NKATWE ABATUTSI BAROKOTSE ITSEMBABWOKO RYAKOREWE ABATUTSI, TWAKWAKIRA DUTE GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA?

Bavandimwe banyarwanda kandi basomyi b’iyi nkuru, nagize ntya mfungura ikinyamakuru InumaNews, maze mpita mbona inkuru ifite uyu mutwe ngo « Ndi umunyarwanda ; ubundi se nali iki ? » yanditswe na Twagiramungu Fawusitini ; maze nifuza kugira icyo nyivugaho nanjye kandi nshyigikira amagambo y’uyu mugabo kuko nayabonyemo kudaca iruhande rw’ukuli kugaragara.

Uko abibona nk’umuhutu wamariwe abe na jenoside yakorerwaga ubwoko bw’abatutsi niko nanjye mbibona nk’umututsi wiciwe abe muli iyo jenoside. Duhuje amateka rero kandi duhuje agahinda kagwiririye imiryango yacu, nubwo tudahuje ubwoko bikaba bitareka kunshimisha ko na gahunda ziliho tuzumva mu buryo budatandukanye. Nibyiza ko turenga ubwoko tugashima kandi tugashyigikira ibyiza kabone n’iyo byaba bivuzwe n’uwo tudahuje ubwoko, kandi ntibinatubuze gukomeza kurwana inkundura ngo abo duhuje ubwoko bahabwe agaciro bakwiye nk’abantu baremwe n’Imana kandi b’abanyagihugu aho guhezwa  hasi nk’umukungugu n’icyondo.

Uko iminsi igenda ihita n’ibihe bigenda biha ibindi ndetse n’ingoma  zigenda zisimburana mu Rwanda ali nako ingoma igezweho igenda isumbya igitugu, ubwicanyi n’ubugome izayibanjirije, hariho ikintu kimwe nakwita cyiza nibura gisa n’ikiliho kivumbuka mu banyarwanda benshi, alicyo kumva agahinda k’abandi cyane cyane abo mudahuje ubwoko. Kandi nigikomeza gukura kizatubyaramo umutima n’umuti wo kugera ku mahoro arambye no kurenga amakimbirane n’amahano yatubayemo akarande twebwe abagize umuryango nyarwanda.

Mbere y’uko nkomeza ibyo nifuza kubagezaho ahanini ndi bushingire ku nyandiko Bwana Twagiramungu kandi navuze haruguru, ndagirango mbanze mbwire abasoma iyi nyandiko ko ntemeranyijwe nawe kuli byose kuko tuli abantu kandi hagati y’abantu barenze umwe guhuza burya byose burya ntibibaho, aliko ko hafi ya byose nabishimye kuko agaragazamo ukuvugisha ukuli no kutabogama. Nta  rwango agaragariza abatutsi nkuko benshi mu batutsi bajya babimwitirira nta gihamya babitangiye, nta no guhishira abahutu bakoze amahano yo kumara abatutsi n’abahutu benewabo. Ku rundi ruhande nta no guhakwa ku batutsi bali ku butegetsi ababeshya ko batishe kandi azi neza ko bishe. Ibyo nashimyemo rero muli rusange ni ibyo.

Bimwe byumvikana mu magambo uyu munyapolitiki yavuze abenshi mu batutsi no mu bahutu batinya kuvuga ubu ni ibi:

  • ko abahutu bazize jenoside yakorewe abatutsi basuzuguwe kandi birengagizwa, ndetse hakaba haliho no gushaka kubashyira mu kigare ngo bitwe abahutu b’abicanyi mu bandi bose .

Navuga ko aha koko ali aho kwitondera ahubwo byaba ngombwa n’inyito y’iliya jenoside ikongera igasubirwamo aho kwitwa iyakorewe abatutsi (nubwo ali byo) bikajya byongerwamo bikanashimangirwa ko halimo n’abahutu batemeraga imigenzereze y’ubutegetsi bwariho. Iyi nyito iliho ubundi twavuga ko ntacyo itwaye, aliko iyo itangiye kuba urwitwazo rwo kwibagiza ko hali abahutu benshi barimburiwe imiryango n’intagondwa z’abahutu, icyo gihe biba bibaye ikibazo.

