N’iki kihishe inyuma y’imibiri 54.000 yakuwe i Kabuga na Masaka?

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019, ku rwibutso rya Nyanza ya Kicukiro hagejejwe imibiri isaga 35.000 ihasanga indi isaga 18.000 yahagejejwe mu mezi 5 ashize, abayihagejeje bakaba bahamya ko ngo ari iy’abatutsi baguye muri Genocide ariko ngo bakaba bataramenya imyorondoro yabo ku buryo basaba abafite ababo bakeka ko baguye aho hantu kuza kureba ibimenyetso birimo inkweto n’imyenda ba Nyakwigendera bari bambaye ngo barebe ko bamenyamo ababo.

Inkuru ya Radio iwi ry’Amerika

Nk’uko byatangajwe na Radio Ijwi ry’Amerika ndetse na Televison y’u Rwanda iyi mirambo yose yavanwe i Kabuga ahitwa mu Gahoromani ho mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, indi ivanwa i Masaka mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

Inkuru ya Télévision y’u Rwanda

Nyuma yo kumva aya makuru The Rwandan yagerageje gukora iperereza kugira ngo imenye bimwe mu bijyanye n’ubwicanyi bwakorewe muri ako gace mu 1994 dore ko ibijyanye n’imibiri ikurwa hariya bitavugwaho rumwe kuko uretse abavuga ko ari iy’abatutsi bazize Genocide hari n’abavuga ko ari iy’abahutu bishwe n’ingabo za FPR.

Mu iperereza twakoze twifashishije igitabo cyanditswe na Lt Abdoul Ruzibiza mu rurimi rw’igifaransa yise “Rwanda: L’Histoire Secrète”. Muri iki gitabo cyasohotse mu 2005, uwacyanditse yagarutse kenshi ku bwicanyi bwakozwe n’abari abasirikare ba FPR bwibasiye abahutu mu duce twa Kabuga na Masaka n’ahandi, ku rupapuro rwa 338, 339, 340, 341, 342, 343..

Mu buhamya Ruzibiza atanga mu gitabo cye ashyira mu majwi cyane cyane Gen Joseph Nzabamwita ubu ukuriye inzego z’igihugu zishinzwe iperereza (NISS) icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Lieutenant wayoboraga icyari cyariswe Département d’Enquête Criminelle cyangwa Recherche Criminelle.

Ubwicanyi buvugwa na Ruzibiza mu gitabo cye bwabereye mu duce twavuze haruguru avuga ko ubwinshi bwakozwe kuva igihe ingabo za FPR zafataga utwo duce kugeza mu mpera z’ukwezi ku Ukuboza mu 1994 cyane cyane i Masaka ahari kimwe mu byicaro bya DMI.

Igitangaje n’uko mu mibare yatangajwe n’abayobozi b’akarere ka Kicukiro na Gasabo y’imibiri yakuwe aho hantu ijya gusa n’iyatanzwe na Nyakwigendera Ruzibiza acishiriza avuga ko abantu bishwe na DMI muri ako gace basaga 50.000 i Masaka honyine!

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bavuga ko iki gikorwa cyatangiye mu kwezi kwa Mata 2018 cyo gutaburura imibiri muri turiya duce bizwi ko twafashwe byihuse na FPR muri 1994 ku buryo abicaga abatutsi batabonye umwanya wo gusibanganya ibimenyetso, gishobora kuba kigamije gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwibasiye abaturage b’abahutu muri turiya duce baba ari abari batuye hafi yaho cyangwa abavanywe ahandi bakajya kuhicirwa.

Mu gihe mu makuru yagiye atangwa n’abatutsi bacitse ku icumu nta hantu na hamwe hagaragara ubuhamya buvuga ko hari ahantu hari harahungiye abatutsi benshi bagera kuri ibyo bihumbi 50 mu duce twa Kabuga na Masaka bakahicirwa. Tukaba twabibutsa ko hafi ya turiya duce hari Urwibutso rwa Ruhanga, leta ivuga ko hashyinguwemo 32.257 (Reba aho imibare yavuye), Urwibutso rwa Ndera: 20.000 (Reba aho imibare yavuye) n’izindi ..

Ariko hari n’abavuga ko iki gikorwa gishobora kuba gifite intumbero yindi ishingiye ku isabukuru y’imyaka 25 ya Genocide izizihizwa muri Mata uyu mwaka. Imihango itegurwa na Leta y’u Rwanda ikaba ishobora kuzitabirwa n’abantu benshi baturutse imihanda yose cyane cyane mu mahanga. Ibi bikaba byaba umwanya mwiza kuri leta y’u Rwanda wo gushyingura iriya mibiri 54.000 imbere y’abanyamahanga ibyo bikaba byagira ingaruka nyinshi mu rwego mpuzamahanga byaba ku Banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bahungiye mu mahanga, byaba no ku isura y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga rwakomeza gufatwa nk’igihugu cyavuye kure bityo ubutegetsi bwa FPR bukabona impamvu nyoroshya cyaha mu maso y’abanyamahanga barunenga kuniga Demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ubu kandi bwaba n’uburyo bwiza ku butegetsi bwa FPR bwo gukaza ibikorwa byabwo bya Propaganda no kubiba urwango n’ipfunwe mu rubyiruko ruzamutse vuba rudafite amakuru ahagije ku byabaye muri Genocide na nyuma yaho. Tudasize no guhembera umujinya n’urwango mu bacitse ku icumu, ubwoba n’ipfunwe mu bahutu nabyo uwavuga ko byakwiyongera ntiyaba abeshye.

Indi nkuru wasoma bijyanye: