuko mwiyemeje kubaho nk’aho muri abacanshuro mu rwanyu?

Babakoreshe ibidakorwa? Babohereze gukorera iyicarubozo cyangwa kwica abanyu nka Mihigo, mubikore bitabavuye ku mutima gusa ari ugutinya kuvuga ”ndanze“, no gutinya kugirira igihugu umunaro? Hanyuma bakababeshya ko mwamamaye ejo bakabamaramaza, mwataka bakabatambikana bakabasera i Kami?

babica bagenzi banyu bagakomeza umudiho udafite injyana ari ukudihira imbetezi nta kindi, bwacya nabo bikaba uko? Ese bite byanyu? Ese mwumva ubwo ari ubuzima? Mwaretse kuba ba nyirandarwemeye? Mwakwikubise agashyi mukareka kuba ba ntibindeba? Mwabaye inyangamugayo? Mwabaye abatabazi? Harabura iki? Uwo ubakanga mubona abakangisha iki? Simwe ubwanyu agira ibikoresho byo kwikanga, kwigirira nabi, kwipfura amababa no kwiyima amaboko? Simwe ubwanyu agira umuyoboro anyuzamo uburozi bwe ? Mwakwanze kuba imiheha  yo mu kabindi k’uburozi? Murabura iki?

Niba mwarananywanye nimunywe imiti! Tubavugutire? Ese aho muzi ijambo ”uguhitamo” icyo risobanura? Nimwumve ijwi ribahwitura!

Nimwikandagire mugende museta ibirenge muri iyo nzira mwamaze kwishoramo no kuyoberamo! Nimumara kwikandagira bihagije muhindure icyerekezo bwangu mutikandagira kuko muzaba mumaze gutandukanya indoro n’indagu! Kuko muzaba mutakitiranya intobo n’intoryi!

Kuko muzaba mutakitiranya umutanga n’umwana w’igihaza! Ararekwa ntashira. Abwirwa benshi akumva bene yo. Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.

Ngaho

Umucikacumu w’umusomyi wa TheRwandan