Byatuma abana bakura batamenya ko n’abahutu bashiliye muli iliya jenoside igihe ubutegetsi bushinzwe kubibabwira buninira bugasa n’ubudashaka ko bimenyekana ahubwo ugasanga bushaka kubashyira mu cyaha nk’aho kwicwa no kwicirwa byababayeho ali icyaha bakwiye guhanirwa. Ibi babyita « agashinyaguro ».

  • ko abategetsi baliho ubu bikozemo agatsiko gashaka kwerekana ko nta muhutu wishwe n’ubutegetsi buliho cyangwa se n’ingabo zahoze ali iza FPR-Inkotanyi bigambiriwe, ko n’abishwe bishwe kubera ko hali abihoreraga kubera imiryango yabo yari yaramazwe n’abahutu b’abahezanguni.

Aha navuga ko umuntu yakwibaza icyo abategetsi b’i Kigali baba bashaka kugeraho. Ababaye mu Rwanda rwa nyuma y’intambara bose bazi uko ubuyobozi bw’igihugu bwahembereye isubiranamo mu batutsi n’icibwamo ibice ryabo, ubu rikaba rimaze kugera ku ntera y’urwango nk’urwo hagati y’abahutu n’abatutsi narwo rutarakemuka.

Abavuye hanze bashyize mu kato abahoze mu Rwanda. Ali nako abo bavuye hanze nabo ubwabo bacibwamo ibice na FPR yakagombye kuba yarahuje abanyarwanda bose. Ngabo Abasopecya alibo  abahoze mu Rwanda, ngabo Aba GP (Generation Perdue) alibo abavuye i Burundi, ngabo Aba-Dubayi alibo abahoze Zayire, ngabo Aba-Sajya alibo abavuye i Buganda.

Ibi bintu biteye ubwoba kimwe n’ivangura Kiga-Nduga ryazanywe na Repubulika ya Kabili. Ubu hejuru ya Hutu-Tutsi, mu Rwanda tumaze kunguka andi mavangura hagati mu bahutu (ibigwi bya 2eme Republique) n’andi mu batutsi (ibigwi bya 3eme Remublique).

Tugarutse ku ngingo twariho rero, abasilikali bali mu nkotanyi biciwe imiryango n’abahezanguni b’ababahutu, ni abasilikali bali balinjiye igisilikali cya FPR bavuye mu Rwanda. Abo nibo  imiryango yabo yarokotse yisanga muli cya cyiciro cyitwa Aba-Sopecya.

Gushaka gukwirakwiza rero ko abishe ari abihoreraga, ni ubugome bwo gushaka kwerekana ko ababi, abicanyi bamaze abahutu, ali abasilikali bari baravuye mu Rwanda, naho abandi bakaba bari abere ko ali ba nta makemwa. Ibi biganisha he ? biganisha ahantu habi ko igihe abategetsi bakuru bazaba bashinjwa ibyaha ndengakamere byakorewe inyokomuntu (les seigneurs de guerre), mbese igihe bazaba basumbirijwe n’inkiko ndetse n’abahutu n’abatutsi bababajwe barahagurukiye kubashinja ku bwinshi, bazabyipakurura babigereka ku bana bahoze mu Rwanda ngo abe aribo bafatwa n’inkiko kuko bihoreye.

Ibi biragwa kandi gikunze guhwihwiswa nk’umugambi muremure wa Kagame na FPR wo guteranya no kwanganisha urunuka abatutsi bahoze mu Rwanda n’abahutu muli rusange ngo bahore bazirana noneho bapfe nabi naho we n’inkoramutima ze babyungukiramo nk’agatsiko gato cyane kagizwe n’abatutsi b’abahemu bafatanyije n’abahutu b’abicanyi cyangwa se babikekwaho, icyo bahuriyeho cyane kikaba ali ukuba bafite icyo bishinja ku  mutima kandi gikomeye mu maso no mu mitima y’abanyagihugu. Mbese ni  nka Association y’abagizi ba nabi iyoboye u Rwanda muli make.

