NJYE IBYA KIZITO MIHIGO NDABONA ARI AMAYOBERA: AKISHULI ABDALLAH

Jabo Akishuli

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi

Ndisegura kubantu bagiye gusoma iyi nya ndiko ngo aha badakeka ko ndi umushinyaguzi cyangwa se ntagira umutima ugirira impuhwe abari mumazi abira.

cyane ko njye na KIZITO MIHIGO by’umwihariko duhuriye ku mateka hakurikijwe ibyatubayeho byo kuba njye nawe twaracitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi.

Tumaze iminsi dukurikirana ibyabaye cyangwa se ibiri kuba ku muhanzi  KIZITO MIHIGO bijyanye no kumuhamya ibyaha by’ubugambanyi ngo yaba ahuriyemo na RNC ndetse na FDLR

Maze kumva ibiganiro binyuranye yagiye agirana n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano kugeza ubwo bishyirwa kumbuga ngo abantu bose babyumve

(kanda hano wumve ikiganiro)   bitumye nibaza ibi bikurikira:

Ese ko hari izindi mfungwa za politiki zimaze igihe ndetse zikaba zaraciye imbere y’inkiko; kuki zo zitahawe umwanya wo gukora ibiganiro nk’ibyo mu ruhame ndetse ngo bicishwe no kumbuga zitandukanye nk’uko biri gukorwa kuri KIZITO  MIHIGO?

Si nibwira ko  KIZITO MIHIGO yagira ubuhamya buremereye kuruta ubwatangwa na Lt Joel MUTABAZI na bagenzinzi be. Nyamara urubanza rwabo rwabereye mumuhezo.

Iyo yisobanura wumva arushaho kworohereza abamurega cyangwa se abamushinja kuburyo nta cyaha na kimwe atemera ibyo bigatuma nibaza impamvu yaba ategereje abamwunganira (Avocat) mugihe ibyaha byose bimuhama abyihamije ubwe kandi akaba yabisabiye n’imbabazi.

Nkurikije ibyo avuga nsanga yarorohereje ubutabera nako FPR  kubyaha aregwa kuburyo ntakwizera ko niba ibyo ibyaha aregwa yarabikoze koko; bitoroshye kugirango ubutabera bwa FPR bumubabarire. Buramutse bumubabariye kandi mwitege akazabikurikira (ndavuga agatendo)

Ntiriwe ndondogora rero dore uko mbona  ibyo nise amayobera ya KIZITO MIHIGO

  1. KIZITO MIHIGO  ashobora kuba ari gukoreshwa na leta ya FPR- Inkotanyi atabizi cyangwa se ari amabura kindi kuko ayiri mu maboko ,ibyo ikaba ibikora wenda ihereye kukantu gato yamubonyeho katayishimishije cyane cyane iriya ndirimbo “Igisobanuro cy’Urupfu” ntashidikanya ko ubutumwa buyikubiyemo bwabakorogoshoye kuko muri iriya ndirimbo umuhanzi KIZITO MIHIGO asubiza agaciro abakimwe n’igihugu cyabo kandi ibitekerezo biyikubiyemo bikaba byakongerera imbaraga  ibikubiye muri raporo yaMAPPING FPR itifuza ko ibyayo byajya ahagaragara kuko abayishinze n’abayiyoboye bashirira ku ngoyi y’ubutabera.
  2. Ndahamya ntashidikanya ko KIZITO MIHIGO ntaho  ahuriye na RNC ndetse na FDLR cyangwa se n’iyo migambi ivugwa ko yaba itegurirwa muri Tanzaniya.

Ibyo kubizana mu rubanza rwa KIZITO MIHIGO ni uko leta y’u Rwanda ahubwo ariyo ishaka guteza intambara mugihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya nk’uko imenyereye kuziteza mu karere yitwaje ibibazo bya Politiki bishingiye k’uko idashaka gushyikirana n’abatuvuga rumwe nayo cyane cyane abagize umutwe wa FDLR n’andi mashyaka ya opozisiyo.

