Nibarize Tatien Miheto Ndorimana?

Maze iminsi nsoma amakuru ahita hirya no hino ku mbuga za internet anyuranye, yibasiye abantu bo mu miryango itavuga rumwe na leta ya Kigali. Mbona ari ngombwa ko nanjye nagira icyo mvuga ku nkuru zimwe na zimwe ,cyane cyane izibasiye abayoboke n’abayobozi b’ Ihuriro Nyarwanda RNC. Nkaba rero mpisemo kumenyesha abantu bakunda amakuru atabogamye ko tugiye kujya tuyabagezaho rwose . Uyu munsi rero akaba arinacyo cyatuzinduye ngo tubabwire amakuru yerekeranye n’umugabo Tatien Miheto Ndorimana.

Uyu Tatien rero ni umugabo tuzi neza, twabanye, turakurana, tukaba duhurira no mu miryango , ku buryo yari azwi ho ubutwari ndetse n’ubugwaneza. Avuka ahahoze hitwa Gikongoro , akaba yarabayeho nk’umunyarwanda usanzwe muli rusange. Yagiye agira amahirwe araniga ndetse agera no muli Kaminuza , abifashijwemo n’abagiraneza ndetse bamwe muli abo, ubu batorohewe n’ubutegetsi bwa Kigali.

Tatien Ndorimana ndamuzi muli Kaminuza y’i Ruhande aho yigaga ubuhinzi, aho yari imbere yanjye ho umwaka umwe , murumva ko abantu baba baziranye za Ruhande baba baziranye cyane. Ikinteye kwandika rero ino nyandiko ni ukubera ukuntu ubu uyu mugabo Ndorimana yigize akaraha kakajya he muli ino minsi mu Bubiligi, aho amaze kumenyekana nka ba bandi ba mpemuke ndamuke, ari ko ikibabaje cyane akaba ari nako ari nawe utiza umurindi mu gusenya urugo rwa musanzire we Micombero, kubera ko umugore we Eugénie na Angélique umugore wa Micombero bava inda imwe.

Ndorimana rero ntabwo bitangaje ko aho yabona inote atareka kuhitambika, dore ko mu mavuko ye atigeze yiha ngo ahage. Dutangira twababwiye ko mu mashuri ya kaminuza yagize amahirwe yo kugira abagira neza bamugobotse ariga , kandi n’aho arangirije yari yarakotanye azakugororerwa na FPR , akora muli OCIR Thé, nyuma aza gufungura ubucuruzi bwo kuvunjisha amafranga ku kibuga cy’i Kanombe no mu mujyi (bureau d’échange ) ndetse aho mu mujyi yari ahafite na Restaurant yitwaga Cité (City center restaurant) hafi ya Hotel Gloria mu mujyi rwagati yakoreraga mu mazu y’iwabo w’uwahoze ari Notaire Alain Ndibwami, yagize n’indi restaurant i Remera imbere yo kwa Lando ndetse n’ihoteli i Nyamirambo kuri Mont Kigali, muri ubwo bucuruzi yafashwaga na mushiki we witwa Tatiana n’umugabo we.

Ariko kugira ngo Ndorimana ashobore kubona akayabo ko gutangiza ubucuruzi bwe yaba yaranyereje amafaranga ya FPR, muti byagenze bite?

Mu 1994, igihe FPR yafataga ubutegetsi, hari icyayi cy’u Rwanda cyari cyoherejwe mu mahanga na OCIR thé cyari kikiri ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hari abakozi ba OCIR Thé bari barahunze bashakaga kukigurisha. FPR ibimenye yoherejeyo Ndolimana ngo ashobore kukigurisha amafaranga ajye mu isanduku ya FPR cyangwa ya Leta yayo yari imaze kujyaho, Ndorimana rero yakoresheje amayeri agurisha icyo cyayi afatanije n’abitwa ba Kayitani na mukuru we Amon Nyemazi bakoreraga ubucuruzi muri Kenya ari nako bakorana na FPR. Ku buryo babeshye Leta ya FPR yari imaze kujyaho ko basanze icyayi cyararangije koherezwa mu mahanga hasigaye gike cyane.

Kubera iby’icyo cyayi, ibindi bibazo byo kunyereza umutungo Ndorimana yarimo byabaye ngombwa ko ava ku kazi muri OCIR Thé kubera iyo dossier y’icyayi cy’i Mombasa yari itangiye kumenyekana atangira kwikorera ku giti cye ndetse yajyaga ajya no mu mahanga muri ubwo bucuruzi bwe.

Ibintu byaje kumukomerana ndetse aba afashe iy’ubuhungiro, muri byagenze bite?

Ndorimana nk’umuntu ukomeye mu bitwa abacikacumu yashatse kuba Perezida wa IBUKA kuko bizwi ko habamo agafaranga gatubutse, ariko uwo mwanya undi mugabo witwa Bonaventure Niyibizi, wigeze kuba Ministre w’ubucuruzi nawe akaba yarawushakaga, ibyo byakuruye ubwumvikane buke hagati ye na Ndorimana ndetse bizamo no guhangana. Bose uwo mwanya wa Perezida wa IBUKA ntabwo bawubonye ariko Niyibizi we yashoboye kuba Visi-Perezida wa IBUKA ariko iryo hangana risiga urwango rukomeye.

Muri iryo hangana Niyibizi wahoze ari Ministre w’ubucuruzi yari yarabonye amakuru kuri dossier y’icyayi cy’i Mombasa atangira kuyakwiza mu bantu, ariko na Tatien nawe ntabwo yari yoroheye Niyibizi kuko mu biganiro yagiranaga na bamwe mu bacikacumu bakomeye bakundaga gusangira inzoga zihenze za zindi z’icyotsi muri restaurant ye yo hafi ya Hotel Gloria bavugaga ko Bonaventure Niyibizi adakwiriye kujya mu buyobozi bwa IBUKA kuko yiyandarika kugeza aho ngo yabyaranye n’umuyaya we w’umuhutukazi. Akenshi ibyo biganiro byabaga birimo ba Piyo Mugabo wahoze ari Ministre, Senateri Antoine Mugesera, Pipien Hakizabera uzwi muri Banque de l’Habitat n’abandi akenshi batahaga basinze bakambakamba.

Ikibazo cya Ndorimana cyakomeje gukomera ku buryo yabonye ashobora no gufungwa akizwa n’amaguru ahungira mu Bubiligi avuga ko Leta ya FPR yibasiye abacikacumu (ni ukuvuga abatutsi bari basanzwe mu Rwanda) none yabonye ubwenegihugu ubu yatinyutse gusubira mu Rwanda kuko ubu FPR iramukeneye ngo ayifashe gusenya RNC yo mu Bubiligi akoresheje gushaka gutesha umutwe no gusenyera musanzire we Micombero. Yageze n’aho ahabwa amaEuro 5000 na Col Kalibata ayashyira Major Micombero amubwira ati niwemera guhindura gahunda baraduha andi ariko Micombero amubera ibamba!

Ndorimana rero ntabwo byaba bitangaje ko yahemukira musanzire we kuko ni mpemuke ndamuke. Muri iyi minsi rwose arakora atikoresheje, cyane cyane ku mbuga za internet aho akoresha amazina atandukanye atuma yiyoberanya, ariko abo abyigambira nibo bahindukira bakabitugezaho.

Umugambi we ngo ni ugusenya opposition, wenda nataha icyaha cy’ubusahuzi cyatumye atoroka bazakimuhanaguraho. Ngo” Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru”, ariko se kuki mutibaza impamvu atajya gukorera guverinoma ya Kigali mu gihugu cyangwa se ngo ajye muli ambasade yayo i Buruseli bikagaragara? Kubera nyine ayo manyanga yasize akoze mu gihugu aziko atakira ingaruka zayo.

