NINDE MUYOBOZI UKWIRIYE U RWANDA?

Hari abantu bamwe ntakunze kwemeranya nabo iyo bavuga ngo mu Rwanda rurimo abantu bagera kuri million 12 ndetse no mu mahanga nta muntu ubaho ushobora kuyobora igihugu uretse nyakubahwa Paul Kagame. Ibyo kuba ntemeranya nabo ntibintangaza kuko nkeka ko abenshi muri bo ibyo bavuga ataribyo bemera.

Ibyo rero noneho nkumva bimbereye bibi kurusha! ni gute umuntu yakwihandagaza akavuga ibintu azi neza ko ataribyo yemera ku mutima? Ese iyo ndetse kuvuga ahubwo aho kuvuga ibyo ntemera? Tutabitinzeho rero iyo mvugo yatumye nibaza uko umuyobozi ukwiriye kuyobora u Rwanda yagombye kuba ameze. Natekereje ibintu byinshi ariko hano navuga bike k’uko numva yaba ameze cyangwa ndetse ibyo atagombye kuba akora.

Njya nibuka umugabo witwaga Mobutu Sese Seko wari Perezida wa Zaire, uko yategekaga abaturage b’igihugu cye. Icyo gihe hari n’abavugaga ko ashobora kuba afite ububasha burenze ubwa muntu. Nibuka ukuntu yahenanguritse mu kanya nkako guhumbya, n’ibitutsi bamututse amaze kuva ku butegetsi. Nibuka i Bugande umugabo Idi Amin bamuririmba ko ari icyago cyose, ko ari umurwanyi kadashoboka. Ariko Tanzaniya ifatanije n’abataravugaga rumwe nawe kumuhirika, abaturage batangira kugaragaza uburyo yari umunyagitugu. Haza perezida Obote nawe biba uko kugeza Museveni afashe ubutegetsi. Ubu niwe baririmba. Ibye nawe turabitegereje, nubwo Kizza Besigye asa n’uwatangiye kubica amarenga rugikubita.

Hano iwacu mu Rwanda naho abantu baririmbye Habyalimana bamwita umubyeyi wagaruye u Rwanda rwari rugeze ahaga. Bamwita ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi n’andi mazina akomeye. Ingoma ye ihirimye bati yaradushutse atubibamo amacakubiri adushora muri jenoside twica bene wacu abandi bati yatumazeho imiryango asiga turi incike. Ubu Kagame hari abamwita intore izirusha intambwe, umuyobozi ufite icyerekezo bakanemeza ko ntanundi wabasha kuyobora u Rwanda uretse we! Ntibyantangaza aramutse avuyeho nkumva bamuvumira ku gahera!

Tuvuge se ko abaturage ariko twabaye, turi indyarya? Biramutse aruko bimeze twaba tubaye nka wa mugani ngo: “Ubeshya nyakabwa umuziha aba yibeshya umuhondo”! kuko natwe twaba tubivuga tuzi ko atariko bimeze. Ariko nanone ngakeka ku kubivuga uko biba bifitanye isano no kugirango bucye kabiri.

Kugeza ubu njya nibaza nti ese, kuki hari abatware bamwe bava ku butegetsi abaturage bakabavuga aya nyakurekwa mu gihe hari abandi babuvaho bakarushaho kuvugwa neza kuruta n’igihe bariho? Urugero Mwalimu Nyerere wa Tanzania, Nelson Mandela w’Africa y’epfo. Nkwame Nkrumah wa Ghana n’abandi ntavuze. Maze ubagereranye na bariya batware bandi navuze haruguru. Yego nta mwiza wabuze inenge ariko aba bagabo usanga bashimwa cyane kurusha uko banengwa niba hari n’ubanenga.

Ntekereza ibi byose rero naje kwibaza nti: Ninde mutware ukwiriye u Rwanda? Nasanze hari ingingo nke zitandukanya umutware nyawe n’umutware uhatiriza:

