Ninde utinya ubutegetsi bw’u Rwanda?

Mu gihe Kagame amaze kubwirira i Gabiro abayobozi bamukorera ko ntacyo bamaze, abumvishako uretse we ntawundi ufite icyo ashoboye mu Rwanda, we na FPR ye noneho barikwikirigita bagaseka ngo ntakabuza itegekonshinga rizahindurwa ngo maze akomeze ategeke nyuma ya 2017 ubuzira herezo.

Nyamara bakwiye gusubiza amerwe mw’isaho kuko hari Abanyarwanda barikwisuganya kugirango igihe Kigali izatangiza iryo hinduka, ambasade z’Urwanda aho ziri hose bazereke abahagarariye igihugu ko batabyishimiye. Mur’ibi bihugu bikurikira: Uburundi, Canada, Ubushinwa, Kongo Iharanira Demokrasi na Republika, Etiyopiya, Ubufransa, Ubudage, Nigeriya, Ubuhindi, Yapani, Kenya, Ubuholandi, Uburusiya, Senegali, Singapure, Afrika Yepfo, Koreya Yepfo, Sudan, Suwedi, Ubusuwisi, Tanzaniya, Turkiya, Uganda, Ubwongereza, Umuryango w’Abibubye, n’Amerika, abo Banyarwanda bahatuye bagambiriye guhagurukira icyarimwe mukwamagana icyo gitekerezo cyo kugarura ingoma ya Cyami mu Rwanda Prezida Kagame amaze imyaka abeshya ngo ni Republika igendera kuri Demokrasi.

Bariya bari kuri Rwanda High Commission i Londres tariki 19/03/15 nta ruhushya bigeze basaba kugirango bahajye. Bivugako igikorwa nka kiriya hirya no hino kw’isi aho ambassades z’Urwanda ziri hose, nigitangira akazi kazo gashobora kuzahagarara. Nkabona itangiza ry’ihindurwa ry’itegekonshinga rizaba kuri FPR nka cya gitero cyayo cyo kuya 01/10/1990 cyaturutse imahanga kigashegesha Urwanda kugeza uyu munsi. Ariko ubu noneho nubwo ariyo ishobora kugitangiza, niyo izaba iri mu mazi abira. Ngo ntagahora gahanze.

Kandi no mu Rwanda imbere, naho ndakekako itangizwa ry’ihindura ry’itegekonshinga rishobora kuba nk’ikubitwa rya Dominiko Mbonyumutwa kuya 01/11/1959. Intore z’ubutegetsi bwa Cyami sinzi niba zarigeze zitekereza ku ngaruka z’igikorwa cyazo: Revolisiyo yahinduye imitegekere y’igihugu igasezerera abumvagako bavukanye imbuto. Abahutu bari bararenganye imyaka amagana n’amagana, bararuciye bararumira, barahindutse abacakara, bakangukiye rimwe bati: BIRARAMBIRANYE. Ngo utoteza umuntu igihe kirekire, wageraho ukamumara ubwoba.

compaore

Dr. David Himbara rero ati: Ninde utinya ubutegetsi bw’Urwanda? Mureke dusome uko abitubwira, tubyihweze (umugani w’Abarundi), maze buri wese abifateho umwanzuro uboneye, kugira ngo Urwanda rudasubira kwongera gutemba imivo y’amaraso. Nibutse gusa aha ko iyicwa ry’Abanyarwanda ryo muri rusange ritigeze rihagarara. Icyahindutse gusa ni uburyo ubutegetsi bwa Prezida Kagame burikora.

Turi hano i Londres mu Bwongereza tariki 19/03/15. Turi kuri Ambasade y’Urwanda i Londres. Turi bane – inshuti zanjye Epimaque, Ali, Rene, nanjye nyine. Ali ntagaragara mw’ifoto kuberako ariwe uri kudufotora.

Uruzinduko rwacu kuri Ambasade y’Urwanda nibyo buryo bwacu byo kwibuka Emmanuel Gasakure, Assinapol Rwigara, nabo Banyarwanda bose bakomeje kurigiswa mu buryo by’amanzaganya.