Abahutu batishe cyangwa se biciwe nta jambo bafite, kandi n’abatutsi biciwe ababo mu Rwanda n’abandi batutsi bavuye mu bihugu by’amahanga aho bakuriye bakba badashyigikiye gahunda zo guhonyora rubanda, nta jambo bafite kuko aba bose ntacyo bamaliye inyungu z’agatsiko gategekesha iterabwoba nk’uburyo kahisemo bwo gushyikirana n’abaturage.

Aliko by’umwihaliko ibice bibili twavuze bigizwe n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ku ruhande rumwe n’abahutu uroye muli rusange ku rundi ruhande , byo bikaba bigotewe mu gihu ubutegetsi buliho bwabitwikirije cyo kwanganishwa urunuka kugira ngo abo bagizi ba ba nabi bakomeze umunyenga barimo wo kuryoherwa n’ubutegetsi ntacyo bikanga.

Babateye ikinya cy’u Rwango hagati yabo ngo hato batazakanguka bakabona ko bakwiye kwishyira hamwe bakirengagiza ibyo bagerekwaho (aha ndavuga abatutsi n’abahutu batikoreye ibyaha by’ubwicanyi ndengaamere mu mateka yabo), maze bakegerana n’abandi bose bashaka gutunganya igihugu bagakora igikwiye kandi bakivanayo, bakaganira no ku nzira yo kubana no guturana bya nyabyo.

Impamvu agatsiko kayoboye gashishikajwe cyane no gukomeza urwango hagati y’abatutsi n’abahutu bahoze mu Rwanda ni uko alibo bafite impamvu yo gusaba kurenganurwa ku bw’amahano y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe imiryango yabo ya hafi cyane, nibo bakoreweho amahano y’ubwicanyi ndengakamere, kandi baramutse bishyize hamwe ijwi ryabo ntaho ritakumvikana.

Kubatandukanya rero ni « icenga » cyangwa se amayeri yo kubigizayo no kuramba ku ngoma. Twibutse ko haba mu batutsi ndetse haba no mu bahutu ubu abenshi bemera ko uwabo wakarabye inkaba y’amaraso agomba kubibazwa n’ubutabera, hakaba nta mpamvu yindi yo kwikekana yagombye gukomeza kubabuza kwegerana no gushakira hamwe igisubizo cy’ibibazo bibagose bose.

Hejuru y’ibi rero, hiyongeraho za gahunda leta yabumbabumbye ikazishyira imbere kugira ngo ibyaha byakozwe n’agatsiko k’abahutu b’aba-extremistes bigerekwe ku bahutu bose n’abatarishe yewe n’abiciwe, noneho ku rundi ruhande n’ibyaha byakozwe n’agatsiko k’abatutsi b’abahezanguni, biganjemo abo twakwita Seigneurs de Guerre cyangwa War Lords mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza, bigerekwe ku batutsi bose muli rusange n’batabizi, ndetse byarimba bukaba bwagerekwa ku gahanga k’abana bagiye mu Nkotanyi bavuye mu Rwanda ngo aha ibyabaye si ubwicanyi ndengakamere ahubwo ni ukwihorera kw’abatutsi bo mu Rwanda akaba alibo bagomba kubibazwa. Ibi bintu ntibikwiye kandi ni ubugome bukabije.

Mu magambo make gahunda ya « Ndi umunyarwanda » ni icyo umuntu yakwita gahunda yo Kurindagiza abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko rutiboneye uko ibintu byagenze, bivanze no Kwaya no gusesagura ibiva mu mvune n’imitsi ya rubanda n’inshuti z’abaterankunga. NI gahunda ilimo Kwica ItegekoNshinga, ibyo bikaba n’icyaha gikomeye cyane haba ku mukuru w’igihugu ndetse no ku bandi bose baba bamufashije kugikora.

