Nouvelle Génération : Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

ITANGAZO  RYAMAGANA UBWICANYI POLISI  Y’U RWANDA IKORERA ABATURAGE YAKAGOMBYE KURENGERA.

Amashyaka yibumbiye mu ihuriro rya NOUVELLE  GENERATION aramenyesha Abanyarwanda bose ndetse n’amahanga ibi bikurikira:

  1. Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwicanyi bukorerwa abaturage kandi bugakorwa n’inzego za polisi y’u Rwanda nyamara ariyo yakagombye kurengera abo baturage.
  2. Bamwe mu bicwa barashwe harimo ababa bamaze igihe kinini barashimuswe n’inzego z’iperereza bagafungirwa ahantu hatazwi kure y’imiryango yabo kandi bakabuzwa uburenganzira bwo kugezwa imbere y’umucamanza ngo bisobanure niba koko hari ibyo bashinjwa.
  3. Iyo bamaze kuraswa polisi ibagerekaho ngo kuba bakoranaga n’imitwe ya Kiyislamu yitwara butagondwa nyamara nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, yewe n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byateye imbere kandi bikoresha « technologie » ihambaye byagaragaje ko mu Rwanda iyo mitwe itahakorera. Akenshi kandi usanga n’abarasirwa mu Rwanda harimo abatari abayisilamu.

Bityo rero:

  1. Hashingiwe ku ihame ry’uko ukekwaho icyaha wese akwiye gushyikirizwa ubutabera,
  2. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba afatwa nk’umwere mu gihe cyose ataracibwa urubanza ngo ahamwe n’icyaha,
  3. Hashingiwe ko mu Rwanda igihano cy’urupfu cyavuyeho,

Twe abayobozi b’amashyaka yibumbiye mu Ihuriro rya NOUVELLE GENERATION:

  1. Tubabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi bukorerwa abenegihugu nta cyaha cyabahamye nta n’ikimenyetso na kimwe cyagaragajwe ko abo bantu koko ari intagondwa cyangwa ko bateguraga ibikorwa by’iterabwoba
  2. Twamaganiye kure ubu bwicanyi kandi tukibutsa ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, riteganya ko:

“Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranije n’amategeko” (ingingo ya 12)

“Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, Leta ifite ishingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera” Ingingo ya 13.

Amashyaka ahuriye mu Ihuriro NOUVELLE GENERATION aboneyeho gusaba Leta y’u Rwanda ibi bikurikira.

  1. Guhagarika bwangu ibyo bikorwa by’ubwicanyi,
  2. Guhana by’intangarugero abapolisi barashe bakavutsa ubuzima Channy MBONIGABA ku mugoroba wo kuwa 17 Kanama 2016 i  Nyarutarama, mu mujyi wa Kigali kimwe n’abarashe kandi bakica Eric MBARUSHIMANA, Hassan NKWAYA na Mussa BUGINGO mu rukerera rwo kuwa 19 Kanama 2016 mu Bugarama mu Ntara y’Uburengerazuba
  3. Gusezerera ku murimo abayobozi ba gipolisi bayoboye uturere ibyo byaha bigayitse byakorewemo
  4. Kweguza Ministri w’umutekano mu gihugu hagashyirwaho Ministri uzaharanira iyubahirizwa ry’amategeko.

Turasaba Abanyarwanda bose kandi gutinyuka bagaharanira uburenganzira bwabo kuko bigaragara neza ko inzego za polisi zishobora gukomeza kwitwaza ngo hari abashaka guteza umutekano mukeya mu gihugu, nyamara zigamije gucecekesha abanyarwanda baba bifuza kugaragaza ibitekerezo byabo byubaka no kwamagana akarengane FPR ikorera abenegihugu nk’uko babyemererwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho ndetse n’amahame mpuzamahanga. Uburenganzira buraharanirwa.

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

 

Bikorewe i Paris kuwa 22 Kanama 2016

FFP-URUKATSA: Abdallah AKISHURI, Prezida

ISHEMA Party: Padiri  Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru

UDFR-IHAMYE: Boniface HITIMANA, Prezida