Ku by’umwihariko, uruzinduko rwacu kuri Ambasade y’Urwanda ni uburyo bwacu bwo kuvuga no kwerekanako TURAMBIWE guterwa ubwoba no kugira ubwoba. Abana ba Rwigara Assinapol barikuduha urugero bo barigusaba kurenganurwa n’ubutabera kubijyanye n’urupfu rudasobanutse rw’umubyeyi wabo. Mu gusaba Prezida Kagame gukoresha iperereza ku rupfu rwa Rwigara, aho kwicecekera bakemera ibinyoma by’ubutegetsi, abana ba Rwigara barerekanako nta bwoba bagifite, kandi aricyo gikoresho gikomeye ubutegetsi bwa Kagame bukoresha muguhindura igihugu cyose ba ndiyobwana. (bakakwicira abawe, bwacya ugakomera amashyi uwakwiciye, bwacya nawe ukaba urishwe; n’ibikoko menya bititwara gutyo – ubwanditsi)

Ubwoba ni ikintu gikomeye. Ubutegetsi bwa Kagame burabukoresha mukuduhindura twe Abanyarwanda abanyantege nke batagira icyo twimariye; ubwoba nibwo ubutegetsi bukoresha muguhindura imitekerereze yacu, mugutuma tudatekereza neza, bukanaduhindura abantu bapfuye bahagaze bamunzwe nabwo. Ubwoba buduhera mu ngingo zose z’umubiri. Ubwoba bwa Kagame buri hose – kandi butubuza kubaho uko twakagobye kubaho, kwishimana n’imiryango yacu, inshuti ndetse nabo duhuje umuco.

 IBI BIGOMBA GUHAGARARA!

Tugomba guhangana n’ubwoba dufite. Tugomba gutangira kwiyemezako dushobora guhindura ibintu – tugomba gutangira gutekerezako dushobora guhindura ibitubangamiye.

Kwikuramo ubwoba ntibivugako twirengagiza ubugome burenze buri mu Rwanda. Oya. Icyo mvuga nuko tutagomba kureka ngo ubwoba abe aribwo butugenga. Mu yandi magambo tugomba kwirinda kuba ba ntibindeba bituma tutagira icyo dukora ku kidutera ubwoba – ubutegetsi bubi bunarangwa n’ubugome. Tugomba kwishakamo imbaraga ziduha ubutwari bwo kubonako ubutegetsi buriho haba vuba haba mu gihe kiri imbere ko buri munzira bukendera. Kandi Abanyarwanda turabishoboye, tuzanagira uruhare mur’uko kugenda kwabwo buva mu nzira. Tugomba gutsinda ubwoba – nibyo bizadufasha kwiyumvamo akanyabugabo kakwiyongera kukudatezuka dusanganywe kugirango duhindire ibintu mu rwatubyaye.

Bivugwako “tugomba mbere na mbere kugira ubwoba kugira ngo duhinduke abatatinya. Ubwoba ni ikimenyetso cya ngombwa – kibwira umubiri n’ubwonko byacu ko hakenewe igikorwa. Duhinduka abadatinya iyo tugize icyo dukora tubonye icyo kimenyetso; iyo twishatsemo imbaraga, twerekanako twiyizeye ko hari icyo dushoboye, maze tukagikora. Kutagira ubwoba bishobora kutavugako ko ubaho nta gihe na kimwe wumva ubufite – ahubwo bivuga ko uhangana nabwo, imbere yabwo ukagaragara neza ko ari wowe butinya.”

Bityo rero mwe mwese dusangiye ubwenegihugu, nimufate iya mbere mukwerekanako muri abadatinya. Mwirebe mu ndorerwamo. Mubwire uwo mureba imbere yanyu muti: “BIRARAMBIRANYE. KUVA NONE SINZONGERA GUTINYA UBUTEGETSI BW’URWANDA. NGOMBA GUHANGANA NABWO.”

Himbara in London

 

Uwahinduye inyandiko mu Kinyarwanda ayivana mu Cyongereza

Ambrose Nzeyimana