Nongere mbasabe gutabara no gutabariza Umuryango wa RWIGARA Assinapol urimo kwibwa umutungo basigaranye.

Emmelyne MUNANAYIRE 

Ibaruwa ifunguye n°2 nandikiye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 tariki 08/06/2018.

Kuwa mbere tariki ya 11/06/2018, hateganijwe cyamunara izakoreshwa n’ ikigo k’ igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’ amahoro ( Rwanda Revenue Autority) mu rwego rwo kwiba no kwigarurira umutungo waruhiwe n’umuryango wa RWIGARA. Ngo noneho abiyemeje kwiba umutungo wa Rwigara, babinyujije mu nzego za Leta, bazagurisha imashini zakoreshwaga mu gutunganya itabi no kuripanga mu mapaki ashyirwa ku masoko, bityo akagurwa n’abanywi b’itabi.

RWIGARA n’umuryango we bakoreye igihugu cyacu batanga akazi ku bakozi bakabakaba 200 kandi bakishyura imisoro igera kuri 10.000.000 (miliyoni icumi) buri munsi. Nukuvuga miliyoni hafi 300 buri kwezi. Mwumve namwe ko Rwanda Revenue Autority nta handi yari ihanze amaso ngo umunyemari Rwigara anyereze imisoro ngo guhera muri 2012. Abantu benshi bakomeje kwibaza bati : « Tuzaceceka, Kagame azaturangiza yicisha umwe umwe kandi aducamo ibice » ngo tudashyira hamwe tukarwanya akarengane, ubujura n’ubwicanyi, n’akandi kaga katwugarije : Inzara, Ubukene, Indwara, Bwaki, Kugwingira, amavunja, etc.

None se igihe Perezida Kagame yatanze itegeko ryo kwica Rwigara, yamuhoye ko atishyuraga imisoro ? Bamaze kumwica bagakora ikinamico ngo yazize gisida (accident) y’imodoka, ko nta na rimwe Leta na Rwanda Revenue Autority bigeze bababazwa nuko uwo munyemari RWIGARA apfuye arimo amadeni y’imisoro ya Leta ? Kuki Kagame atakoresheje iperereza yasabwaga n’umuryango wa nyakwigendera ? Kuki yahisemo gusenyesha inzu ya nyakwigendera kandi mu gihe yari akiriho nta na rimwe iyo nzu yigeze inengwa ko idakomeye cg itujuje ibyangombwa ? Kuki itekinika ryo kwiba umutungo wabo ryatangiye ku mugaragaro kuva aho Diane afatiye ijambo mu ruhame agasobanura ko hari byinshi bigenda nabi mu gihugu ? Kuki kuva Diane yakwiyamamariza umwanya wa Perezida ariho Kagame yariye karungu ?

Twibukiranye uko itotezwa no gusahura umuryango wa Rwigara uko byatangiye :

1. Guhera 1995, Kagame yihaye uburenganzira bwo kwambura abacuruzi, n’abanyenganda imitungo yabo, mbere yo kwiba imitungo ya Leta abinyujije mw’ikinamico bise « privatisation ». Ubu akaba ari uburyo butaziguye bwo kwambura igihugu umutungo wacyo ukawihera agatsiko k’abantu bake uvuga ngo ko Leta itagishoboye kubungabunga umutungo w’igihugu. Ubu n’uburyo bwo kwigarurira ibya Rubanda ngo mu nyungu za Leta. Guhera muri 1994, abacuruzi bakomeye b’abahutu bambuwe ibyabo, baricwa abandi barahunga baregwa ibyaha by’ibihimbano. Nuko bamwe bahunze ntibagaruke. Bamwe mu bagarutse bahise bicwa barimo : Hitimana Mathias, Birekeraho Gervais, Myasiro Mathias, Josias Mwongereza, Mushumba Esri, Iyamuremye Pierre Claver (wa SIRWA yacuruzaga Caguwa), Nsengumuremyi Joseph, Froduald Bazimenyera, Munyakazi Emmanuel, n’abandi benshi. Guhera muri 2000, Kagame yatangiye kwikiza abacikacumu b’abatutsi, ndetse yicisha Assiel KABERA (wari perefe wa Kibuye, agapfa ari umujyanama wa Perezida Bizimungu Pasteur), SEBARENZI Kabuye Joseph (wari perezida wa Parlement) aba arahunze, kimwe n’abacuruzi benshi b’abatutsi barameneshwa. Nababwira nka SISI Evariste, KAREKEZI François, Valens KAJEGUHAKWA, Tribert RUJUGIRO ariko hari benshi ntarondoye hano. Nyuma yo kwica Rwigara, perezida Kagame yicishije abandi bacuruzi babiri bakomeye : RWABUKAMBA Vénuste (wakorewe iyicwarubozo rikarangira bamurasiye iwe mu rugo bakabeshya ko yiyahuye yirashe amasasu atandatu mu mutwe ) na MAKUZA Bertin (Rwandafoam) bavuga ko yarozwe bikitwa ko ngo yazize indwara y’umwijima (foie). Uretse aba mvuze, hari abacuruzi benshi bakora batanga imisanzu ku ngufu yo kwigura ngo baticwa. Benshi bahombejwe n’imisoro ndetse n’imisanzu yakwa abacuruzi kandi itagira amategeko igenderaho, abandi bahitamo kuba abaragu cg ba nyakabyizi mu mitungo yabo. Kuba umucuruzi cg umutunzi ku ngoma ya Prezida Kagame n’ukugusha ishyano kuko ntacyo ushobora kunguka mu gihe aka gatsiko k’abajura nta muntu numwe kadahuguza umutungo we.

