Ninde wavuga ibyanjye adategwa cyangwa ngo atatire?

Vestine Umugwaneza

Yanditswe na Vestine Umugwaneza

Tariki ya 1 Ugushyingo 1996, Umunsi w’abatagatifu mu gihe kingana n’ umunota umwe nawitiranyije n’uwa penekositi: Numva imirindi n’umuriri nk’uw’ imvura ihinda nibaza ibirimo kubera hanze dore ko ijoro ryari ryaranzwe n’urusaku rw’amasasu.

Nasohotse hanze ngo ndebe ikibaye

Mbona abahungu bambaye imyenda ya gisilikari n’imbunda ku bitugu kamwe inyuma y’akandi nihisha ku ruzitiro ngo ndebe neza niba ntarota mbaga amatwi mu muhanda numva abahungu baravuga ikinyarwanda.

Berekezaga kuri mont Goma baturuka iwabo mu Rwanda.

Bagendaga biyongera ariko ntibatinze kurasa kuko bageze kuri mont Goma bateye ibibunda ubundi bakangura umugi wose.

Bamena amaraso amagara barasesa!

Bararashe karahava bararasa tuva aho twari dukwira imishwaro narazamutse njya mu birere mpura n’abandi babuyera si abasilikare barwananaga ni abicanyi barasaga igihita kitwa umuntu.

Umusilikare warebaga nk’inshira yarasaga nk’uwahanzweho mbona sindi bubacike nicara hasi nururutsa umwana ngo ntapfa niruka bandase nicaye nsambe ntarushye.

Uwo musilikare yarashe umugabo wari undi iruhande umutwe urasandara umwana wanjye abibonye ararira cyane yari uruhinja rufite umwaka mbura uko mbigenza kuko najye iryo sasu nari nditegereje nagize ubutwari mpoza umwana ngo adapfa asakuza nti humura mama; Wa musilikare ati humura mwe ntacyo mbatwara!

Akomeza urugendo atoteza abandi ntiyari wenyine kuko bari benshi bambariye kwica mbega imirambo mbega imiborogo!

Ubwo naranyereye njya kwihisha mu rugo rwari hafi y’ikivu ku nzira ijya ku cyambu.

Inzira yose yari imirambo abatoteza bari barangije gutsemba no gutera ubwoba.

Nakiriwe n’umuzamu yo karamba!

Ubwo ni ko amasasu tuyumva hirya amarira n’imiborogo byari byose.

Twari dutegereje ko dupfa tubona umunsi urije ndetse burakeye.

Iminsi ikurikiyeho Umunyarwanda yari umuhigo ahigwa n’umunyarwanda nako yari interahamwe ntiyari umuntu.

Oya si umuntu wahigwaga ni umuhutu yaba uwo mu Rwanda yaba uw’ i Congo yicwa bumonyo ahigwa bunyamaswa uwamuhigaga ni umututsi wari uturutse i Rwanda yitwaje imbunda

Nari mpari nararokotse kuri uwo munsi. Goma yigabizwa n’amabandi aturutse mu Rwanda arica, ariba arasahura ibyo narabibonye..

Abasilikare b’u Rwanda rwa Paul Kagame n’igishushugwa Bizimungu Pasiteri bafata umugi bafata bugwate abanyekongo barica bariba barashinyagura .. .

Inzigo iravuka umututsi asiga umugani i Congo!

Arapfa Pangarasi wakoraga muri Tabarwanda

Arapfa Coletta twitaga Pajero wakoreraga Tumbako comme hotesse

Arapfa Alice w’umurundikazi wasukaga inyweri i Goma

Arapfa Major Ntizihabose Aroni na mwene nyina n’umugore we

Arapfa Dr Marie

Arapfa Gatambiye papa Mogès

Arapfa Ruvunge

Arapfa Rwabahenda

Arapfa Kapiteni Kabunga

Barapfa i Goma kandi noneho barobanura abicwa bazira Mobutu cyangwa ubuhutu…. bishwe n’abatagatifu ntibizitwa jenoside nyamara barahizwe bazira ubwoko.

Nararokotse ndashimira Imana

Narabibonye umutagatifu yica

Narabibonye abazayirwa bicwa bacuzwa utwabo bari iwabo bafatwa bunyago

Nahumure uwo musilikare ureba nk’inzoka y’incira yarishe aransigaza ngo mbare inkuru agati gateretswe n’Imana

Nahumure ndamubona iburayi turahura kenshi yabaye indondogozi y’umusinzi gusa sinzi niba yibuka ibyo yakoze muri Congo agakungu nigashira azavuga.

Imana imukize ibizinga by’amaraso bimuzunguza agire ubuzima.

Umunsi mwiza abarokotse uwo munsi

Umunsi mwiza n’ubwo ibikomere ari byinshi amarira ari yose aseseka

Iruhuko ridashira abapfuye uwo munsi.

Ndashima Imana ndashima n’abantu ndashima abayagatifu bose bampagazeho.

IBYIZA BIRI IMBERE BANYARWANDA

Ni ukuri “UTABA AMATEKA NTABOBA ITAKA”