NINDE UTAHIWE?

Yanditswe na Benito Kayihura

Ubundi urupfu rwose aho ruva rukagera nu rubi, ariko nta kintu gitera agahinda, umujinya no gupfa wicuza nko kubona Senior officer agwa mu buroko cyangwa yicwa na sergent mw’ikinamico ryo guhanuka ku ma escalier, kugongeshwa imodoka, kurogwa azira gusa ngo amagambo yavugiye mu kabari ntashimishe ibukuru, gusoma cyangwa kumva ibyo Noble Marara avuga akanandika cyangwa se, akirukanwa mu kazi imbura gihe biherekejwe no kunyagwa imitungo yaruhiye ndetse bakanamukenesha, azira amatiku namazimwe y’inshingamatwi/DMI za Kagame zihora zikebaguza zikanumviriza abanyarwanda!

Kagame niba atagira isoni byibura age agira ubwenge, gufata umuntu warwanye yitanga ngo ube icyo uricyo, agakora ibikorwa n’ibidakorwa, amahano no guhemuka ngo arebe ko ingoma yawe yakogera, warangiza ukamuhemba kurangiriza ubuzima bwe mu buroko ngo nuko asomye ibyo twandika hano koko ubwo wumva mu mutwe wawe bizunguruka neza? Ese wari uziko wica umwanzi umwe hakavuka 3? warenganya umuntu 1ukibyarira abanzi 10? Ese niba wibagirwa vuba ntanubwo wakwigira kuri Mugabe icyo gusuzugura abasirikare bakugize icyo uricyo bibyara? (Uti nge nizeye abajepe bange babika imbunda zose z’igihugu bityo ibyabaye kuri Mugabe nge ntibyambaho kuko AK 47 zonyine zidashobora gufata igihugu? Haaaaaaaaaa!) Ntaho ngiye uzambwira!

Ese mwa ba Generals mwe ndetse n’ingabo zose muri rusange by’umwihariko senior officers koko ntacyo experience y’imyitwarire ya Kagame y’ubusazi n’ubunyamanswa abakorera no kutabaha agaciro ibigisha ngo mugire icyo mukora? Ndibuka mu ntambara 94 agasaza imvi zuzuye umutwe kanshiyeho kishwe n’agahinda n’amarira rwose ubona ajenga mu maso kavuga kati KOKO PEE UMUNTU AGASHORERA UNDI AKAGENDA AKICA HABE NO KWIRWANAHO NGO UMURYE URWARA? ATI NGE UZAZA KUNYICA TUZAFATANA MU MASHATI ANYICE NANGE MUSIGIYE BYIBURA URUGUMA! amagambo akomeye yuwo musaza yankoze ahantu nange ntangira kumva nzabigenza gutyo nange. Ubu iyo ndebye ibibera muri RDF nibaza igituma abantu birirwa bivuga ibigwi bakangata mu basiviri by’ukuntu ngo ari indwanyi zarwanye intambara nyinshi kdi zigatsinda zananirwa kwirwanirira iyazo ntambara ngo zitsinde? Nonese tuvuge ko nta bwenge mugira bwo kubona ko ibiba kuri bagenzi banyu namwe umunsi umwe bizabageraho? Ese aho abataragerwaho mwaba mwibwira ko mukingiye/vaccinated? ese niba kurwana ku buzima bwanyu byarabananiye mwashatse ubundi buryo bwo kwirinda yenda budafite icyo bwangije mutarashira?

Kagame iyo abajijwe n’abazungu aba yubashye adashobora gutuka cyangwa ngo abakabukire impamvu adafungura urubuga rwa Demokarasi mu bwatsi bwe, avuga ko u Rwanda rufite amateka atandukanye nayabo bityo ko bo ibyo bita Demokarasi iwabo bitabereye abanyarwanda ko ahubwo we afite demokarasi mu buryo bwe bwihariye ibereye u Rwanda n’abanyarwanda, None mwa ba General mwe niba gukomanga igikopo/kurasa mwirwanaho byarananiranye muri za nama Kagame ajya abatumiramo ubona mwatitiye icyuya cyabize, mwazamusabye namwe gushyiraho uburyo bwanyu bubabereye bwo gukemura internal affairs atabasuzuguje ngo anabateze abasivili n’isi yose muri rusange? muzamusabe kwitoramo urwego rw’abuunzi maze nihagira umusirikare ukora icyaha gito age aza kwisobanura muri ako kanama, bamuhwiture ariko akomeze imirimo ye? ndetse munamusabe guhita afungura abantu bose bafunzwe mu buryo nkubwo.