2. Muri 1998, RWIGARA yahungiye muri Belgique, Kagame aza kumucyura amwizeza ko agiye kumuha amahoro. Byahe birakajya ko yaramugaruye mu Rwanda ngo azabone uko amwicisha nkuko yabigezeho tariki ya 04/02/2015. Ngo inzira ntibwira umugenzi koko.

3. Byageze muri 2007, amazi yararenze inkombe, Rwigara Kagame amaze kumujujubya no kumwambura ubumuntu yivukaniye, RWIGARA yahisemo kutongera guhunga aharanira ko nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo kumwambura imitungo yaruhiye.

4. Tariki ya 04/02/2015, Kagame aba aramwicishije binyuze mw’itekinika rya gisida (accident). Umupfakazi we, Mme Adeline Mukangemanyi n’umukobwa we Anne batabaye bitwaje Ambulansi itwara inkomere, bageze ahabereye iryo kinamico rya « gisida » abapolisi bimana Rwigara wari ukiri muzima nkuko byagaragaraga. Abaturage bahatuye bemeje ko Rwigara yisanze hagati ya bariyeri ebyiri (imwe imbere, akebutse inyuma ahabona indi bashyizeho ngo adasubira inyuma) asohoka mu modoka ahungira mu baturage, abicanyi baramugarura bamufungira mu modoka. Polisi izana « pandagari » ipakira Rwigara mw’isashi bashyiramo abapfuye kandi akiri muzima ihita imwirukankana kuri hôpital ya Polisi ku Kacyiru. Adeline n’umwana we Anne bakurikira imodoka ya polisi bageze ku bitaro bya Polisi basanga abicanyi bamaze kumurangiza bamumennye agatwe k’inyuma amaraso yakwiriye hose. Mbese polisi yarangije guhorahoza Rwigara nkuko abasirikare barangije Perezida w’Inama ya Leta (Président du Conseil d’Etat), Vincent NKEZABAGANWA, warasiwe iwe ku Gisozi agakomereka byoroheje, abasirikare bahuruye bakamujyana kwa muganga ariko bakanga ko umugore we amuherekeza. Abo basirikare ba Kagame bamurangirije mu nzira bajugunya umurambo we mu buruhukiro bamwambuye imyenda asigaye yambaye ubusa.

5. Tariki ya 12/09/2015, Kagame asenyesha Hôtel ya Rwigara binyuze mw’itekinika ryo kubeshya ko ngo iyo nzu idakomeye kandi itujuje ibyangombwa.

6. Tariki ya 23/02/2017, Diane yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali asobanura ko umutekano muke, iyicwa n’inyerezwa (disparitions) inzara mu gihugu, gucunga nabi ibya Rubanda. Yarangije atanga isomo ati : « Mbere yo kubaka ibintu, twubake abantu ». Icyo kiganiro ba maneko ba Kagame bashatse kukiburizamo, biranga birabananira.