1. Umutware nyawe ntaba umunyabwoba ngo anategekeshe ubwoba. Ntakebakeba cyangwa ngo akebaguze. Nta mutware ukwiriye gutinya abo ayobora ngo bimutere guhora abikeka kuko iyo yatangiye kubikeka atangira no kubikiza bityo icyasha kikaba cyaje. Ikimeyetso cyambere cyerekana umuntu wageze ku mwanya w’ubutware atari abikwiriye ni ubwoba. Umutware nyawe nta bwoba agira kuko aba yiyizeye, azi neza ko ntakibi abakorera abo ayobora cyatuma bashobora kumugirira nabi. Kabone n’iyo habamo abo aha ibihano bitewe n’amakosa bakoze, ibyo abikora ashingiye ku mutima nama we kandi akabikora mu nyungu za rubanda. Umutware uhora atinya urupfu cyangwa gukurwa ku ntebe y’ubutware aba atazirikana ko “Iyo umutware yicaye ku ntebe undi aba ayibajisha”. Uzirikana iyo mvugo ntabasha guterwa ubwoba no kuzayivaho umunsi umwe. Ubwoba rero ku mutware ni nabwo butera urwikekwe no mu bayoborwa buri wese ashaka kuba umutoni i butware kurusha mugenzi we. Igihe cyose wabonye umutegetsi yongereye umubare w’abamurinda; kumugeraho bikaba ingume ndetse igihe aje gusura abaturage hakaba abantu bakora akazi k’ubukumirirzi ku buryo budasanzwe nko gutegura abari bubaze no kuyungurura ibibazo bigomba kubazwa ujye umenya ko ari umunyabwoba. Iyo bimeze gutyo ubwo bwoba abutera no mubo ayobora. Mu byo akoresha habamo kubabwira nabi, kubakoza isoni, kubambura imyanya, kubafunga cyangwa kubica. Ibi byose biba bigamije kubategekesha igitugu ngo bamutinye ariko mubyukuri niwe uba wabanje kubatinya. Ubwoba rero nti bukwiriye kuranga umutware kuko bugira ingaruka mbi kubo atwara bikazanatuma asiga inkuru mbi i musozi.

2. Umutware wese udashima abo ayobora ahubwo agaharanira ko ariwe uhora ashimwa, nta muyobozi uba umurimo! Mu byukuri, muri we haba harimo ahantu hatuzuye. Aba yishidikanya ubushobozi, yumva ko muri we hariho abamurusha mu kintu runaka. Uko kumva hari icyo abuze rero bikurikirwa no kuba adashobora kwiyuzuza mu nzira nyayo ikwiriye. Ntabishobora kuko ubushobozi buke bwe ntibutuma yakira ikibazo afite. Icyo gihe, ikibazo cye acyegeka ku bandi akaba aribo abonamo ibibazo! Aho hantu hatuzuye muri we ahora aharanira kuhuzurisha amashimwe n’amagambo meza avuye kuri rubanda cyangwa kubo ayobora ba hafi. Arabiharanira akabikunda, akabishaka nyamara ntashake kwerekana ko abishaka. Ndetse rimwe na rimwe akivugisha amagambo yo kwiraza i Nyanza yerekana ko atabikunda, ariko mu byukuri abikunda kurusha abapfuye n’abazima. Uku kuba atuzuye byongera kumutera urwikekwe n’ubwoba bw’uko undi muntu waba amurusha ikintu icyaricyo cyose ashobora kumuhirika kuri uwo mwanya. Umuyobozi mwiza ashima abakozi be aho ari ngombwa. Yego nti bimubuza kunenga ibikwiriye kunengwa ariko ashima ibyiza, agashima imirimo myiza, agashima abamukorera n’uburyo bakora imirimo. Ibyo bituma bumva ko bafite agaciro n’umumaro maze bakarushaho gukora umurimo wabo neza.

Uhora agaya cyangwa anenga aba agamije huhoza hasi rubanda no kwigaragaza nkaho ariwe gipimo cy’ibyiza cyangwa ibyifuzwa. Bene abo biragora gukorana nabo kuko uko urushaho gushyiraho umwete ngo ukore ibyo umuyobozi yifuza, niko mubyukuri urushaho kumutera umutekano muke. Bityo aho kugirango ushimwe cyangwa werekanwe nk’umukozi w’intangarugero, agatangira kugushakira ikintu kigomba kugucisha bugufi, kugukoza isoni , cyangwa cyo kuguteranya na rubanda ku buryo buhoraho. Abayobozi bameze batya uzasanga baragiye bakorana n’abantu b’abahanga benshi mu gihe cyabo ariko bose bikarangira nta numwe bakiri kumwe.

3. Umutware mwiza ntahora atekereza ibibi ku bintu byose n’abantu bose: Isi turimo irimo ibibi n’ibyiza. Ni koko “inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi” ariko kuba turi mu isi irimo ibibi ntabwo bigira ingaruka ziherana umuyobozi mwiza ku buryo buri kintu cyose akibonamo ibibi. Umuyobozi uhora abona cyangwa ashakisha uruhande rubi mu bintu byose, ugenzura n’ibidakwiriye kugenzurwa ntabwo aba akwiriye kuyobora. Kuko icyo ushakisha nicyo ubona! Abakurambere nibo bavuze bati: “ugushungura ntakuburamo urukumbi” umuyobozi ushakisha ibibi rero ntashobora kubibura kuko nibyo aba atekereza nibyo biba bimwuzuye i bwonko! Bene abo na Yezu yabavuze neza abakurira inzira ku murima ati: “Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma” Yohana 8:44. Iyo rero ufite amaso abona ibibi gusa n’ukuvuga ko n’icyiza ugishakamo uruhande rubi akabarirwo ubona. Ngaho namwe muzambwiye umutware uhora agenzura ibibi uko yakezwa!

4. Umutware mwiza ntatera igitinyiro kirushije icyubahiro. Igihe cyose umuyobozi arangwa no gutera ubwoba cyangwa yahinguka abantu bagasusumira aba ari mu mwanya utari uwe. Muzarebe abacuranzi bakunzwe cyane iyo yinjiye ahantu hari imbaga y’abantu uburyo bakoma mu mashyi bakazamura amaboko bagaragaza ibyishimo. Amashyi n’impundu bamuha mujye mubigereranya n’amashyi baha abanyapolitike batinyitse mu bihugu byabo igihe baba bavuga amagambo. Hari amashyi n’impundu bivuye ku mutima nkuko hari amashyi n’impundu bikomoka ku bwoba. Nkuko natangiye mbivuga hari abayobozi bo mu nzego za politike tuzi bari bafite igitinyiro gikomoka ku cyubahiro n’igikundiro bari bafite muri rubanda bayobora. Ariko igihe cyose umutegetsi ateza icyokere n’ubwoba abantu bakamutinya aho kumwubaha cyangwa ngo bamukunde burya nta muyobozi uba amurimo. Ibi muzabibona abantu basubiramo hato na hato amagambo avugwa na rubanda, bazi neza ko batayemera. Umuntu agahagarara mu ruhame akavuga uburyo umutegetsi ari mwiza mwaba mwiherereye ati: “Hora ceceka turashize runaka aratumaze!!”

5. Umutware mwiza afata umunsi wo kwimikwa kwe nk’uwo gutanga ku ngoma kwe. Azirikana iteka ko atazahora ku butware cyangwa ngo ahore ku isi. Nicyo gituma bene abo iyo barahirira ubuyobozi ku munsi wambere batangira gutekereza ku munsi wanyuma bazaba babusimbuweho. Ibi bituma batabufata nk’umurage bahawe n’ababyeyi cyangwa ikintu bazahorana, bityo ibyo bakora byose bakabikora bazirikana ko igihe cyabo kizagera bagasezera. Bibafasha kutishora mu bibazo birimo kurema abanzi, kwiba imitungo wazakurikiranwaho, kumena amaraso atariho urubanza wazaryozwa n’ibindi bikorwa byose birimo kureba bugufi no kutazirikana dukunze kubona ku bategetsi bagaragaza ubuswa. Ku rundi ruhande abategetsi b’abaswa batangira kwicukurira umwobo ku munsi wambere bakijya ku butegetsi. Bakora nkaho bageze aho bajyaga mu buzima bwose kandi batazahava. Iyo bigenze gutyo, amakosa baba barakoze muri iyo myaka yose ntabemerera kuva ku butegetsi mu mahoro kuko ntibaba bazi ahandi bakwerekeza ngo bagire amahoro. Aho kurema inshuti baba bariremeye abanzi bityo bakagundira ubutegetsi kugeza bapfuye cyangwa bafunzwe cyangwa bafungiwe i mahanga.

None rero mbabaze: Ubutegetsi dufite mu Rwanda ubu mubona bwabarirwa ku ruhe ruhande? Buriya se koko mu Rwanda nta muntu ufite izo ndangagaciro? Abakamiwe n’ubutegetsi buriho ubu bemeza ko kuva u Rwanda rwabaho umuyobozi urukwiriye ari umwe gusa: Paul Kagame. Wowe ubibona ute?

Yakobo Seramunda.