NINDE WITEGUYE GUPFA NKA THOMAS SANKARA CYANGWA GUFUNGWA NKA NELSON MANDELA NGO DUFATANYE URUGENDO RUGANA I KIGALI?

Abdallah Akishuli

Nongeye kubaramutsa nshuti mufashe aka kanya mukiyemeza gusoma ubu butumwa nk’uko muhora mubigenza iyo twifuje kuganira namwe tubicishije muri iyi nzira.

Nk’uko mukurikirana ibikorwa byacu bya politiki bya buri munsi natwe niko dukurikirana ibitekerezo byanyu byaba ibidusenya cyangwa ibitwubaka.

Iyo tumaze kubisesengura duhitamo ibyagirira abaturarwanda bose akamaro tukabikuramo isoko yadufasha gukomeza kwiyubaka mu rwego rwa politiki.

Ni muri urwo rwego rero nagirango mbamurikire imyanzuro cyangwa se ibisubizo tubona bikwiriye ibitekerezo muhora mutugezaho mubinyujije munzira zitandukanye.

  1. IGIHE CY’AMAGAMBO GUSA TUGOMBA KUGISOZA TUKINJIRA MUBIKORWA NYIR’IZINA

Ndagirango ntangire nisegura mvuga ko ntanenga ibikorwa bya politiki bikozwe mu buryo bw’amagambo, kuko amagambo nayo ari imwe mu ntwaro zikomeye zifite byinshi zatugejejeho mu kumvikanisha ibibazo u Rwanda rufite ariko kandi dusanga amagambo yarahawe igihe gihagije kandi umusaruro wayo ukaba ufite imbibi udashobora kurenga hadatangijwe gahunda nyazo ziganisha mubikorwa.

  1. IBIKORWA NI BIBIRI NTABINDI :

Kujya gukorera mu gihugu cyangwa mugihuru

Nk’uko mu ivuka ry’ishyaka FPP-URUKATSA twabitangaje ko dusanga n’imbaraga za gisirikari zikenewe mugihe ubutegetsi bukomeje kunangira bugaragaza ko budashobora gushyikirana n’abatavuga rumwe nabwo, kandi bukaba bunakomeje no kubangamira uburenganzira bwa muntu bishingiye ku miyoborere y’igitugu n’iterabwoba, ubutegetsi butemera amahame ya demokarasi yubakiye kumatora aciye mu mucyo, kwivanga mubikorwa by’ubutabera, ubutegetsi bubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ibyo byose bikiyongera kubwicanyi ndenga kamere bwaranze ingoma ya FPR-Inkotanyi kuva yatangiza urugamba kugeza ubu.

Tumaze kungurana ibitekerezo n’abandi banyapolitiki cyane cyane abo duhuriye mu murongo wa NOUVELLE GENARATION by’umwihariko ishyaka ISHEMA PARTY aho umuyobozi waryo Padiri THOMAS yatugaragarije mu buryo bwumvikana yifashishije ibimenyetso bifatika (les arguments convaincants) Tumaze kumva ibitekerezo by’impuguke zitandukanye zikomoka mu Rwanda kandi zifuriza ibyiza u Rwanda,

Mu izina ry’ishyaka FPP-URUKATSA mpagarariye nifuje gutangariza abanyarwanda ibi bikurikira :

Padiri Thomas NAHIMANA
  1. Ishyaka FPP-URUKATSA riratangariza abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko ko ryiyemeje kubanza kugerageza no gushyigikira inzira y’ikaramu yashyizwe ahagaragara n’ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA mbere y’uko ryiyemeza kugana inzira y’ishyamba.
  2. Uburyo ishyaka FPP-URUKATSA rizakoresha mu rwego rwo kugerageza iyo nzira ni ugushyigikira umukandida w’ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA Padiri Thomas NAHIMANA mubikorwa by’iyamamazamatwara (campagne électoral) hakiyongeraho no guherekeza uwo umukandida Padir Thomas NAHIMANA mu kibuga nyir’izina ayo matora azaberamo aricyo u Rwanda
  3. Umugambi ntakuka uzemezwa burundu amashyaka yombi amaze kugirana ibiganiro byimbitse bijyanye n’iyo mikoranire,

Ibyo biganiro bikazasozwa n’amasezerano (Protocoles) azaba agenga iyo mikoranire.

Mugusoza nagirango mbwire abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko rwo mbaraga z’u Rwanda ko ibi bikorwa nibabiduharira twenyine ntacyo tuzigezaho, bityo rero bakaba bahamagariwe kudutera ingabo mubitugu batanga imbaraga zabo zose batizigamye kugirango dusezerere ubutegetsi bubi.

Bikorewe i Paris mubu Faransa kuwa 19 ukuboza Umwaka w’2014

Amacumu acanye

AKISHULI ABDALLAH

Tél: +33 (0)7 58 17 30 72

E.mail:[email protected] , [email protected]