Noneho Kagame yemereye Frank Habineza na Christine Mukabuni kwinjira mu nteko!

Christine Mukabunani na Frank Habineza

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2018 aravuga ko amashyaka Green Party na PS Imberakuri igice cya Christine Mukabunani noneho yemerewe kwinjira mu nteko nshingamategeko.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo amashyaka Green Party na PS Imberakuri yarengeje amajwi 5% ku buryo azahabwa imyanya ibiri ibiri mu nteko.

Dore uko abashinzwe gutanga amajwi bayatanze dore ko ibyo gutora byo ari ikinamico:

-FPR n’udushyaka tuyigaragiye 74% n’imyanya 40

-PSD 9% n’imyanya 5

-PL 7% n’imyanya 4

-Green Party 5% n’imyanya 2

-PS Imberakuri  igice cya Mukabunani 5% n’imyanya 2.