N’iki twakora ngo tumenye kubahiriza imibereho y’ ababaye abayobozi b’igihugu cyacu?

    Banyarwanda namwe Banyarwandakazi, ibi tubyibazeho cyane! N’iki twakora ngo tumenye kubahiriza imibereho y’ ababaye abayobozi b’igihugu cyacu koko?

    Ngaho ku Rucunshu Rutarindwa atwikiwe munzu, nguwo Yuhi Musinga aciriwe ishyanga, Rudahigwa aragambanirwa agwa imahanga aho mu Burundi, naho Kigeli Ndahindurwa asaziye mu buhungiro u Rwanda arureba mu nzozi nk’utarwigeze!

    Nguwo Gerigori Kayibanda yicishijwe inzara, basozerezaho agafuni akubiswe mu mutwe, Habyarimana ahanurwa mu ndege ahindurwa ivu ryavuye mu rindi mu kanya nk’ako guhumbya, Sindikubwabo agwa ishyanga mu ishyamba rya Manyinya na Magagi aho muri Congo! Mbonyumutwa atabururwa kuri Stade yitiriwe Democracy i Gitarama, naho Bizimungu bamwishe ahagaze, apfuye urw’agashinyaguro ntagira ijambo ntagera ijabiro, urutonde ni rurerure..

    Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda!!

    N'ukuri ni mureke Abarundi batwigishe uburyo abantu bubahiriza abagize uruhare mukubayobora!
    N’ukuri ni mureke Abarundi batwigishe uburyo abantu bubahiriza abagize uruhare mukubayobora!

    Aho bigeze aha, twari dukwiye gusubiza agatima impembero tugashaka uburyo twahindura imigenzereze yacu, mu kubana, mu koroherana no kubaha abadutegeka, ntitubiture inabi igeze aha kabone n’ubwo baba baratuyoboye nabi akacumi! Tubaye urukozasoni mu yandi mahanga!

    Dusenge: Mana wahanze u Rwanda n’abanyarwanda, duhe kuba ihanga ryubahiriza ikiremwa muntu, duhe kuba abantu nyabantu, tureke ubugome n’amateka mabi yose yakomeje kuturanga, twiyegurire ubugwaneza n’impuhwe byawe, twubahe abatubyaye, abaturera bose n’abadutegeka uko ibihe bihora bisimburana iteka.

    Ndabigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amina!

    Christine Mukama