  1. Kuba FPR ishaka gukomeza kwereka abanyarwanda cyane cyane abatutsi ko kwica Col KAREGEYA Byari bifite ishingiro kuko yari umwanzi w’igihugu bityo umujinya abatutsi bafitiye iriya leta ukagabanuka kuko ariyo irenganywa (ariyo Victime) noneho ibyo ikora byose ikabikora yirengera.
  2. Kuba ishaka gutera ubwoba abanyarwanda bari mu gihugu imbere bifuza impinduramatwara yerekana ko izi gukora iperereza ko imenya n’ibibera mu nyenga cyangwa munda y’ingoma

Nyuma yo gukora iryo kinamico nkeka ko ariryo ryaba rikorwa si igitanganza ko mwakumva ngo KIZITO MIHIGO  yababariwe cyangwa se yahawe igihano cyoroheje (cya nyirarureshwa) ugereranije n’ibyahawe Mme INGABIRE VITOIRE, DEO MUSHAYIDI,NIYITEGEKA, na NTAGANDA nyamara nkurikije ibyo maze kumva ibyaha aregwa binganya uburemere n’ibyo abo bose baregwa kuko yemera ibyo aregwa kandi akabisabira imbabazi.

Niba amakenga yanjye ntashingiro afite ibiri gukorerwa  umuvandimwe KIZITO MIHIGO  ni uguteza ubwega kugirango ejo nakatirwa igihano nk’icyakatiwe Mugenzi we uvuka I Rukumberi abatutsi benewabo batazamurira bavuga ko yizize bityo bagakomeza kubeshywa ko bari ku ibere  nyamara bakomeje gukorwa mu nda barebera.

Nyuma yo kugaragaza amakenga yanjye kubiri kuba kuri KIZITO MIHIGO ndasaga niba ibyo nibwira bifite ishingiro gahunda leta ya FPR yaba imufiteho ari ndende cyane.

Dore zimwe muzo nkeka ko ashobora gukoreshwamo aramutse adacumbikiwe burundu muri gereza.

Icyambere kuba ashobora gutangira gusohora ibihangano bigaragaza ko FPR ari igihangange kandi ko inzego zayo z’iperereza zitaryama

Kwerekana ko abahutu biciwe ababo na FPR ntagaciro amarira yabo akwiye guhabwa

Guca intege urubyiruko cyane cyane ururi imbere mugihugu kugirango rutitabira impinduramatwara,

Uretse ibyo hari n’ikindi gishoboka kandi cyagirira akamaro FPR kiramutse gikozwe.

Hashobora kuba ikinamico ko KIZITO atorokeshejwe agahunga igihugu maze yagera hanze abanyapolitiki bari hanze cyane cyane abiganje mu bwoko bw’abahutu bakamwakira nka DALAI LAMA maze nawe si ukubacengera maze Jack Nziza  akabona amakuru y’imvaho

ICYITONDERWA: Ibi ntangaje kuri KIZITO MIHIGO  ni isesengura rishingiye ku makenga cyangwa se (Hypothèse) si ubuhamya nahagazeho.

Aya makenga ndayeterwa na experience mfite mu mikorere y’inzego z’iperereza kuko amayeri nk’aya ntiyaba ari aya mbere akozwe n’ubutegetsi bugeze aharindimuka bugamije kwirengera.

Kimwe n’inshuti,umuryango ndetse n’abakunzi ba KIZITO MIHIGO mbabajwe n’ibyamubayeho byaba ari ukuri byaba ari ikinamico rya FPR  kandi akarengane kose gakwiye kurwanywa aho kava kakagera ndetse n’uwo kagirirwaho wese.

Bikorewe i Paris mu Bufaransa

Kuwa 22 Mata 2014

AKISHULI ABDALLAH

Tel: 0033 758 17 30 72

Facebook& Skype :Abdallah.akishuli

E.mail: [email protected]