Nihatagira igikorwa u Burundi buramera nk’u Rwanda!

    Mu gutangira iyi nyandiko isesengura ibirimo kubera mu gihugu cy’u Burundi nifuzaga kugira inama umurundi wese ukunda demokarasi ko yakora uko ashoboye abarundi bagakora ibiganiro ubwabo bagakemura ibibazo bafite amazi atarenga inkombe ngo batakaze demokarasi bafite ubu ubuziraherezo.

    Hari benshi bashobora kuntera ibuye ningereranya ibibera i Burundi n’ibyabaye mu Rwanda, ariko ni ukuri kandi ukuri ntabwo kubereyeho gushimisha abantu kuko rimwe na rimwe kuraryana.

    Abigaragambya bafite impamvu batanga ituma bigaragambya n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza nabo bafite impamvu yabo ituma bamushyigikira bityo ibiganiro by’aba bombi niho hava umuti w’iki kibazo.

    Naho kunangira ku mpande zombi biraza kubabyarira ibibazo bikomeye ndetse bose ari abigaragambya ari n’abari ku butegetsi ubu babure intama n’ibyuma.

    Dusubize amaso inyuma twibaze duhereye mu Rwanda. Mu gihe cya Perezida Habyalimana hari benshi bari bamushyigikiye ndetse hari n’abamurwanyaga benshi kandi abo bose buri wese yari afite impamvu atanga umuntu atasuzugura kuko byari uburenganzira bwabo n’abenegihugu.

    Ntawashidikanya ko abari mu myigaragambyo yo mu Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana hagati ya 1991 na 1994 bagize uruhare runini mu gutuma ibintu bigenda uko byagenze mu Rwanda.

    Ibyo byavuyemo ubwicanyi, gutakaza ubwo burenganzira bwo kwigaragambya mbese twavuga ko ibyo baruhiye icyo gihe batashoboye kubisigasira bagirwa ibikoresho maze ba rusahurira mu nduru barasarura.

    Burundi blesséSinzi niba ari ugushinyagura ariko nakwibaza abari bashyushye mu myigaragambyo yo mu 1991-1994 mu Rwanda aho bari ubu, ese abakiriho ibikorwa byabo barabishimirwa ubu? Ubu se bagize icyo babona kitagenda basubira mu mihanda?

    Ikibazo cy’u Burundi rero nacyo kirashya gishyira iriya nzira kuko ibintu biragenda birushaho kuzamba ku buryo ubu ibikenewe byose bihari kugira ngo habe akaduruvayo katagira igaruriro.

    Harabura gusa imbarutso igomba gutuma abashyigikiye Perezida Nkurunziza bagira uburakari nabo bagahaguruka bakajya guhangana n’abigaragambya, abarwanya Nkurunziza bo uburakari barabufite byo bamaze iminsi babigaragaza.

    Ntabwo naraguza umutwe ngo mvuge ngo imbarutso ni iyihe ariko icyo nzi ni uko ba kabuhariwe mu gutekinika mu rwego mpuzamahanga ubu bategereje ko haba ubwicanyi bukabije ngo byose babigereke kuri Nkurunziza (naba agihumeka)n’uruhande rwe.

    Bimwe mu bishobora kuba imbarutso ni nk’igikorwa cyarakaza cyane abashyigikiye Nkurunziza, twavuga nk’iyicwa rya Perezida Nkurunziza, gushaka kumwica bakamuhusha, gushaka guhirika ubutegetsi bikozwe n’abasirikare bamwe badaturutse ku ruhande rwa Nkurunziza, kwica abashyigikiye Nkurunziza benshi, kuba igihugu nk’u Rwanda cyatera u Burundi….

    Ikigaragara n’uko benshi mu banyapolitiki ba opposition i Burundi bifuza akavuyo kaganisha ku nzibacyuho kugira ngo bagere ku butegetsi kuko bazi neza ko mu matora aciye mu mucyo nta butegetsi bakwibonera.

    burundi polisiKu ruhande rwa Nkurunziza naho harabura kureba kure ngo bime abamurwanya urwitwazo amazi atararenga inkombe, Nkurunziza ashobora kurekura ariko CNDD FDD ikagumana ubutegetsi ariko natarekura biratuma ari Nkurunziza ari CNDD FDD ndetse nibareba nabi n’abahutu bose ubwo butegetsi bazongera kubugiraho uruhare bibagoye.

    Ikindi giteye kwibaza, ese Nkurunziza narekura biraba bisubije ibibazo u Burundi bufite? Ese abigaragambya bamaze gutakaza byinshi muri iyi myigaragambyo bazemera kujya mu matora n’iyo yaba atarimo Nkurunziza? Nibayajyamo bagatsindwa bazabyemera cyangwa bazasubira mu muhanda?

    Ikigaragara mu kibazo cy’u Burundi kimwe n’uko byagenze mu Rwanda, hari abazi ibyo barimo n’icyo bagamije kugeraho hakaba n’abandi bari inyuma yabo gusa bashobora kuzicuza nyuma nta kindi bashobora kubikoraho, Ingero zirahari!

    Nk’uko nabivuze ibya ngombwa byose bimaze kujya mu ku murongo ngo ibyo abarundi byose bagezeho bihinduke umuyonga:

    Ibihugu by’amahanga cyane cyane Amerika n’ibindi byarangije kwerekana ko Perezida Nkurunziza ari mu mafuti ndetse ngo hagiye gufatirwa ibihano bamwe mu bayobozi b’u Burundi ibi ni nko kubwira abigaragambya ngo bakomeze umurego.

    Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zirasa nk’izitangiye kugaragaza kutavuga rumwe ku buryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bishobora kugorana, Minister w’ingabo w’umututsi, Gen Posiyano Gaciyubwenge aravuga abo muri opposition bikiriza bakabyishimira n’ubwo aba atatoboye ngo asobanure neza icyo ashaka kuvuga. Bidateye kabiri umugaba mukuru w’ingabo w’umuhutu wari mu ngabo za CNDD FDD ikiri inyeshyamba, Gen Prime Niyongabo akavuga nk’umuvuguruza ndetse akongeraho ko imyigaragambyo irimo gukorwa ubu itemewe n’amategeko.

    -Impunzi z’abarundi zikomeje guhungira muri Congo muri Kivu y’amajyepfo ndetse no mu Rwanda ho hamaze kugera n’abayobozi b’amakomini ndetse n’abacamanza bo murwego rwo hejuru barimo abagombaga gukemura impaka ku kongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza.

    -Bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byo byarangihe gufata uruhande biratangaza ibibi bikorwa n’igipolisi ariko ibikorwa n’abigaragambya bikimwa amaso uko bigaragara Perezida Nkurunziza yibagiwe guha amafaranga ibinyamakuru nka Jeune Afrique nk’uko abaperezida bagenzi be nka Perezida Kagame babigenza.

    -Kwibasira inzego zishinzwe umutekano ku buryo bugaragara, abigaragambya barimo gukoresha amabuye na za grenade mu gihe ingo z’abapolisi bamwe zatangiye gutwikwa n’abigaragambya, ibi bishobora gutuma igipolisi nacyo gitangira gukoresha ingufu z’umurengera

    -Bamwe batangiye ko hari Genocide yateguwe, ni ukuvuga ko ibyaba byose bigakora ku batutsi biragoye kwemeza ko bitateguwe mu gihe hari abifuza ko bigenda gutyo none se iyo turufu ya Genocide niba yaraciyemo mu Rwanda kuki itageragezwa i Burundi ko ishobora kuba inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi ukabutsimbararaho n’iyo nta baturage baba bagushyigikiye?

    -Leta y’u Rwanda nayo ikomeje gushaka kwigira nyoni nyinshi yenyegeza imiriro i Burundi, yigira umugiraneza wakira impunzi ariko inanyuzamo  igashaka kwinjiza FDLR mu kibazo cy’u Burundi bigaragare ko yiteguye gukoresha ijambo ryayo n’ibitangazamakuru ifite mu kwaha kwayo ikita ibibera i Burundi Genocide mu gihe hagira ibikorwa by’ubwicanyi bihagaragara. Leta y’u Rwanda n’ubwo isa nk’iyishimiye abigaragambya mu Burundi, hari ibyo bakora itakwemera mu Rwanda duhereye ku myigaragambyo ubwayo. Ese tutabeshyanye watera grenade polisi, ugatwika inzu y’umupolisi warangiza ugakomeza kwigaragambya mu Rwanda bigashoboka?

    Mu gusoza twasaba abarundi kwitonda ngo bagwe mu mutego nk’uwo abanyarwanda bagiyemo mu myaka irenga 20 ishize  kuko ubu ba kabuhariwe mu gutekinika ubu barangije gukora amaliste y’abazajyanwa mu nkiko mpuzamahanga. Bategereje ko hapfa abantu 50 ngo bavuge ko ari 5000.

    Abashyigikiye Nkurunziza icyo nababwira n’uko ubwinshi bwabo no kwibwira ko bafite ukuri  atari byo birebwa n’abanyamahanga bakurikiye inyungu zabo kuko ntabwo barushaga abari bashyigikiye Perezida Habyalimana ubwinshi. Bagomba kumenya ko hari ahandi ibyemezo bifatirirwa niba ahubwo bitararangije gufatwa.

    Nkurunziza narekure abamushyigikiye nibumve ko numbwo akunzwe atari kamara, niyigendere hakiri kare yime urwitwazo abashaka gusahurira mu nduru maze turebe noneho abajya mu muhanda icyo baribube basaba. Ndahamya ko abafite inyungu mu kubona u Burundi bucura imiborogo bamwara ndetse imipango imwe n’imwe yabo ikaburiramo

    Abari muri opposition nabo niba koko bashaka amahinduka nibatekereze neza icyo bashaka ndetse bakurikiranire hafi ba rusahurira mu nduru babihishemo kuko uko bigaragara n’ubwo bari mu mihanda i Bujumbura bishoboke ko hari ahandi hafatirwa ibyemezo ndetse bashobora kwanga umugore uguguna igufa bakabazanira urimira bunguri.

    Mu gihe mu abantu bose bahugiye mu bibera i Burundi mu Rwanda ho itekinka rirakomeje aho amashyirahamwe atandukanye arimo kurushanwa gusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa mbera y’abandi, abaturage nabo bamwe barasabwa kuvuga ibyo badasobanukiwe neza, igisigaye gusa ni ukuzumva ishyirahamwe ry’amabandi apfumura amazu nijoro, ishyirahamwe ry’abarozi, ishyirahamwe ry’abapfubuzi, ishyirahamwe ry’indaya … nabo basabye Perezida Kagame ko yakomeza kubayobora kuko abafasha kwiteza ibere mu bikorwa byabo.

    Marc Matabaro

    The Rwandan

    05.05.2015