7. Tariki ya 03/05/2017, Diane yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kuko ntawe uvukana imbuto. Yiyemeza kuzakosora byinshi bitagenda neza mu gihugu. Kuva uwo munsi inzego za Leta zagerageje kumutesha agaciro zirabinanirwa.

8. Tariki ya 07/07/2017, Komisiyo y’Amatora imwangira kwiyamamaza ibeshya ko ngo mu mikono 985 yatanze harimo abantu bamusinyiye kandi barapfuye. Hasabwaga 600 gusa. Ndibutsa ko abakozi bari bashinzwe gukusanya iyo mikono bagombaga kubiherwa uruhusa n’iyo Komisiyo y’Amatora. Nukuvuga ko iyo Komisiyo y’Amatora yagombye gukurikirana abantu bavuga ko basinyishije abapfuye. Diane nta nyungu n’imwe yo gusinyisha abo bantu babiri bivugwa ko basinye kandi ngo barapfuye. Itekinika rero rirakomeje.

9. Tariki ya 14/07/2017, Diane yashinze Muvoma : People Salvation Movement (PSM ITABAZA) ishinzwe gutabara no guhumura abaturage no kubigisha uburenganzira bwabo, bakibohora ingoma y’igitugu, bakarwanya iterabwoba n’iyicarubozo, bagahagarika inyerezwa ry’abanyarwanda mu gihugu cyabo. Iyo muvoma yitwa mu gifaransa « Mouvement pour le Salut du Peuple ». Abasore n’inkumi batangiranye nawe PSM Itabaza bamwe baranyerejwe, abandi baratotezwa kugeza igihe uwari Secrétaire wa Diane mu gihe cyo gukusanya imikono yaje nawe gusenyerwa inzu ye mu karere ka Rusororo-Kabuga.

Bavandimwe mwese mbandikiye nk’abacitse kw’icumu rya jenoside mwibumbiye mu miryango ya IBUKA, GEAERG, AERG, AVEGA, etc. Iyo milyango batubwiye ko yashinzwe n’abacikacumu bagamije kurwana ku nyungu zabo.

Nongere mbibutse ibaruwa nabandikiye tariki ya 26/03/2018 mbasaba ko duhagurukira rimwe nk’abitsamuye tugatabara kandi tugatabariza umuryango wa Assinapol RWIGARA.

Icyo gihe nasabaga Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME guhagarikisha CYAMUNARA yo gutera itabi uwo mulyango. Tariki ya 28/03/2018, icyamunara, kinyuranyije n’umuco w’u Rwanda ndetse n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyarabaye mu manyanga ateye isoni n’agahinda. Kuri iyo tariki, hagurishijwe itabi ryari muri Stock y’uruganda Premier Tobago Company rwa RWIGARA Assinapol. Igiciro kitashimwe na Anne Rwigara uhagarariye uruganda rw’umubyeyi we.

Cyamunara ya kabiri iteganijwe kuwa mbere tariki ya 11/06/2018. Nayo rero n’ubujura bwitwikiriye inzego za Leta, zategetswe gufasha perezida Kagame Kwiba mu mayeri umutungo w’abacitse kw’icumu bo kwa RWIGARA.

Nkuko maze kubereka amateka y’itotezwa ry’uyu muryango wa Rwigara, nabasabaga ko mugerageza gushyira ubwoba ku ruhande, mugakoresha Ubwenge Imana yabahaye mukarwanya aka karengane kibasiye umuryango wa RWIGARA Assinapol.

Si iby’umuryango wa Rwigara gusa, dore kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kamena 2018, Umuhanzi Kizito Mihigo nawe w’umucikacumu aritaba urukiko mu bujurire, ni uguhaguruka nawe mukamutera ingabo mu bitugu muri aka karengane yagiriwe.

Ibaruwa nabandikiye tariki ya 26/03/2018 imaze no gushyirwa mu gifaransa. Ndetse vuba aha izajya no mu cyongereza.

Nzakomeza mbashishikarize kwanga akarengane, umuco wo kudahana abicanyi, abajura, ababeshyi, abanyereza abantu, abakoresha iterabwoba n’iyicarubozo mu rwego rwo guhahamura abanyarwanda nkubavutsa uburenganzira bwabo. Muhaguruke mwange akarengane.

Emmelyne MUNANAYIRE