Andi makuru atugeraho, avuga ko Ndorimana amereye nabi abadamu bamwe b’abapfakazi batuye mu Bubiligi, ngo yarabayogoje kandi mubaduha amakuru batubwira ko hari benshi bajya bamubona asohotse yo cyangwa yitwikiriye ijoro avuyeyo. Ni muli abo bagore b’abapfakazi bari i Buruseli yiberamo, yarangiza akagenda akabeshya umugore we bagasenyera mwene nyina. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu ashishikazwa kuvuga urugo rwa Micombero kandi hari byinshi yakwinengaho nawe ubwe .

Ndorimana ndetse n’abandi ba Sope bibagiwe ibyababayeho !!!! Murabyirengagije koko? Uwamubaza ati:” wize ute?” Yamusubiza iki? Abagiraneza bagufashije kubona bourse y’ i Ruhande, ubu wowe hari icyo wamarira abana babo? Ese urabibuka ? Si ngombwa ko tuvuga amazina yabo hano, ariko nibiba ngombwa twazamwibutsa niba yarayibagiwe. Nizere ko atibagiwe umugabo w’iwabo ku Gikongoro wategekaga imishinga y’ubuhinzi wamufashije cyane. Aho rimwe na rimwe ntagera aho amwita interahamwe iyo hagize umumwibutsa?

Ndorimana we, niba mushaka gusebanya bikomeye, ni ukuvuga ngo n’abandi bazi ibyanyu byose kuva kera cyane , cyane cyane abari batuye munsi ya Sainte Famille. Ibyo nabyo tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.

Ikibabaje muli ibyo byose ni uko mufite étiquette y’ubu Sope, kandi abo bahoze ari abantu b’inyangamugayo, bari bafite uburere bwiza. Nkwibarize niko Tatien, wabaye iki? Ni iki cyakwibagiza ibyo abandi abantu bose baciyemo ? Aho kutuvuganira uradushyinyagurira? Niba uri umunyarwanda udafite ikibazo nk’uko mukunze kubyitirira ababa hanze, urakora iki i Buruseli?

Tatien reka nkugire inama, wihemuka ufite urubyaro kandi urabizi ko umuryango wawe aho kugirango uwushakire inshuti, wakoze uko ushoboye uwukikiza abanzi hirya no hino, kuko amanyanga ubamo atazakorohera habe na gato, kuko nabo ukorera ntibakwemera, bagera hirya bakakuryaniraho inzara. Ntabwo rwose uteganyiriza abawe.

Inama nakugira ni ukwongera ukaba inyangamugayo, ukibuka ba bantu bose mwakoranye bapfuye, noneho ugahinduka ukaba umugabo. Ibyo ni byo biboneye mu kuba umugabo nyawe. Nkwibutse ko uwo Kagame n’agatsiko bamaze gukoresha bamugira nka ya karito y’amata, iyo ashizemo barajugunya.

Agaseke

16 COMMENTS

  1. Ariko amakimbirane yabantu babiri ahinduka ate ayishyaka nareta nkubu wenda tatien afite icyo apfa na musanzire we. Mwarangiza ngo oposition.

  2. koko mwagabanyije amatiku uspmye neza usanga umuntu wanditse iyinkuru numunyamatiku utazi nubuzima bwuwomuntu avuga
    uwo mugabo avuga afite hotel ikigali yitwa mount kigali hotel burigihe ahora ikigali ,sha ntakibazo afitanye ne leta
    nonese uherahe uvuga ko atagera ikigali kandi twe tubizi ko ahahora murwanda gusa mujye muvuga inkuru muzi neza mwakoreyr nitohoza

    • nimbwa cyane kuko burya umuntu wibagirwa uwamugiriye neza aba arikigoryi na bibiliya irabivuga

  3. Abanyarwanda barambiye ko mubafata nk’abadifite ubwenge.Igihe kirageze cyo kureka gukomeza kubashyira mu icuraburindi.Ntabwo ari ugushaka guharabika umuntu, ahubwo ni ukuvuga ukuri. Burya kandi baravuga ngo ukuri kurababaza. Mwihangane na kataraza kazaza kuko abantu nka Tacien nibo bakihamagarira.

