Ninde wababeshye ko gahunda za leta zose ziba ari nziza?: Boniface Twagilimana

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Banyarwanda Banyarwandakazi,ndashaka kubasaba ko mwava mu rugendo rw’igihiriri mukanirinda kuba ba Rukurikirizindi ngo murubaha gahunda za leta. Ntabwo nshaka kubagumura nubwo mugumutse kubifite ishingiro byaba ari amahire, ariko ndashaka kubavanamo umuco wo kugenda butama mubyo mubonye byose!

Ninde wababeshye ko gahunda za leta zose ziba ari nziza cyangwa ari nzima cyane cyane mu bihugu nkibi byacu rubanda iturwaho gahunda hafi ya zose ntawagishijwe inama ngo atangeho ibitekerezo? Oya sibyo. Mugomba kugira amakenga n’ubushishozi mugakora igikwiye kandi cy’ukuri . Dore impamvu mugomba kwitondera kugenda mu kigare:

Ubu se ko mu Rwanda mu mategeko(mu nyandiko) amashyaka menshi yemewe ndetse na buri munyarwanda akaba yemerewe kuba mu ishyaka ashaka, bibuza leta kwirirwa iburabuza inahiga abanze kuyoboka FPR? Ubwose niba nawe bakumvisha ko ugomba guhiga bukware no kubangamira mugenzi wawe ngo kuko yanze kuyoboka RPF ubwo uzavuga ngo iyi gahunda ya leta y’Inkotanyi ngo ugomba kuyubahiriza nayo? Ubu se ko Leta y’inkotanyi yahatiye rubanda gahunda yo guhinga igihingwa kimwe kungufu ndetse iherekejwe n’ikiboko ubu ntubona aho Nzaramba igejeje abanyarwanda? Ubwo se ko wicecekera ntugire icyo uvuga ku banyarwanda bamburwa amasambu yabo ntibahabwe ingurane cg bakayemererwa ariko bakamara imyaka n’imyaniko bayitegereje kugeza banogotse ubwo urambwira ko iyi gahunda ari iyo gushyikirwa? Ubu se ko igihugu cyose abaturage bavuga ko gahunda yo kubasoresha ubutaka bwabo basanzwe bahingaho none bakaba basabwa kubusorera amafaranga menshi cyane bamwe batarigera banatunga ubwo iyo gahunda ko ari iya leta tuyikomere amashyi kandi iri guhutaza abaturage?

Ubuse ko leta iririmba ko abaturage bayo barimo gutumbagira mu bukungu nyamara ubukene buvuza ubuhuha bwaki ari yose,amazi meza ari ingume henshi bajya gudaha amazi y’ibiziba barwana n’ibikeri bishaka kwinjira mu majerikani ndetse hamwe abaturage bakemeza ko bavoma ibiziba nyamara amatiyo ashyira amazi inka za banyakubahwa anyura mu mirima yabo ubwo tubikomere amashyi ngo batadushinja kutubaha gahunda za leta?

Reba ubusumbane no kwikubira ibyiza by’igihugu kuri bamwe mu gihe abandi benshi bicira isazi mu jisho cg bagahembwa umushahara bita ikinya nyamara abandi bahembeshwa ibitiyo?Reba ikibazo cy’ubushomeri kimaze gufata intera ikabije kuburyo bamwe mu rubyiruko ngo kubera kwiheba bahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge ngo biyibagize agahinda n’imihangayiko by’akanya gato kandi muby’ukuri ibi bibazo byose ibyinshi biterwa na gahunda mbi za leta zituma benshi mu batuye igihugu bisanga banazwe muri ubwo bushomeri?Ni byinshi umuntu yatangaho ingero ariko icyo nari ngambiriye ni ukubabwira ko gahunda yo kugendera mu kigare cg igihiriri buhumyi tugomba kubishingukamo gahunda nziza leta izanye tukazikurikiza tukanazishyigikira ariko imbi nazo tukazamagana tutarya iminwa kugirango twirengere tutarahura n’ingaruka.

Ba bategetsi nako ngo ni abayobozi bakunda kubabwira ngo mugomba kubahiriza gahunda za leta zose igihe kirageze ngo mujye mubabwira ko imbi mutiteguye kuzubahiriza cyane cyane izishyira ubuzima n’imibereho yanyu mu bibazo. Erega buriya nta kintu kibi nko kubura icyo usubiza iyo leta igushoye mu mafuti hanyuma igihe cyo kuyaryozwa cyagera ugatangira kudidimanga ngo urabona leta yashyizeho ingufu, iyo ntabikora bari kunyica blablaaa!

Ikidahamanya n’umutimanama wawe uzacyange kandi usobanurire abandi impamvu ucyanze nunabizira ubizire aho gukora igikorwa cy’ububwa n’ubugwari.

Boniface Twagilimana