Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wa joro wo ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 ni avuga ku itsindwa ruhenu mu matora y’ibanze rya Nicolas Sarkozy wigeze kuba Perezida wa Republika mu Bufaransa. Nyirubwite yemeye ko yatsinzwe ndetse anavuga ko agiye kuva muri politiki!

Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Hongrie yatsinze amatora mu 2007 yitwaje iturufu yo kwirukana abanyamahanga mu bufaransa.

Kuri uyu munsi w’amatora yaranzwe n’icyafashwe na benshi nk’ubwirasi ubwo atajyaga ku murongo nk’abandi ahubwo agahita aca ku bantu bose bari baje gutora mugihe abandi bakandida bari bahanganye nawe bemeye bakajya ku murongo ndetse bamwe bakahamara igihe kingana n’isaha.

Ubutegetsi bwa Nicolas Sarozy bwaranzwe n’imikorere idasobanutse yiganjemo ruswa cyane cyane yakuraga mu bakuru b’ibihugu byo muri Afrika. Ibyavuzwe cyane ni amafaranga yahawe mu gihe cyo kwiyamamaza n’uwari Perezida wa Libiya Kadhaffi waje kwicwa nyuma bivugwa ko bwari mu buryo bwo kumucecekesha ngo atazavuga ibyo yakoranye n’abayobozi b’ibihugu by’ibihangange nka Nicolas Sarkozy na Tony Blair byarimo bimurasaho icyo gihe byitwaje gushyigikira abarwanya ubutegetsi muri Libiya ngo baharaniraga “demokarasi”!

sarkozy-kagame

Ku ruhande rw’u Rwanda ho twavuga ko ari umwaku kuko nyuma y’itsindwa rya Hillary Clinton mu matora yo muri Amerika, Perezida Kagame yongeye gutakaza undi muyobozi w’igihugu gikomeye kw’isi wari kumufasha mu minsi iri imbere dore ko idosiye y’indege ya Perezida Habyalimana yongeye kubyutswa bikaba byarateye Leta y’u Rwanda gusohora urutonde rw’abasirikare b’abafaransa 22 ishinja kugira uruhare muri Genocide!

Uko bigaragara uru rutonde ndetse n’ibindi byavuzwe na Perezida Kagame ubwe ndetse na Ministre Louse Mushikiwabo usanga ari nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku bufaransa ngo bureke gukurikirana idosiye y’indege ya Perezida Habyalimana

Ibi bishobora kujya i rudubi kurushaho kuri Leta y’u Rwanda mu gihe Alain Juppé umwe mu bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Bufaransa yatorerwa kuba Perezida wa Repubulika mu Bufaransa dore ko Leta y’u Rwanda yamwijunditse ku buryo ari no mu bo Leta y’u Rwanda ishinja uruhare muri Genocide.

Tugarutse mu bufaransa amajwi amaze kubarurwa aragaragaza ko abari imbere mu bakandida 2 bagomba gutambuka mu  cyiciro cya mbere ngo bazahangane mu cyumweru gitaha ari François Fillon wabonye 44,1% na Alain Juppé (28,4%)aho abandi ntabwo bagize amahirwe yo gukomeza. Ni ukuvuga Nicolas Sarkozy (20,7%) Nathalie Kosciusko-Morizet (2,6%), Bruno Le Maire (2,4%) Jean-Frédéric Poisson (1,5%) na Jean-François Copé (0,3%).

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]