  4. sasa wewe wiyise ROSA nuwo uvuga ushobora kuba utamuzi ubuse niba umuzi neza ibyo usomye bihuriyehe nibyo waba umuziho
    usibye gusebenya gusa, ikintu kiricyo banditse nuko yize iruhande mubuhinzi nanjye ndahamuzi , ikindi iyo restaurent na bureaux d’echanger yababifite koko yewe yabaye numuyobozi wa OCIR THE kandi yayoboye neza nanubu baracyagendera kuri gahunda ye ,
    naho ayo matiku yizomburamukoro zo muri RNC-INTERAHAMWE bamushyiramo bamenye ko we yakinnye politique bakirinyeshyamba bamwe icyabo nukurasa ntakindi njye uko muzi numugabo utuje cyane tatien sinsi icyo mumushakaho kabisa abatwaye iki ? ko ari umucuruzi ubuse mumujyanye mumatiku atagira inyungu kubera iki koko ?

    NB UWO MUGABO WANDITSE IYONKURU AZAMUSHAKE AMAUSABE IMBAZI KUKO NATWE TWIZE IBUTARE MUGIHE CYE TURAMUZI NUMUNTU UDAKUNDA AMATIKU YEWE YARI UMUNTU WICYITEGEREREZO IRUHANDE KUBA UWO MUGENZI WACU AMUVOGEREYE BIRATUBABAJE ABANYARUHANDE TWESE( promotio, UNR 1987)

  5. Bati muliba muti ariko twize i Ruhande! Urayisebeje ntubuze byose! Kuhiga se bibuza kuba umujura n umuhemu! Amatiku nayo mwarayigaga? Niba uzi Tatien neza nyomoza ubwo bujura bw ibyayi by u Rwanda i Mombasa!

  6. Ko ababyeyi na Leta ntako baba batagize nga bashyire abana mu ishuri bige ubwenge,buriya nkamwe mwize ki?

  7. Ariko abanyarwa abanyarwanda bazakanguka ryari? Niyo mpamvu buri leta izajya ijyaho izajya ibitwarira uko ishatse kuko murasinziriye Cyane hanyuma muratinya ngo muramuke. Muhinduke muve mu icura burindi

  8. Iyi nkuru yanyanditsweho igamije kumpemukira, uwanditse cyangwa se uwakorewemo ntarabukwe akihutira kuyandika kubera ibyo bamwujuje mu mutwe, yarampemukiye ariko nyiri ukuyandika nyawe (uwayitekereje akayibumbabumba) niwe muhemu kandi ni uwo kwitondera kuko si umuswa, ni umuhanga muri desinformation kandi afite icyo agamije kibi.

    Iyi mikorere y’uwanyanditseho ibintu bicurikanze bivangavanga ukuri n’ibinyoma byangiza, irimo ubuhanga buyobya kandi bwangiza, ni iyo gusesengura neza no gufatirwa ingamba.

    Ibyo aribyo byose uwayanditse ntanzi neza kuko atazi ko nta kintu kibaho kw’ISI kizongera kumvuna cyangwa kumbabaza ukundi, ndi umuntu utizwa imbaraga n’abange bazize genocide kuburyo nta kindi kintu kizongera kungeza ahabi handi.

    Ikindi kandi, basomyi, ntacyo ntakora kugirango abavandimwe bange babe mu mahoro, bityo kuvuga ko nagira uruhare mu gusenya urugo rw’abavandimwe nabyo ni ukutamenya uko nteye, niba hari abantu bashobora gusenyera abandi cyane cyane iyo ari abavandimwe, sindimo, iyo mikorere ntiyambaho dore ko inahabanye na kamere yange, kubivuga ni ukutamenya ko ahubwo mpora nifuriza ineza abange kandi nkanabiharanira.

Comments are closed.