None ibibazo byacu byaba ari ubukene, ubusambo no kwikuza?

Bavandimwe,
Ndabasuhuje kandi mbifuriza ubugingo. Maze iminsi mbona ibyandikwa kuri izi mbuga,ngatekereza ku mateka y’igihugu cyacu n’amakuba cyakubitanye nayo kuva u Rwanda rwaba u Rwanda, nsanga abanyarwanda tutavugisha ukuri ku bibazo byacu. Turabeshya tukabeshyerana, turicana tukagambanirana aho turi hose no muri byose. Umutegetsi araritura abo ategeka ntagire isoni, agakuza abe bikamunezeza, agasuzugura abo badasangiye imbehe akizihirwa ubundi ngo akihaza.

Umubyeyi mu rugo arashyingira ariko mu misango ugasanga ni ibinyoma gusa; ngo inka bakoye iri mu rwuri kandi bakoye ikashi, ngo inzoga y’ubuki kandi bizaniye karahanyuze na whisky.

Umugenzi murahura ati sinzi aho mvuye kandi avuyeyo,ati nsinzi uwambwiye kandi aguha inkuru yose y’ikiganiro bagiranye ndetse banararanye,dore ko ashobora no kubahuka kukubwira ati sinzi umuntu waraye iwanjye ambwira ko.

Ibyo byose byatumye ntekereza ndibaza, nsanga ibibazo byacu biterwa n’ubukene,ubusambo no kwikuza cyangwa kwiyemera.

Ubukene ngirango ntitwabutindaho twese twemera ko u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange bakennye. Ubukungu kamere ntabwo twifitiye bityo kuva hambere ubukire bwari bushingiye ku butaka n’amatungo. Ubukire butangwa n’ubutegetsi ari nayo mpamvu abanyarwanda baburwanira bigacika. Uwimye ingoma aba asezeye ku butindi, agakira bitamugoye. Ngibyo ibikingi n’amashyo, ngayo amagorofa n’amahoteri sinakubwira. Ingorane rero ni uko ubishyikiriye aba adashaka kubisangira n’abandi arinabwo haduka ikibazo cy’ubusambo.

Ubusambo ni indwara mbi itera ishyari n’inzangano,butera irari n’ubusahiranda byose bivanzemo inzangano n’ubugambanyi. Igisambo iyo gishaka gucura abandi kibashakira ibyaha kugirango kibigizeyo. Aha ni naho hava ikibazo gikomeye cy’amoko kuko ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Ni uko umututsi ashakisha mwene wabo w’umututsi akigiza hirya umuhutu ngo badasangira, umuhutu nawe yacakira ati gatutsi nagende. Biba nyamara ari urwitwazo kuko icyo gisambo ntigisangira n’abo bahuje ubwoko bose, kigomba gushakisha impamvu zindi zo kuvangura ngo kikubire. Ni muri ubwo buryo hazamo akarere n’ibindi. Igisambo iyo kimaze kwegeka ibondo gishaka ko bagitaramira maze kikizihirwa ubundi kikishongora kikirata nako kikigira. Ni naho hava ya ndwara yindi yo kwikuza.

Kwikuza no kwiyemera byokamye abanyarwanda , abandi ntacyo baba bazi,ntacyo baba bashoboye, mbese wagirango umunyarwanda niwe ugize isi kandi se byahe byo kajya, ni umurwayi utemera uburwayi bwe : ubukene,ubusambo no kwikuza.

Umuti si uwundi ni ugucisha bugufi tugasangira uduke Rurema yaduhaye,tugakundana aho kugundagurana twese,twese turi benekanyarwanda, turi abavandimwe.

Mbifurije icyumweru cyiza.

Ignace Rudahunga

DHR

2 COMMENTS

    • Ignace Rudahunga arakoze. Ibyo avuze ni impamo. Inda nini ivanze n’ubujiji (ignorance) niyo ahanini yica ibintu; ibindi byose (amoko, uturere, etc.) bikaba urwitwazo. None se uwarebera hafi ko yagaketse ko abatutsi bari ku ibere, ni bangahe barokotse muri 94 badafite epfo na ruguru kubera ko amafaranga y’ibigega byari kubagoboka yagotomewe na babandi b’inda nini? Ni ukuri ni agahomamunwa kumva ngo inzu zubakiwe abatishoboye zirasenyuka kubera ko ibikoresho byari kuzikomeza byariwe n’abashinzwe gutanga izo mfashanyo! None se warya (ibyari bigenewe) infubyi n’abapfakazi abandi bikagenda bite? Ikibi kinini ni ukwitwaza bene abo bahuye n’akaga kugira ngo ukomeze kwigwizaho ingufu n’imitungo! Harakabaho uRwanda ruzira ukwikubira kunyuranyije n’ukuri!

Comments are closed.