Nk’uko The Rwandan yari yabitangaje Diane Rwigara na Nyina Adeline Mukangemanyi bemerewe kuburana bidegembya.

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko The Rwandan yari yabitangaje mu nkuru yacu ku wa 27 Nzeri 2018, yari fite umutwe agira uti: Diane Rwigara na Nyina Adeline Mukangemanyi bashobora kurekurwa mu cyumweru gitaha!

Iryavuzwe riratashye kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, saa tanu n’iminota 36 (11:36) ku isaha y’i Kigali, urukiko rwemeje ko Diane Rwigara na Nyina Adeline Mukangemanyi bafungurwa bakaburana bidegembya.

Urukiko rushingiyeku ngingo y’105 y’igitabo cy’amategeko mpanabyaha (Code et Procédure Pénal), ingingo ya 19 y’itegeko nshinga ivuga ko umuntu wese utaraburana ngo ahamwe n’icyaha afatwa nk’umwere,  impungenge zatanzwe n’ubushinjacyaha zose zateshejwe agaciro n’ubucamanza maze Urukiko rufata icyemezo cyo kurekura Diane Nshimiyimana Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi.

Umucamanza yavuze ko nyuma yo kwiherera, mu iburanisha Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi basabye gufungurwa by’agateganyo kuko basangaga ubu nta mpamvu ituma baburana bafunzwe kuko mbere havugwaga ko babangamira iperereza ariko rikaba ryararangiye. Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko ubusabe bwatanzwe imburagihe kuko urubanza rwari rwatangiye mu mizi. Ikindi ngo ni uko barekuwe bacika cyangwa bakavugana n’abantu bari hanze batarafatwa, bakavugana uko bazaburana.

Nyuma yo kwiherera, umucamanza yanzuye ko itegeko rigena ko ubusabe bwo kurekurwa iyo butanzwe, kuburana mu mizi biba bihagaritswe hakabanza kuburanwa kurekurwa by’agateganyo, kuko nta gihe ntarengwa cyashyizweho.Umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira igihe umuntu atabwambuwe n’itegeko.Ngo abo kwa Rwigara batanze ubusabe bwabo ku gihe. Ku mpugenge zatumye bafungwa by’agateganyo, umucamanza yavuze ko ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa.

Ku mpungenge zo kuba ibyaha baregwa bikomeye bikaba byatera impungenge ku mutekano w’igihugu, nabyo ngo ntibyahabwa agaciro. Kuba bafunguwe babasha guhura nabo bareganwa bakavugana uko baburana, ngo nta tegeko ribuza ko ababurana bahura bagategura urubanza.Kuba barekuwe bagatoroka nabyo ngo nta shingiro bifite kuko nta gipimo cyerekana uwatoroka n’udashobora gutoroka.

Umucamanza avuze ko kuba impungenge zariho zigatuma bafungwa by’agateganyo zitakiriho, ubusabe bwabo bwakwemerwa ariko bakagira ibyo bategekwa kubahiriza.

Nk’uko bisanzwe urubanza rwari rwitabiriwe n’umuryango n’inshuti z’abaregwa, abanyamakuru, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo na Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda.