Nituvuge “Ndanze” bidasubirwaho kandi dusigeho gutegereza akimuhana

Atutse Perezida wa Tanzaniya yiha kumutega iminsi, ashotoye u Burundi unatuka perezida wabwo, yadukiriye Uganda ayireba igitsure kandi imuhatse, none asigaweho na Kabila wibereye mu kudandabirana akaba atagishinga, mu gihe abanyekongo bo bamwanga urunuka! Ubundi abanyarwanda si uguhotora no kubicisha inzara yivuye inyuma, binyuze mu cyenewabo no kudakunda igihugu. Nitwe abanyarwanda tugomba kubyanga siba Rusahuriramunduru banezezwa no gutiza umuhoro usenya urwe, cyane cyane iyo bariho basoroma ku mbutoz’ iryo senya

Mu miyoborere y’ibihugu, imwe mu migabo n’imigambi y’umutegetsi w’igihugu ni ukubana neza n’amahanga uhereye ku baturanyi ndetse no kurinda umutekano w’abanyagihugu, mbese kurinda ubuzima bwabo mu buryo bushoboka bwose harimo kutabica no kubarinda inzara n’icyayitera cyose.

Kagame Paul we yahisemo kuzibera “Mpagazehe” cyangwa se “Bamporiki” kandi ariwe nyirabayazana. Ku bijyanye n’umutekano, abaturage baricwa umusubizo, abacitse ku icumu rya jenoside bakomeje kumwibeshyaho none ubu babuze izo biyambaza kuko arabihimuraho amanywa n’ijoro no gutaka batabyemerewe, abahutu yaracocaguye uwihaye kuvuga ko nabo bakorewe jenoside akabizira, mu gihe abanyarwanda batabarika bahejejwe mu buhunzi kubera kwimwa uburenganzira bwabo.

Ibi byiyongeraho gusesagura ibya rubanda no gupfusha ubusa umutungo w’igihugu aha za ruswa HCR n’abanyamakuru banyuranye ngo bagambanire impunzi bazicyure ku gahato nta kubanza gusaba Kagame guhindura amatwara akareka ubunyamaswa, no kwemerera abazataha kwibuka ababo no kubaza “uko byagenze”. Ibi bitabayeho gutaha mu Rwanda rwa Kagame kuri benshi byaba ari ukwiyahura.

Ku ngoma ya Kagame, gutukana byabaye umuco mu bategetsi, baratuka abanyamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu maze abanyarwanda barurimo bagakoma amashyi ngo kacikaci! Biteye agahinda aho ababyeyi babyaye bakaba n’abategetsi bimika icyo twakwita “umpangare-nguhangare” n’amatama yombi ku mugaragaro no kuri za televiziyo batuka bose n’abanyamahanga.

ibyo bikava ku mukuru w’igihugu atukana, hagataho umukuru wa diplomasi ibitutsi akabigira nk’isengesho rye rya buri munsi, ngaho mu nteko zishyiraho amategeko ibitutsi ni byose abadepite baratuka imiryango mpuzamahanga ibiteye isoni, ba Gitifu bagatuka bagakubita rubanda, bikazakomereza no kwa daso na local defense atuka umuturage no kumukubita cyangwa se kumwica rugeretse.

Abiyingoma barya akaribwa n’akataribwa, banywa amaraso ya rubanda batishinze iminsi. Inzara iranuma kubera icyenewabo. Ubuhinzi bwashinzwe Geraldine Mukeshimana (mubyara wa ministry Kaboneka) atari uko yabwigiye ahubwo ari uko Kaboneka amugejeje kwa Musoni na Nziza ndetse no kwa Kagame abumvisha ko mubyara we yize iby’ubuhinzi kandi bakeneye ko abarescapee b’ibikinisho bagaragara mu butegetsi, nkuko abitwa ba Mitari (isano ya hafi na Kagame) na ba Alphonse Munyentwali wahoze ari guverineri w’amajyepfo (mwenewabo wa hafi cyane na Kabarebe kwa nyina), bagejejwe mu nda y’ingoma.

Dore ubugome bwa Kagame na Nziza aho bubera bubi, ubu ejo abaturage nibasakuza kubera amahano abera mu by’ubuhinzi n’ubworozi, azitarutsa Mukeshimana ubundi avuge ati abarescape nibo ba nyirabayazana dore nibo muzize! Ejo mu mahanga nibicika kubera ubwishongozi no gutuka za Human Right Watch, Kagame na Nziza bazabwira bose ko abacikacumu bajambije ibintu, ko ububanyinamahanga Mushikiwabo yabugize agatobero, maze abatutsi bahoze mu Rwanda imbere bikorere urusyo.

Ingero zaba nyinshi. Ku ruhande rw’abahutu naho icyenewabo kiragaragara, twavuga nka Makuza Bernard (mubyara wa Kagame) Nguko uko abagambanyi kuri benewabo bagenda batoranywa, umucikacumu akicwa amanywa n’ijoro Mukeshimana na Mushikiwabo batobatoba za ministeri, Atari uko babuze ubwenge bwo kuziyobora ahubwo ari uko biyemeje kuvuzwa nk’inanga no kuvugirwamo n’abasajya nk’ihembe. Abatutsi barokotse jenoside barahotorwa na DMI, abaturage inzara ibageze ku buce, ubundi akarimi katari keza kakiganza mu bubanyi n’amahanga.