Ese ubundi gusoma amakuru kabone nubwo yaba avuga Leta uko idashaka ibi koko n’icyaha? Ese Kagame ashaka gutunga abasirikare bitwara nk’abakozi bo murugo badashishikajwe no kumenya amakuru n’ibisa nayo byose cyangwa abagore bahora birebera serie movies z’urukundo n’udutiku tw’abagore zo muri Philippine, Mexico na Brazil cyangwa show za Kim Kardashian n’a ama Channels avuga ku myenda n’imisatsi bigezweho batagomba gukurikirana amakuru ya Politike n’ubukungu ngo bamenye aho isi igeze? Niba aribyo ashaka azabirukane bose asigaze Ibingira na Gen Emmanuel Murokore batazi no kwandika amazina yabo? (Ariko ngo Ibingira asigaye azi gusoma daa! ubanza aha nange nari nsebanyije, Haaaaaaa), Ese uretse kurenganya abandi ibi twandika we ubwe ntabisoma? Nonese yagiye gushyiraho ikipe ishinzwe kutuvuguruza ikuriwe n’umukobwa we cyangwa igihe abwira intore ngo ntizigaceceke igihe tumuvuze uko adashaka kuri social media atari uko we yabisomye? Ese ubona Abanyamerika atari bo bafata iya mbere mu gutangaza ko Korea ya ruguru yagerageje igisasu rutura cya kirimbuzi kandi aho ikirasira idatumira abanyamerika? nubu se Umunyamerika uzajya areba TV yo muri Korea cyangwa Video ya Isil kuri youtube bage bahita bamujyana Guantanamo?

Ku mugani wa wa Munyamakuru wa C FM ngo uwikoreye umusaraba niwe uba uzi uburemere bwawo, nge nabagiraga inama nkiyo numvanye umusaza ukuze imyaka 23 ishize, mwe rero niba mwarahisemo kuba nk’ihene ziri mu kiraaro zizi neza ko zitegereje shebuja ko azajya aza agakuramo imwe imwe akajya kubaga mpaka zishize kdi zifite ubushobozi bwo kugira icyo zikora ntizigikore aha singe wabibaza, ubwo nimwicare mutegereze, urupfu, agatebe gaherekejwe no gukeneshwa cyangwa uburoko n’urupfu rutunguranye. Umusirikare ubundi yagakwiye kugwa ku rugamba arwanira ubusugire bw’igihugu cye cyangwa se n’imbere mu gihugu arwanira uburenganzira bwe nubw’abenegihugu yarahiriye kurinda, apana kugwa mabuso private cg sergent yirirwa amushota imigeri ugasaza ucumbagizwa n’inkoni aho gucumbagizwa n’isasu rya aduii.

Nge icyo nibaza niki: Who’s the next/Ninde utahiwe? nge mbona hatahiwe Ibingira na Dan Munyuza, wowe ubona arinde?

2 COMMENTS

  1. Hhhhh arko ubwo nta soni koko kwiriza abanyarwanda kungoyi?ngo nuko batemeranya namwe ibikorwa byiyica rubozo bibarangwaho?ese byabagamba yateje imvururu muri rubanda?rusagara nawe abigenzantyo joel mutabazi nawe akora atyo umuryango wa rwigara nawo ubugenza utyo bo hiyongeraho umwihariko ko bavangura amoko!kagame ubwo bugome bwakoretse ko uzasiga ubusa nkutarabyaye?

  2. Umwana utabwirwa ngo yumve yishe inyoni itaribwa umuperezida utumva nawe azica n’abaticwa ruriye abandi rutamwibagiwe igihe ke kiribugufi(Paul kagome)

Comments are closed.