Niyigena Jean Félix agiye kumara amezi arenga 2 aburiwe irengero.

Niyigena Jean Felix

Yanditswe na Ben Barugahare

Abo mu muryango wa Niyigena Jean Félix baratabaza bavuga ko agiye kumara amezi abiri aburiwe irengero.

Ukuntu byagenze ngo yari avuye kw’ishuri kw’itariki ya 25/02/ 2019
ubwo ku mugoroba ahamagarwa n’umuntu amubaza aho aherereye
arahamubwira.

Nkuko bisanzwe iyo yavaga kw’ishuri yajyaga gukora kuri salon yarogoshaga kuri Mahoko mw’isoko. Ubwo uwamuhamagaye amubwira ahantu ari. Ngo hashize umwanya abona haje imodoka bamwinjizamo kuva icyo gihe kugeza ubu nta yandi makuru ye umuryango we uramenya.

Niyigena Jean Felix w’imyaka 22 ni mwene Nyirasafari Magadalina na Kanyarukiko Théogene, yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye Nyakiriba aho kuri Mahoko.

Gusa amakuru bamwe mu bo mu muryango we bavuga ko bamaze kumenya kandi ngo bafitiye gihamya ni uko bamenya abantu babiri bamugambaniye batuye i Kigali. Bamubeshyera ngo akorana n’abantu barwanya ubutegetsi.

Bakaba bakeka ko byaba byaratewe n’uko umubyeyi ubyara Niyigena Jean Félix aba mu gihugu cya Uganda akaba yarajyagayo kumusura kenshi bikaba bikekwa ko abo bamugambaniye baba barahereye kuri ibyo.

Umwe mu bakekwa kumugambanira w’umugore abo mu muryango wa Niyigena Jean Félix bavuga ko ngo yabanje kujya abyandika ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook yihinduye amazina abwira abantu ko azamufungisha.

Umuryango wa Niyigena Jean Félix ukaba uvuga ko uhangayitse ukaba usaba kandi ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kumugaragaza niba ari umwere akarekurwa nta mananiza ba kandi hari icyo aregwa agashyikirizwa ubutabera biciye mu zira zigenwa n’amategeko akisobanura.