Norway: imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bwa Leta iyobowe na Paul Kagame

Amakuru aturuka i Oslo mu murwa mukuru wa Norway, aravuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama 2014, abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bakoze urugendo rw’amahoro rwo kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorwa na Leta iyobowe na Perezida Kagame. N’ubwo bwose hari imbeho y’igikatu ariko ntabwo yabujije urwo rugendo kuba.

Urwo rugendo rwateguwe mu rwego rwo kwamagana iyicwa ry’abanyapolitiki n’abandi bantu batandukanye bikorwa n’agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda. Dore ko muri icyo gihe abantu bavuye imihanda yose berekezaga muri Afrika y’Epfo mu muhango wo gushyingura Colonel Patrick Karegeya nawe wazize ubwo bwicanyi.

Urwo rugendo rwatangiriye ku muhanda witwa Brugata, imbere y’ inyubakwa ikoreramo UN muri Oslo. Ahagana mu ma saa sita nibwo urugendo rwatangiye. Abakoze urugendo bari barangajwe imbere n’amafarasi 3 ya polisi yabacungiraga umutekano yagendaga ihagarika amamodoka na za bisi kugira ngo abakoraga urugendo batambuke. abakoraga urugendo bazamutse berekeza ku rubuga rwitwa Youngstorget ahari ibiro by’amashyaka akomeye mu gihugu cya Norway, bakomereza ahahoze ibiro bya Ministre w’intebe (byasenywe mu minsi ishize mu gikorwa cy’iterabwoba) baca imbere y’ibiro by’ikinyamakuru gikomeye muri Norway kitwa VG bahingukira ku biro by’inteko ishingamategeko (Stortinget) ahavugiwe amagambo nyuma bakomereza bagana kuri  National theatre bamanuka bagana ku cyambu cya Aker Brygge barangiriza imbere y’inzu ikorerwamo n’ikigo Nobel gitanga udushimwe ku bakoze ibikorwa bidasanzwe ku isi.

Mu magambo yavugwaga n’abari muri urwo rugendo harimo kwishingana basobanura ko Perezida Kagame arimo yica abanyarwanda bahunze igihugu.

Abari mu rugendo bahamya ko Perezida Kagame ari we soko y’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari. Dore amwe mu magambo abakoraga urugendo bagendaga basubiramo.

-Perezida Kagame n’agatsiko ke bagiye kumarira impunzi z’abanyarwanda kw’icumu
-Perezida Kagame niwe nyirabayazana wa jenoside
-Perezida Kagame ashyira abana bato mu gisirikare akaboheza kurwana muri Congo
-Perezida Kagame akoresha iterabwoba
-Perezida Kagame yagize u Rwanda gereza aho abanyapolitiki batagira ingano bafungiye
-Perezida Kagame n’agatsiko ke bahimbira abanyarwanda babahunze ibyaha
-Mu Rwanda urubuga rwa politiki rurafunze
-Mu Rwanda nta bucamanza buhaba
-Mu Rda nta tangazamakuru ryigenga rishobora kuhakorera

-Kagame amaze kugira uruhare mu rupfu rw’abaperezida 4, Ndadaye, Ntaryamira, Habyarimana na Kabila none arashaka kwivugana na Kikwete.

-Abanyarwanda bafashwe nk’ingwate mu gihugu cyabo

Inyikirizo y’aya magambo yose yari stop Kagame.

Nk’uko byatangajwe na Bwana Kayumba Rugema umwe mu bari bitabiriye urwo rugendo, ngo Leta ya Norway n’indi miryango nterankunga yagombye guhagarika imfashanyo n’ubundi bufasha iha ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bikoreshwa mu gukandamiza no kwica abanyarwanda cyane cyane abatavugarumwe n’ubutetsi buriho mu Rwanda.

oslo

Umusomyi wa The Rwandan
Oslo, Norway