Mu bahutu naho abagambanyi, Hutu de service, bafite uko batoranywa muri ba mutimamuke bifitiye inda mu bwonko n’ibwonko munda, kuko babanza kwemera ko batazavuga akarengane ka benewabo n’ihotorwa ry’abahutu rya jenoside bakorewe ikaba yarapfukiranywe, bityo bagatamikwa bakarya benewabo bahonyorwa nk’ibimonyo abandi bagambanirwa iyo bahungiye mu mashyamba ya congo.

Ikigaragara ni uko ari umututsi wahoze imbere mu gihhugu ari n’umuhutu (tuvanyemo ibikinisho Kagame yinjije mu ngoro y’agatsiko k’abahotozi), bombi bagizwe i-tapis abambari b’agatsiko bakandagiraho bakanihanagurizaho ibyondo byo munsi y’inkweto, mu gihe abenshi muri bo bagihugiye mu nzangano hagati yabo, barebana ayingwe aho bakangutse bakivana mu rwondo batabwemo n’agatsiko k’abasajya.

Umuhutu agahugira mu kwanga umututsi babanye imyaka yose mu Rwanda, n’Umututsi warokotse jenoside agahugira mu kwanga umuhutu barubanyemo igihe kirekire, aho bombi bavuganye bakareba uko bacana icyiru cyangwa bakwiyunga, ubundi bagafatanya kwigobotora umunigo bahejejwemo, maze bakibera mu rwango mu gihe Kagame we abahonyora akabasya nk’ibigori, buri gihe abatoranyamo ibikinisho byo kwerekana hanze hose ko ntacyo yabatwaye.

Kagame yubatse ingoro y’agatsiko k’abagizi ba nabi na benewabo ba hafi, arangije ashyira abanyarwanda ku munigo w’inzara n’iterabwoba akoresheje inzego z’ubutegetsi bw’igihugu yambuye ububasha bwose akazisiga ari ibikanka bitagira ikibirimwo gifite ireme.

Ubucamanza, Inteko zishyiraho amategeko na guverinoma, byabaye nk’inanga zidashobora no kwivuza zo ubwazo! Zivuga ari uko Kagame azivugije ubundi abaturage bagapfa zabaye ibiragi. Kandi Kagame azivuza uko ashaka n’igihe ashakiye. Byumvikane ko Abacamanza, Abadepite & Abasenateri, Abaministri, bose ni nk’ama-boutons y’izo nanga, nta kindi bouton iba imaze uretse gutegereza kozwa neza no gusigwa amavuta, itegereje ko umucuranzi akanda ubundi inanga ikavuga. Kagame acuranga ayo ma bouton uko ashaka kandi yayarambirwa akayasimbuza uko ashatse.

Banyarwanda banyarwandakazi, ibi bintu biteye agahinda kuba tubimwemerera. Arakanda, ibitutsi bigasohoka, yakanda nanone abazunguzayi bagahotorwa, yakanda ibihugu by’abaturanyi bigahindurwa abanzi bigatukwa bikagirwa agatobero, yakanda nanone icuraburindi rigakwira mu gihugu! Arakanda abahinzi b’u Rwanda bakabuzwa guhinga ibibatunga, banagerageza ntibagurishe bikazababoreraho nta gukopfora.

Arakanda inanga ikavuga maze jenerali akisanga mu munyururu kandi nawe yaravuzwaga bunanga ejo hashize mu guhohotera rubanda. Ubundi yakkongera gukanda itegekonshinga rigahindurwa, yakongera gukanda inkomamashyi zikaririmba ko u Rwanda rwabaye paradizo. N’uwaburaye udafite icyo yihera umwana aririmba iyo paradizo.

Aka gatsiko Kagame yubatse, kavoma gahagarikiwe n’ingwe igizwe n’abanyabubasha bamwe bo ku isi (ku giti cyabo) bavuga rikijyana henshi mu isi y’ibihangange: Umuherwe Buffet, Bill Clinton, Hilary Clinton, Pastor Rick Warren, Senator Jim Inhofe wa Oklahoma muri amerika, Tony Blair, Cherry Blair, Nicolas Sarkozy, David Cameron, …

Aba bantu kandi bafite igitsure kinini ku gice kinini cy’itangazamakuru mpuzamahanga, ku buryo biborohera gupfukirana amateka y’ibyabaye mu Rwanda ndetse bagafata umwicanyi nyirabayazana bagakwirakwiza inkuru ko ariwe wahohotewe kandi bigasakara. Sibi amakiriro ku munyarwanda azavaho rero.

Nidutegereza igihe bazirukanira Kagame ku ngoma abanyarwanda bazarinda banogonoka batabikoze, kuko bo uko umunyarwanda yicwa na Kagame niko basoroma ku mbuto z’ingoma y’igitugu. Ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Batiza Kagame umuhoro wo gusenya u Rwanda.

