NOUVELLE GENERATION IRAHAMAGARIRA ABANYARWANDA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PAUL KAGAME MU BUHOLANDI

Amashyaka ahuriye muri New Generation/ Nouvelle Génération , amaze kumenya
iby’urugendo Perezida Paul Kagame ategura kugirira mu Buholandi ku italiki ya 3
ukwakira 2015, aho azaba aje kwizihiza umunsi yashyizeho witwa Rwanda Day;

Tumaze gutahura ko ibikorwa by’ uwo munsi nta kindi biba bigamije uretse kubona
uburyo Leta ya FPR yifashisha kugira ngo abakozi bayo bakorera urwego rw’
ubutasi DMI ari nabo bashinzwe ibikorwa by’ Ubwicanyi babashe kubona Visa,
bityo banyanyagizwe mu bihugu by’aho bagiye gukorera iyo Rwanda Day,

Hashingiwe ko izo nkozi z’ibibi za DMI zigira impunzi bityo zigasigara muri ibyo
bihugu zikorera leta ya FPR, zihiga abatavuga rumwe na Kigali cyangwa abatumva
kimwe n’uko iyo Leta ikora, zigamije kubicisha kubahimbira ibyaha no kubafungisha
by’amaherere ;

Hashingiwe kandi ko uwo munsi hasesagurwa mo amafaranga menshi harimo n’ayo
kugura abantu ngo bigaragare ko Kagame akunzwe n’ abanyarwanda baba ari abari
hanze cyangwa bari mu gihugu imbere,nyamara ibi bigakorwa mu Rwanda ubukene
bunuma, aho abanyeshuri babura amafaranga y’ishuri,abarwayi babura uko
bavurwa,ababyeyi bafungirwa mu bitaro kubera ko babuze uburyo bwo kwishyura
kandi baba bagiye kuruhuka (kubyara); hari abicwa n’inzara kubera kubura icyo
kurya ndetse hari n’ abadafite aho kuba;

Hashingiwe ko Prezida Kagame ari Perezida w’ Umunyagitugu kandi w’ Umwicanyi
n’ubu akaba akomeje gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe na we abandi
akabamenesha;

Hashingiwe ko akomeje kwica no kwicisha abanyarwanda benshi ndetse n’abandi
baturage bo mu karere k’ ibiyaga bigari cyane cyane abo muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Congo n’ U Burundi;

Hashingiwe ku ruhare Paul Kagame yagize muri jenoside yarimbuye abatutsi ndetse
n’abahutu mu Rwanda, n’ ubu abashoboye kurokoka batinyuka kugaragaza ko mu
Rwanda hari akarengane akabica ndetse akabambura imitungo yabo cyangwa
akayirimbura nk’uko byahereye ku mitungo y’ abahutu bari bifashije none bikaba
bigeze no mu batutsi;

Hashingiwe ko Kagame yatangiye umugambi wo kwica Itegeko nshinga ry’ u
Rwanda ryatowe muri 2003, akaba akoresha abambari be barimo Inteko z’
abadepite na gouvernement ngo iryo tegeko rihindurwe bityo azongere yiyamamaze
kandi wenyine;

Amashyaka ahuriye muri New Generation/Nouvelle Génération arahamya ko nta
mwanya Kagame akwiriye mu Burayi aho demokarasi yashinze imizi , ahubwo ko
Kagame umwanya we uri mu nkiko agakanirwa urumukwiye.

Tuboneyeho gusaba abanyarwanda aho bari hose cyane cyane abatuye mu
Buholandi, n’ibihugu byegeranye n’ Ubuholandi ko bazahagurukira icyarimwe
bakaza kwifatanya n’ abandi mu kuza kwamagana umunyagitugu Paul Kagame ku
itarilki ya 3 Ukwakira 2015 i LA HAYE guhera saa sita z’amanywa.

Tuzaboneraho kongera kwereka abanyaburayi ko ari ngombwa rwose
kwitandukanya n’ umwicanyi Kagame mu maguru mashya.

Ubushake n’ Ubwitange by’ abanyarwanda ni byo byonyine bizageza abanyarwanda
kuri demokarasi nyakuri.

Bikorewe i Paris,kuwa 24 Nzeri 2015
Mu izina ry’Amashyaka ahuriye muri New Generation/Nouvelle Génération,
Padiri NAHIMANA Thomas, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’ u
Rwanda.