Abategetsi bariho baranishakira kandi inzira yo kuzarokoka inkiko mpuzamahanga ku bwicanyi n’ubugome bazaregwa nako batangiye no kuregwa. Kuko nyuma yo guhahamura abahutu ngo basabe imbabazi no gutegeka abatutsi kuzibaha, bashobora kuzakurikizaho guhahamura abatutsi ngo bemere ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bwakozwe mu izina ry’abatutsi bose maze basabe imbabazi, na wa mututsi wahekuwe na FPR ategekwe gusaba abahutu barimo abeza n’abamuhekuye imbabazi.

Nyuma abahutu nabo bazategekwe kuzitanga. Noneho igihe cyo gusakuza ko iyicwa ry’abahutu ali ikibazo kigomba guhagurukirwa nkuko iry’abatutsi ryahagurukiwe mbere, icyo gihe bazabe bararangije gahunda bavuga ko abatutsi bose basabye imbabazi kandi bazihawe.

Ikitarasobanuka ni ikibazo cy’abahutu bafungiye genoside biganjemo abakene n’intamenyekana (birumvikana ko harimo abarengana benshi bafunze mu mwanya w’abakoze amahano bifite cyangwa se b’Abavuga-rikijyana muli Leta), kuko abafite mu mufuka hasobanutse ubucamanza ntibubakoraho kuko baba batamitse abayoboye igihugu ku gatubutse k’ifaranga, kimwe n’abo leta ifiteho inyungu muli propaganda zayo buzuye mu butegetsi, abo bose bakaba barahawe kudakorwaho n’inkiko. Ibi nabyo bikaba ali ukwica Itegekonshinga ry’igihugu.

Umuntu rero yakomeza anibaza umuntu nka Leon Mugesera icyo azira niba ali amagambo yavuze n’ibitekerezo yagize cyangwa se niba ali ikindi kitazwi cyangwa kitavugwa. Leta niba imuziza ibyo yavuze se ikaba itabiziza Ministiri Murekezi wivugiye ubugome bwe yagize guhera muli za 1973 ubwo ntisumbanya abana b’igihugu ? ntica imanza kimwe kandi ibyayo bilimo kubera gukabije.

Niba Rucagu yari Interahamwe izwi inabyiyemerera akaba yari no mu bagenga b’interahamwe, umuntu yakwibaza niba ibitekerezo byo mu buterahamwe ali ubuziranenge mu gihe Mugesera we akwiye gucirwa urwa Pilato ku magambo yavuze. Niba kandi hali imbabazi zahawe Ministiri Murekezi n’abandi benshi nkawe batangiye icyo twakwita ingengabitekerezo y’ubugome no kuvangura yaje gukura ikavamo na jenoside bakaba barabigize kuva muli 1973 biga mu Bubiligi n’ahandi, izo mbabazi nizihabwe n’abo ibyo bitekerezo byagiye bigeraho nyuma bose bababarirwe kuko ali abana b’u Rwanda.

Biti ihi se, bahanwe bose maze Kagame abe Intwari yahuke muli gouvernoma ye, mu biro bya perezidansi bye, mu Nteko ishinga amategeko, mu bayobozi b’Igisilikali, mu Bategetsi b’inzego zinyuranye maze yuzuze za gereza, icyo gihe niho tuzamugirira icyizere ko n’ibyo avuga kuli ba Mugesera n’abana bo muli FDLR abikura ku mutima, maze anketi zikorwe abarengana muli bo bose bahabwe kuba abere kandi bahabwe icyubahiro bakwiye nk’abanyagihugu batazwiho icyaha.

Ibi bitwereka ko Ibikorwa biliho na gahunda nk’izi tuli kuganiraho ali uburiganya bukabije, ni ikinyoma, ni ubusambo n’amaco y’inda. Ni ugusuzugura igihugu n’abenegihugu. Ngaho nihagire uwibaza niba byumvikana ukuntu umuntu nka Bazivamo wiciwe umugore n’urubyaro mu itsembabwoko ryakorewe abatutsi ahaguruka agasaba abatutsi imbabazi ! keretse niba baramuhanaguye mu bwonko neza bakeza cyangwa se hari ikindi bamuhaye kimwibagiza agahinda byumvikana ko agomba kuba yaratewe n’amahano yabaye, akaba yagera n’aho ayasabira n’imbabazi kandi ali mu bahekuwe bidasubirwaho. Ibi si akumiro mwa banyarwanda mwe!

Mpereye ku byo Twagiramungu yanditse rero, no kubyo abandi benshi cyane bavuze kuli izi gahunda zili mu Rwanda zo Gusaba Imbabazi na Ndi Umunyarwanda, balimo amashyaka anyuranye n’abantu ku giti cyabo, nk’umunyarwanda ukunda igihugu n’abanyagihugu ndasaba :

1) Abatutsi bose barokotse jenoside yabakorewe ndetse igahitana n’abahutu batari bayishyigikiye, guha agaciro no guhora bifatanya mu gahinda na bagenzi babo b’abahutu bahuje amateka n’akaga kabagwiririye, ndetse bagahaguruka bakamaganira kure cyane icyatuma umuhutu wababaye nkabo abeshywa cyangwa se ahatirwa gusaba imbabazi, cyangwa se abeshyerwa anagerekwaho ibyaha atakoze ahubwo yakorewe. Ibyo byaba ali ukumusonga no kumwica urubozo ;

2) Abatutsi barokotse jenoside kumva ko bakeneye kubana n’abahutu mu gihugu no gushyira hamwe nabo mu guharanira ko imiyoborere mibi ivaho, uburyo bw’ubuyobozi bugahinduka bukabera bose nabo bakagira ijambo mu bandi aho gushyirwa mu gatebo kayora ivu, kandi bagaharanira ko n’abahutu batari abicanyi bahabwa agaciro bakarekera aho kujugunywa muli ako gatebo ngo bayozwe ivu . Ndabakangurira kumva ko urwango ku bwoko Hutu ntacyo rumaze, kandi ko bakwiye gukangurira ab’intagondwa muli bo ko bagomba guhinduka no kwitandukanya na gahunda mbi zose ;

3) Abatutsi barokotse jenoside yabakorewe, ko bakwiye kumva cyane agahinda k’uwaba yarahohotewe nkabo wese ; bityo bagashyigikira abahutu biciwe ababo mu nzira yo kumenya ukuli no gushyira igitutu kuli leta ngo iby’ubwo bwicanyi bikorerwe inyigo zishoboka kandi byamaganwe ku mugaragaro , aho gushaka kubibagerekaho bo ubwabo kandi abana babo atari bo bali bayoboye ingabo bivugwa ko zakoze iryo bara ryo kurimbura abahutu ku bwinshi. Nibaharanire uburenganzira bwabo n’ubw’ababo hato ejo batazisanga mu mazi abira kandi barahawe igihe cyo kwihagararaho ntibabikore;

4) Abahutu biciwe ababo muli jenoside yakorewe abatutsi, kurekera aho kwigunga ngo baceceke bahebere urwaje. Nibahaguruke bagaragaze agahinda kabo, berekane uguhohoterwa bagirirwa muli izi gahunda nyinshi za leta, no mu buzima bw’igihugu muli rusange aho bahezwa bagafatwa nk’abatabaho, nk’abatarababaye, nk’interahamwe . Nibumve ko abatutsi barokotse atari abanzi babo ahubwo ari abavandimwe babo basangiye ukubaho n’amateka y’agahinda batewe.

5) Abahutu batari mu Rwanda n’abataragize uruhare mu bwicanyi bwa jenoside, guhaguruka bakazamura ijwi cyane bakamagana ibiliho bikorwa byo kubashyira mu kigare cy’abicanyi. Bakumva ko bibareba kandi ko impinduka nziza mu gihugu izaba nabo bayigizemo uruhare. Bakirinda kwanga abatutsi bose nk’aho ibili kuba atarli agatsiko gato k’abiyahuzi n’ibisahiranda kali kubikora. Nibareke kwishyiramo abatutsi, ahubwo nibafatanye n’abatutsi baharanira guhindura ibintu, maze bashyire hamwe ijwi ribe rinini kurushaho.

6) Abahutu barokotse kandi biciwe ababo n’ingabo za FPR-Inkotanyi n’iza Leta y’u Rwanda mu bihe bya jenoside cyangwa se nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ababo bakaba baliciwe mu Rwanda cyangwa se muli Zayire na Congo (RDC) ; ko batagomba gucibwa intege n’uburiganya bw’abafashe igihugu mu nzara zabo bakigize ingwate yabo, bakaba babapfuka umunwa ngo badatabaza.

Nibahumure kandi bave hasi batinyuke kwemera ko ababo bakoze amahano mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babibazwa mu mategeko, kugira ngo nabo basabe ko abishe ababo babiryozwa cyangwa se babibazwa mu nkiko. NIbareke kwanga abatutsi muli rusange, oya rwose bikumva ko abatutsi ali abagome, kuko agatsiko kabanigishije umugozi w’iterabwoba ntikabikora mu izina ry’abatutsi bose. Abatutsi benshi ba nyakugorwa barahari, batabishyigikiye, kandi nabo baheze iwa kajwiga nk’abo bahutu babujijwe kuvuga agahinda kabo. Nibegerane rero bashyire hamwe maze baharanire ikintu kimwe cyabakiza bose.

7) Abatutsi baba bariciwe ababo n’ingabo za FPR-Inkotanyi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi cyangwa se abo ababo bazize akagambane kazo cyangwa se gutereranwa nazo zibibona kandi zibishaka ; ko agahinda kabo gateye ubwoba kuko nta ukavuga nta n’ushaka ko kagaragara. Ntaho bisanga mu bandi barira. Baligunze.

Abahutu ntibabikoza kuko babafata nk’abatutsi bandi b’abagome. Abatutsi bagenzi babo babashakaho gukomera amashyi FPR-Inkotanyi na Perezida wayo kandi nabyo bitaboroheye. Umuti rero si uguhumiriza mu kinya baterwa n’abayoboye igihugu no kwihebera urwaje. Nibatinyuke bave mu ijoro, bagaragaze agahinda kabo basakuze kandi basabe kumwa. Ibyabo birababaje.

8) Abatutsi biganjemo abarokotse itsembabwoko biciwe ababo n’Ingabo za FPR-Inkotanyi nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi; Agahinda kabo nabo nta ukavuga, Leta iragaceceka n’ushatse kuzamura ijwi akicwa ngo bitava aho binamenyekana, abahutu benshi babavumira ku gahera bavuga ngo ni abatutsi bo muli leta iliho, mbese ugasanga uretse Imana yonyine nta undi wumva ibyabo.

Abo nabo rero  ko bagombye kuva mu cyo twakwita solidarité idashoboka y’ubwoko yo guhatirwa guhishira no gushyigikira ababahekuye. Nibavuge ibayababayeho, bisunge abandi banyarwanda bariho baharanira ko imiyoborere y’igihugu yatungana, abanyarwanda bose bagafatwa kimwe.

9) Abatutsi b’abagogwe barokotse ubwicanyi bw’Ingabo za FPR-Inkotanyi n’iza Leta y’U Rwanda, ndetse bagatakaza n’umutungo wabo n’uw’ababo mu ishimutwa ry’inka ryakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi n’iza Leta y’u Rwanda. Agahinda kabo nako ntikavugwa bihagije, kandi nabo ali abatutsi babanje kurokoka ubwicanyi bw’abahutu b’intagondwa, bakwitwa ngo barabukize bagahungira ubwayi mu kigunda bahura n’ubuyobozi bw’abashimusi b’inka.

Burya umushimusi aba ali n’umwicanyi kuko iyo wamubonye arakwirenza aho kugira ngo umugambi we upfe. Birababaje rero kubona aba nabo bangwa n’umuhutu wibereye ikantarange abita abatutsi ba FPR , kandi birababaje kuba muli bo halimo ababa banga abahutu bose kuko balimo ababiciye. Ntawe baririra. Umuti ni uko bareka guceceka ngo bahebere urwaje, bakareka gukoma amashyi gusa bayakomera intumva zabamazeho abantu n’ibintu, ahubwo bagasakuza bagasaba uburenganzira bwabo, bakifatanya n’abandi baharanira impinduka baba abatutsi baba abahutu batarebye ubwoko, bagakomera bagashikama kugeza bageze ku mahoro arambye no ku mubano mwiza n’abandi bose.

Mu gusoza ndagira inama numva ko isumba izindi abategetsi b’u Rwanda uhereye kuli Perezida wa Repubulika no ku Ishyaka rye rya FPR  yitwa moteri ya Leta, mbakangurira kumva ko bili mu nyungu z’igihugu cyose kandi bikaba no mu nyungu zabo ubwabo kwemera gushyira hasi iterabwoba mu miyoborere, bakarekera aho gusuzugura amategeko kuko iyubahirizwa ryayo aliryo ryabakiza, kandi bakagerageza kuvana ibiti mu matwi bakumva abababwira n’ababasaba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu byo bakora no muli byose.

Ndabasaba kumva ko kwagura amarembo no guca bugufi bagashyikirana n’abatavuga rumwe nabo bose nta vangura nta guheeza kubayemo, babifitemo inyungu nyinhsi zingana n’iz’ababibasaba. Ndabasaba kumva ko abatavuga rumwe nabo baba abadafite intwaro ndetse n’abitwaje intwaro, bose ali abanyarwanda bakwiye kumvwa, ko kandi bagomba gusobanukirwa ko nabo biteguye gutega amatwi no kumva ibyifuzo by’abari ku butegetsi.

Ndabasaba gufungura amaso n’imitima yabo, bakumva ko kunangira bitazabakiza ahubwo bizababyarira ikiboze niba bakomeje kubigira intego. Aba basuzugura uyu munsi bamenye ko ejo bwacya alibo bisobanuraho mu nkiko n’ahandi, kuko ibi mvuga byabayeho, biliho kandi bizabaho. Si isomo rishya ingero ni nyinshi kandi barazizi. Ubuhangange bibonamo ni ubw’abanyarwanda twese, nibareke kwishyiramo ko ali ubwabo bo nkabo bonyine.

Umunsi bakomeje kunangira, abanyarwanda ubu baliho bakanguka ku muvuduko wo hejuru, bazabakuraho amaboko maze ibigomba gukurikira bikurikire. Nta wifuza ko byagera ahabi, kandi inzira yo kubikumira ni imwe, kwagura amarembo, ameza magari cyane agategurwa akakirirwaho abana b’Igihugu bose, uko bali kose, kuko icyo gihe n’Imana izaba ihari.

Ndabashimira kandi mwese abasomyi b’iyi nyandiko, nizera ko muli buhe agaciro aya magambo nanditse nyakuye ku mutima, nkaba mbasaba kutarakazwa n’ibyo mwabonamo bitabashimishije cyangwa se n’aho mwaba mwabonye ko naba nafashe ibintu uko bitari. Ahubwo mwaganira, mwanyunganira se cyangwa mukansaba gukosora aho naba nibeshye, bityo kuzuzanya bikatubera uburyo bwo gushyikirana ali nako twubaka igihugu cyacu.

Prosper Bamara

[email protected]