Ikibabaje tugomba gusubiramo kenshi no kwiyumvisha no gucikaho, ni uko benshi mu banyarwanda bakomeje kwibeshya ko ba Rutemayezetumaze kuvuga haruguru bazagera aho bakamukuraho amaboko.

Twabivuze reka tubisubiremo ko nta na rimwe bazamuvaho kandi bagisoroma ku mbuto z’iterabwoba akwirakwiza. Ni umuntu wabo. Ni twebwe abanyarwanda tugomba kubabera ibamba.

Tukavuga “ndanze gutoberwa amateka no kugirwa agatobero”. Ba Rutemayeze twavuze bazahora bakora ibishoboka byose ngo amateka ntavugwe uko yabaye, bazaniga ubutabera mpuzamahanga kuko babishoboye.

Dore bakoze ibishoboka byose ngo Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Loni rufunge imiryango abagizi ba nabi barimbuye imbaga badakozweho ahubwo bakomerwa amashyi.

Ubutabera buzatangwa ari uko Kagame n’ishyaka rye bakuweho kandi bakamburwa ububasha bwose n’imbaraga zose zo kubangamira ko abagizi ba nabi n’abicanyi ruharwa bacirwa imanza.

Na n’ubu mu nteko ya Sena ya America bwana Honorable Jim Inhofe araririmba ibisingizo ngo by’umwicanyi Kagame, abanyarwanda bagaceceka aho kumwamagana ku mugaragaro. None ubwo azabuzwa n’iki gukomeza gusahurira mu guhonyorwa kwacu?

Abayobozi b’amadini b’u Rwanda bibagiwe Imana maze biyegurira lusufero, Kagame na RPF, bamwe bashora abihaye Imana mu ngando no mu kwamamaza ingoma y’agahotoro. Abihayimana: Musenyeri Rutaganda, Padiri Ubalidi, Apotre Gitwaza, Musenyeri Smargde, … n’abandi benshi bigize Intore za Kagame ari nako iby’Imana babigira agakingirizo.

Bagomba kuzabibazwa. Baramamaza Kagame n’ingoma ye aho kwamagana amahano ikora no gusaba umwicanyi kuva ku butegetsi. Hakurya muri RDC siko bimeze, kuko abihayimana baho bakomeye ku Mana yabo no ku banyagihugu Imana yabashinze kuyobora.

Abanyagihugu barajyanwa mu iyozwabwonko (ingando) bihereye ku rubyiruko, ndetse bamara kugirwa “vide” mu bwonko bagatozwa kurashisha imbunda no kwitwara gisilikali.

Izi nsoresore nizo zizoreka igihugu umunsi Kagame yazivugije-bunanga, agakazikanda nka bouton ngo zitangire zirare mu banyagihugu zirimagure. Aba bana bacu n’abavandimwe bacu barihobaramburwa ubumuntu tubireba ngo dutegereje ko ba Rutemayeze basahurira mu nduru bamwamgana twe twifashe mapfubyi? Ntibatwitayeho.

Ibihugu by’abaturanyi uko ari bine biheruka kubanirwa neza mbere y’ingoma ya RPF na Kagame mu bushorishori bwayo. Ni ukuvuga ko ibyo bihugo by’abaturanyi bizongera kubanirwa neza ari uko iyo mpamvu ivuyeyoho, ni ukuvuga ari uko ingoma y’ubwicanyi ya Kagame ivuye ku butegetsi burundu kandi abayirangaje imbere bambuwe ubushobozi bwose bwo kugira nabi. Ni iyi nzira nta yindi ishoboka.

Nta muzungu uzafata icyemezo mu nama ngo asabe ko Kagame avaho, igihe abanyarwanda batazaba bahagurutse ngo berekane ko iby’ubuhendabana babihaze, ko rapport zikorwa na Departement d’Etat ya America zigaya ibibi bya Kagame n’ingoma ye bwacya bakamutaka mu nama ya Sena yabo, ko ari ubuhendabana no kudufunga amaso ngu tudahagurukana umwicanyi dukomeze duhotorwe kugeza igihe azaturangiriza kandi n’ubundi atugeze kure. Loni ikora mapping report kandi igakurikirana iby’ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda, yarangiza ikigira nyoninyinshi inkiko zayo zigaha Kagame ubudakurikiranwa natwe ngo izadukiza?

Ako ni akimuhana kaza imvura ihise. Nitwe nta wundi. Nitwe abanyarwanda tugomba kuvuga “ndanze” nta loni, nta Amerika, nta Union eurpeenne, nta Canada, abo bose ntabyo bazatuvugira, nta nduru bazavugiriza Kagame kandi ntibazahagarika kumutera indabyo no kumutaka kuko abo ahotora n’abo yicisha inzara ubu ari abanyarwanda. Ubabaye niwe ubanda urugi.

Nitwe tubabaye, nitwe tugomba kubwira Kagame tuti “Tuvire mu nzira kuko turananiwe kandi turambiwe gusiribangwa mu byondo”.
Turabyanze

Torero Cyprien (Akarere ka Ngoma)