Nibiba ngombwa tuzakama imbogo ariko itegeko nshinga ntirihindurwe: Me Bernard Ntaganda

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°011/PS.IMB/2015 :
« COUP D’ETAT CONSTITUNIONNEL » YA FPR INKOTANYI IRARIMBANYIJE
Bimaze kugaragara ko FPR INKOTANYI iri guca Ruhinganyuma mu gukora « Coup d’Etat Constitutionnel » ibinyujije mu mashyaka ayigaragiye ;
Rimaze kubona kandi ko zimwe mu nzego za Leta ziyishyigikiye muri uwo mugambi mubisha ;
Nyuma y’aho amahanga akomeje kurebera iyi migambi ya FPR INKOTANYI yo guhindura Itegeko Nshinga nyamara agahindukira akamagana yivuye inyuma ibindi bihugu byo mu Karere biri muri uwo mugambi ;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abarwanashyaka baryo,Abanyarwanda n’Amahanga ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere : Ishyaka PS IMBERAKURI riramagana ryivuye inyuma umugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga riciye Ruhinganyuma maze igakoresha ya mashyaka ayigaragiye muri FORUM ; yahindutse umuzindaro wayo.Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko uwo mugambi wagaragaye kuva mu 2010 ;Prezida Paul KAGAME akimara gutorwa bihishuwe na Bwana MUSA Fazil ; Intore y’amarere yo muri PDI.

Ingingo ya 2 : Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha ko amabaruwa yoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko amwe yitirirwa Abanyarwanda ayandi akaba yandikwa nyuma yo gutunarikwa no guterwa ubwoba. Aha Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko kwegeranya aya mabaruwa asaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yahinduka byabaye nk’imihigo yahawe Abayobozi bo mu Nzego z’Ibanze.

Ingingo ya 3 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iki gikorwa cya FPR INKOTANYI cyo guhindura manda z’Umukuru w’Igihugu ari « Coup d’Etat Constitutionnel » igamije gushyiraho « Ubwami muri Repubulika » cyane cyane ko ikigenderewe ari uguha rugari Prezida ucyuye igihe maze akayobora u Rwanda ubudatana n’Abanyarwanda.

Ingingo ya 4 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba IMBERAKURI by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange guhaguruka bakamagana bivuye inyuma uyu mugambi wa FPR INKOTANYI mu nzira zose zishoboka nk’uko ziteganywa n’amategeko cyane cyane ko FPR INKOTANYI yamaramaje mu gusoza uyu mugambi ugomba kuyigeza bidasubirwaho ku « itsinzi itagira impundu n’ikuzo » nk’uko yabimenyereye kuva yafata ubutegetsi ikigwizaho byose. Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Ingingo ya 5 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje ibihugu by’amahanga byubashwe cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubufaransa,Ubwongereza n’Imiryango Mpuzamahanga nka ONU n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi kwamagana uyu mugambi wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga nk’uko byabikoze ku bindi bihugu nk’ u BURUNDI, CONGO KINSHASSA n’ahandi muri Afrika. Kutabikora bifatwa nk’aho u Rwanda ruyobowe na FPR INKOTANYI ari paradizo nyamara kandi bigaragara ko ari cyo gihugu cyo mu Karere kirusha ibindi mu kutita ku mahame remezo agenga « umuryango –muntu »!

Ingingo ya 6 : Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga kutamagana Leta ya Kigali bishobora gutuma ibi bihugu byubashwe bita agaciro imbere y’amahanga ndetse bikaba byatuma ibindi bihugu byigana u Rwanda maze bikigira indakoreka mu gihe bishaka guhindura Itegeko Nshinga no guhungabanya amahame remezo ya Demokarasi,uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo n’andi mahame nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu gihu cy’u BURUNDI no mu bindi bihugu by’abaturanyi b’u Rwanda.

Bikorewe i Kigali,kuwa 04/06/2015

Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)