Ubutumwa Boniface Twagirimana yahaye Padiri nabonye ari impuruza yo guca umuvuno wundi no kumucyamura ngo yitabire gufatanya n’abandi.

Me Innocent Twagiramungu

Boniface Twagirimana arasobanura igitekerezo cye ku rugendo rwa Padiri NAHIMANA

Njye ubutumwa Boniface yahaye Padiri nabonye ari impuruza yo guca umuvuno wundi no kumucyamura ngo yitabire gufatanya n’abandi.

Amakosa menshi ari mu banyamashyaka ni uko abenshi bakora politiki y’i Burayi bakibeshya ko bayikinisha mu Rwanda.

Ku giti cyanjye, icyanshimishije cyane mu rugendo rwa benewacu b’abataripfana ni uko ubu noneho bamenye ibyo batari bazi cyangwa se bari bazi ariko ntibabihe agaciro bikwiye. Nizeye ko bibaha amasomo mu muganda wabo bashaka guha abanyarwanda mu bibazo by’ingutu bitwugarije. Dukwiye gushyira hamwe ingufu. Nta compétition mu bantu badafite igihugu.

Dore ibisobanuro byimbitse mu kanya Boniface TWAGIRIMANA ahaye abamuhataga ibibazo kuri facebook ngo asobanure ibyo yatangaje kur ruzinduka rwa Padiri NAHIMANA:

“Nta butwari mfite rwose ubutwari buzaba ubw’abanyarwanda bazerekana mu gushyira hamwe kuko umwana umwe agerwa kuri nyina ninacyo nari ngambiriye nninjira mu mpaka nari nzaganye abavandimwe hano kuri murandasi.Ikindaje ishinga ni ukugirango twikubite agashyi nyuma yo kubona neza uko uwo twaka demukarasi ateye.Ntihagire rwose uwumva ko hari uwo nibasiye kuko nta nyungu mbufitemo.Umwami agirwa n’ingabo ibi bitabayeho ntaho twagera kandi ibi busobanuye ubufatanye.

Izi mpaka nazigiyemo ubwo hari aho nagiye kuri murandasi nkasanga hari ahantu bari kujya impaka nziza zubaka nanjye numva navuga uko mbyumva.Sinigeze mbivuga mu izina ry’ishyaka na cyane ko ntigeze mbishyira kuri wall yanjye. Ariko uwabiteruye aho najyaga impaka n’abandi nta kosa afite kandi nawe yanyigishije ko ndebwa na benshi n’ahantu aho ariho hose. Umurungi rero rwose humura Paul yanyibwiriye ko atwibikiye ikibazo ni umunsi tutazi azadukocoreraho ariko mu bisanzwe twibara nk’abarangije gupfa hasigaye kuduhuhura,gufungwa bwo nawe wiboneye ko buzongera kubona umugabo kuko sibyo bigezweho! Erega njye mpora mbwira abantu ko kuba bataramenya uwo bahanganye nabo uko ateye aribyo bituma batamenya uko barwana.

Ahubwo ubwo uba unabajije uti abo yegereye bo ni bande? Gusa igisubizo buriya njye nagusubiza ko yegereye abo yabonaga bamufasha kugera ku ntego ubwo n-abamwegereye nabo babonaga yabafasha! Aha honyine rero niho hafasha muri iki gihe kuko hakenewe kwisungana kuko umugabo umwe agerwa kuri nyina ariko kwisungana nabyo si itegeko ni ubushakeGufatanya byo burya ntawe ubihatira undi abantu bafatanya kubera bombi bari bwunguke .Gusa nagirango nkubwire ko Boniface atari inclus muri Bukeye buri umwe muri twe ntawemerewe kunigana undi ijambo !Navuze uko numva ibintu kandi nabivuze ku gatwe kanjye nta shyaka navugiye! Reka ngusubiremo ko ufite gahunda yo gukorera kuri terrain wese ndamushyigikiye ariko ntibivuze ko ntagomba kugira icyo mvuga kuri stuation runaka kuko nabyo ni yo demukarasi turwanira! Debat yihamishe ku ngingo nagarutseho uzimbazeho ndagusubiza kuri buri imwe yose nguhe n’ibimenyetso nshingiraho neza kimwe ku kindi. Naho ibyo gufunguza ababoshye ndumva na Nahimana ntawe yasize afunguje hariya Nairobi ariko ntibivuze ko ntacyo yakoze aha tuhumvikaneho neza.Ntibinavuze ko bagenzi bandi ntacyo bakoze nkuko ubyemeza ahaho wenda ni fanatisme yakuyoboraga.Gusa urugamba rurakomeje kandi nkuko nabivuze amazi si yayandi ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindahiye mu bitekerezo natanze.

Gufatanya byo burya ntawe ubihatira undi abantu bafatanya kubera bombi bari bwunguke .Gusa nagirango nkubwire ko Boniface atari inclus muri Bukeye buri umwe muri twe ntawemerewe kunigana undi ijambo !Navuze uko numva ibintu kandi nabivuze ku gatwe kanjye nta shyaka navugiye! Reka ngusubiremo ko ufite gahunda yo gukorera kuri terrain wese ndamushyigikiye ariko ntibivuze ko ntagomba kugira icyo mvuga kuri stuation runaka kuko nabyo ni yo demukarasi turwanira! Debat yihamishe ku ngingo nagarutseho uzimbazeho ndagusubiza kuri buri imwe yose nguhe n’ibimenyetso nshingiraho neza kimwe ku kindi. Naho ibyo gufunguza ababoshye ndumva na Nahimana ntawe yasize afunguje hariya Nairobi ariko ntibivuze ko ntacyo yakoze aha tuhumvikaneho neza.Ntibinavuze ko bagenzi bandi ntacyo bakoze nkuko ubyemeza ahaho wenda ni fanatisme yakuyoboraga.Gusa urugamba rurakomeje kandi nkuko nabivuze amazi si yayandi ubu birasaba izindi nzira kandi ibi nibyo natsindahiye mu bitekerezo natanze”.

Me Innocent Twagiramungu

2 COMMENTS

  1. You see ngaya ya manyanga yanyu ya RPF. None se ko ibitekerezo byange mubivanyeho abanyarwanda batarabisoma????? Mwarangiza mukirirwa muturagiye ngo muri muri opposition kandi muri ishami rihagarariye FPR-Inkotanyi.

  2. Byari kumvikana neza iyo Maître Twagiramungu adushyiriraho ibyo Bonifasi yandikirananga nabo bandi, nibyo byari kudufasha kubona icyerekezo cyizo mpaka. Toutefois ibyo avuze nukuri ko umuntu afatanya nuwo ashatse, igihe abona ko hari ibyo bahuje. Niba kugezubu Padiri ataraje gufatanya nishyaka rya ba Bonifasi, afite impamvu ze, nti byari ngombwa kubimuhatira atangaza inyandiko nkiyi kumbuga, cyane igihe ayihaye titre nkiyi isesereza uwo asaba kubasanga, imushinja kwiyemera. Niba Bonifasi akeneye gukorana Padiri Thomas, si murubu buryo yakagombye kumwegera abimusaba, kuburyo ahubwo iyi nyandiko yerekanana ko uwayanditse ariwe wiyemera nta mpamvu.

Comments are closed.