NINDE UZASIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA ?

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu taliki 9 Gashyantare 2018 akanama gategura amatora ka FERWAFA kongeye gushyira mu rujijo ibirebana n’amatora y’ubuyobozi bwa FERWAFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ateganijwe taliki 31 Werurwe uyu mwaka. Aho ukuriye aka kanama Kalisa Adolfe Camarade yibukije ko ari Degaule ndetse na Rwemalika Felicita bari bahanganye mu kwiyamamaza guheruka amatora akaza gupfuba nabo ngo nta busembwa bafite bubabuza kuba bakwiyamamaza!

N’ubwo Abo bakandida b’ubuheruka bombi ntacyo baratangaza ku giti cyabo niba baziyamamaza cyangwa ntibiyamamaze, ayo magambo ya Camarade yahise yongera urujijo mu matora agiye kuza bituma umuntu yakwibaza ku muntu uzayobora FERWAFA imyaka ine iri imbere. Amwe mu mazina manini yakunze kugarukwaho  Regis Muramira amaze iminsi aganira n’abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda mu bubari, mu mahoteli, mu mahuriro, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi harimo ko bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye (abayobozi b’amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z’igihe kirekire).

Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n’ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye ku cyizere abafana babafitemo nk’uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.

1.Nkubito Athanase:

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda.

Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF (ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika) ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.

Amakuru yizewe agera kuri  Regis Muramira aranemeza ko ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka yahuye na bamwe mu bayobozi bamwijeje ko ariwe muyobozi utaha wa FERWAFA nubwo we ku giti cye tuganira yirinze kugira icyo abivugaho.

Uwo twaganiriye yagize ati: “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.

2.Martin Ngoga

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.

Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.

N’ubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma. Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko. Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga. Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

3.Nizeyimana Olivier:

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye.

Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshuri n’abaturage muri rusange bo mu mujyi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mujyi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.

Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.

Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

Nizeyimana Olivier akaba ari n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.

4. Afande Sekamana.

Undi mugabo wagarutsweho ariko binyuze gusa mu mbuga nkoranyambaga ni Afande Sekamana uherutse kujya mu karuhuko k’izabukuru mu gisirikare. Gusa nta byinshi byavuzwe nyuma ya Twitter ya Tom Ndahiro yahise ihererekanywa  na benshi muri za whatsapp, facebook na instagram.

5.Murenzi Abdallah:

Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n’akarere ka Nyanza.

Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro aho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cy’icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y’umuntu wakuye Rayon sports ‘mu muhanda’ ubwo iyo kipe yajyaga kubana n’akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.

Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n’ikipe y’igihugu mu myaka ya za 1980.

6. Rwemalika Félicité

Uyu mubyeyi uherutse gutsindwa ari wenyine ubwo Nzamwita Degaule yakuragamo candidature, nawe amakuru ava ku nshuti ze za hafi yemeza ko atarakurayo ikizere cyo kuba yaba umugore wa 3 uyoboye Federasiyo y’umupira muri Afrika nyuma y’uwo muri Sierra Leone Isha Johansen na Lydia Nsekera wayoboye federasiyo y’i Burundi.

7.Nzamwita Degaule:

Ubwo Kalisa Adolphe Camarade yatangazaga ko nta busembwa Degaule afite bwamubuza kwiyamamaza  kuyobora FERWAFA nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bamwe bu bayobozi b’amakipe twashoboye kuganira bahurije ku mpamvu ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ubu nta mukandida n’umwe wamuhangara mu matora ya FERWAFA kuko ngo afitanye umubano mwiza cyane na benshi mu bakuriye amakipe n’andi mashyirahamwe ashamikiye kuri FERWAFA atora nk’abatoza, abaganga, abasifuzi n’abandi hafi ya bose bahuriza ko bamubonamo umugabo wagira byinshi yabagezaho bitewe n’ubuhanga mu gushakisha ubuhahirane n’andi mafederasiyo manini yo hirya na hino muri Afrika no ku isi muri rusange.

source: Regis Muramira