N'iki cyaba kihishe inyuma y'ifungwa rya Dr Rose Mukankomeje?

Dr Rose Mukankomeje usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA afunzwe n’inzego za polisi aho akurikiranyweho gushaka gukingira ikibaba abayobozi bakekwaho ibyaha bya ruswa ndetse ngo anagerageza kumena amabanga y’akazi.

Nk’uko byatangajwe na Polisi Dr Mukankomeje afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro, ibyaha Mukankomeje akurikiranyweho ngo bifitanye isano n’iby’abahoze ari abayobozi b’Akarere ka Rutsiro. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, yatawe muri yombi na Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo 2015.

Ubushinjacyaha buvuga ko Murenzi yatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15 rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka Guest House y’Akarere ka Rutsiro amubwira ko ari ugufasha ingengo y’imari y’Akarere mu gikorwa cy’amatora.

Ngo Murenzi yahise aha uwo rwiyemezamirimo konti ya banki y’umugore we kugira ngo azabe ari ho anyuza ayo mafaranga yitaga ayo gutera inkunga amatora.

Byukusenge Gaspard wayobora Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016 i Kigali agiye kwitaba Urwego rw’Umuvunyi.

Dr Rose Mukankomeje ni muntu ki?

Dr Rose Mukankomeje uvuka mu cyahoze ari Kibuye. N’ubwo hari bamwe bamuziza kutajenjeka mu kazi ke (mu nshingano yari afite harimo gutanga ibyangombwa byemerera umuntu wese ugiye gutangira umushinga ku butaka bw’u Rwanda ko ibikorwa bye bitazabangamira ibidukikije, kutajenjeka mu gutanga ibi byangombwa ndetse kugeza no ku bikomerezwa nk’abajenerali n’abandi byamukururiye abanzi benshi) ariko ikidashidikanywaho ni uko yari umuntu uzwiho kuba umukozi, kutagira akaboko karekare no kutagaragaza inyota yo gukira.

Abamuzi bavuga ko atari umuntu wemera kogerwaho uburimiro n’ubonetse wese. Urugero ruvugwa na benshi ni uko igihe yari umudepite mu nteko nshingamategeko yagiye mu mirya na bazina we Lt Col Rose Kabuye, abakabya bavuga ko ngo hitabajwe inshyi, amakofe n’ibindi muri iyo mirwano.

Uyu munyarwandakazi bivugwa ko atigeze ashaka ndetse nta n’abana yigeze, amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko yari uwihaye Imana muri babandi bita abakobwa ba Musenyeri baba mu nzu kwa Musenyeri, uyu Dr Mukankomeje akaba yari mu bakobwa ba Musenyeri Wenceslas KARIBUSHI wari Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo. Yize ibya Sciences muri kaminuza ya Notre Dame de la Paix y’i Namur mu gihugu cy’u Bubiligi. Yabaye mu myanya myinshi y’ubuyobozi mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga yahawe igihembo nk’umwe bantu bake babaye indashyikirwa mu kurengera amashyamba kw’isi. Uretse iki gihembo yabonye n’ibindi bihembo byinshi bitandukanye bijyanye no kurengera ibidukikije. Twizere ko mu byo azize hatarimo guhabwa ibihembo dore ko mu Rwanda ugomba gushimwa no guhembwa ari umwe gusa, siniriwe muvuga nzamuvumba.

Solidarité Kibuye

Dr Rose Mukankomeje yari mu bashinze umuryango Solidarité Kibuye, uyu muryango abari bawurimo hafi ya bose bakaba barishwe cyangwa barahunze! Twavuga nka Assinapol Rwigara, Assiel Kabera, Ben Rutabana, Joseph Sebarenzi Kabuye, Thomas Sankara Habyalimana n’abandi..

Mu gihe nk’iki abantu nka Assinapol Rwigara bamaze iminsi bishwe umuntu akaba atabura kwibaza niba iri fungwa nta huriro ryaba rifitanye n’iki kibazo.

Ikigega FONERWA

Iki kigega kigamije gutera inkunga imishinga y’amajyambere igamije kurengera ibidukikije ku nkunga y’igihugu cy’u Bwongereza, PNUD.. Dr Mukankomeje yagize uruhare runini mu gushakira iki kigega amafaranga mu baterankunga ndetse akaba yari afite uruhare runini mu kugenzura uburyo umutungo w’iki kigega ukoreshwa.

Ikindi kizwi kuri iki kigega ni uko ari nk’ubushyo bwite bwa Lt Gen Fred Ibingira, kuko niwe ugabira uwo ashatse. Iki kigega kikaba gikunze guha amafaranga imishinga y’abahoze ari abasirikare (demobs) ariko nyine hitawe ku buryo urebwa neza ibukuru.

Muri make iki kigega ni ubwatsi Lt Gen Ibingira yagabiwe hakoreshejwe ingufu za ba Gen James Kabarebe na Gen Jack Nziza kubera ko yari atangiye kuba umurakare, rero iki kigega gisa nk’igikoreshwa ngo kiryoshyaryoshye abahoze ari abasirikare bataba abarakare ngo bajye muri opposition mu gutera inkunga y’amafaranga imishinga yabo n’iyo yaba iya nyirarureshwa.

Murabyumva namwe ko uburyo aya mafaranga atangwa n’uburyo akoreshwa bishobora gutuma bamwe mu bayobozi batabibona neza. Nka Ministre Vincent Biruta ushinzwe umutungo Kamere we yisanganiwe n’ubundi ubwoba yarazibukiriye ariko bivugwa ko Dr Mukankomeje we yakomeje guhanyanyaza asa nk’usaba ko ayo mafaranga yakoreshwa mu byo agenewe. Ubu hari abadashidikanya ko nta kindi azize uretse kwitambika agatuma Lt Gen Ibingira adatanga amafaranga uko yiboneye!

Abasesengura ibibera mu Rwanda bahamya ko umuntu nka Dr Mukankomeje uzwiho kutagira umururumba wo gushaka gukira vuba nta kuntu yari kujya kurya za ruswa iyo za Rutsiro asize akayabo kari muri FONERWA, ahubwo kwanga ko amafaranga atangwa nk’inzoga ibishye ashobora kuba ari byo azize!

Umunyarwanda umwe wakurikiye inkuru y’iri fungwa yagize ati: “Abagabo bararya abagore bakishyura. Imishinga yariwe ko ari myinshi kandi ko  mu bayobozi bakuru nta n’umwe urabibazwa? Abaguze imashini zo guhinga zitigeze zikora na rimwe, abaguze inka mu Buholandi zikamwa litiro ebyeri ku munsi, abatumije inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, abashinzwe gutubura imbuto bapfunyikira amazi abahinzi bo ko ntabyo bajijwe…”

Tubitege amaso!

Marc Matabaro