Nsesa urumeza iyo nsomye inyandiko z’ikinyamakuru Rushyashya

Jean Golbert Burasa, witirirwa ikinyamakuru Rushyashya

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Nsanzwe nsoma inyandiko z’ikinyamakuru Rushyashya nkumirwa, ariko inkuru iki kinyamakuru cyasohoye kuwa 23 Kamena 2018, kikayiha inyito “UKO INKENDE YURIRA IGITI NI KO IGARAGAZA AKABUNO KAYO”, yo yatumye nsesa urumeza, numva umusatsi umvuye ku mutwe. Iyi nyadiko Rushyashya yise “Inkuru nyamukuru” yari igamije kongera kwibasira Jenerali Kayumba Nyamwasa, ariko igitekerezo gikuru cyari kiyikubiyemo, ni uko Umuhutu mu Rwanda ari ingirwamuntu, akaba umuturage wo mu nkengero (citoyen de seconde zone). Ni yo mpamvu rimwe na rimwe Umututsi ugiranye ikibazo n’ubutegetsi bw’Inkotanyi, Leta y’u Rwanda itihutira kumwambura urupapuro rw’inzira (pasiporo) gusa, ahubwo ishaka no kumuhindura Umuhutu ibinyujije muri Rushyashya, umwe mu mizindaro y’ubutegetsi buriho muri iki gihe.

Nawe nyumvira: ngo se wa Kayumba “yari umukiga w’i Byumba, ubwo Abatutsi bahungaga ubwicanyi bwa Kayibanda na Parmehutu 1959, yagiye ateruye inka z’Abatutsi bahungira muri Uganda …”. Ndetse iyi nyandiko yibasiye Nyamwasa ni ubusubiracyaha (récidive), kuko ari na ko Rushyashya yabigenje mu nkuru yayo yise “UMUBANO HAGATI YA ADELINE RWIGARA, COL. SAGATWA, COL. RWAGAFIRITA N’UMUCURUZI NZABARINDA XAVIER”, yasohotse kuwa 14 Ukwakira 2017. Muri iyo nyandiko rero Rushyashya (n’uwiyita Cyiza Davidson) yakoze iyo bwabaga ngo igaragaze ko Diane Rwigara ari Umuhutukazi, kuko ngo “Muri icyo gihe Adeline Rwigara yari afite inshoreke z’abasikare bakuru mu ngabo zatsinzwe … barimo Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari Chef d’état-major de la Gendarmerie, uyu ndetse hari n’amakuru tugitohoza neza avuga ko yaba yaranabyaranye umwana w’imfura na Adeline Rwigara”. Aha rero biragaragara ko Rushyashya igamije kumvikanisha ko nta wukwiye kugirira Abahutu impuhwe, kubaha agaciro cyagwa kubabazwa n’akarengane Leta ibakorera. Nanjye nkibaza nti “ese akarengane kagira uburemere cyangwa kakoroshywa n’ubwoko ugakorerwa abarizwamo ? 

Mu kwibasira Jenerali Kayumba Nyamwasa, Rushyashya yaboneyeho akanya ko kongera kwerekana agasuzuguro Leta y’u Rwanda irebana uwitwa Umuhutu. Nyuma yo kuvuga ko se wa Kayumba Nyamwasa yagiye ateruye inka z’Abatutsi, yakomeje ikoresha imvugo yuzuyemo ivangura riteye ubwoba. Ngo “Kayumba atunzwe n’imisanzu y’Abahutu yifatiye”; ngo nta wucyemera Kayumba Nyamwasa uretse “cya kigurube cy’ibizuru bibi ngo ni Serije umokera ku Itahuka”; ngo “Ejo na ya vuvuzela ngo ni Ikondera ry’Abahutu yamuvugirije induru uwo Kayumba …”. 

Mperutse kumva ikiganiro Ikondera Libre yagiranye na Ambasaderi Anastase Gasana, aho uyu mugabo yasobanuraga ko mu Rwanda hari Leta ebyiri: igaragarira amaso, y’urwiyerurutso, ariko idafite ububasha na mba (Gouvernement fantoche), na “Leta y’ikuzimu” ikorera mu mwijima, ifite ububasha bwose mu maboko yayo, ikaba iyobora igihugu yihishe inyuma y’urusika, kandi ikarangwa n’ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage (Gouvernement de l’ombre/Gouvernement diabolique). Igitangaje ni uko izi Leta zombi zikuriwe n’umuntu umwe: Paul Kagame. Iyi “Leta y’ikuzimu” igomba kuba ari yo yashinze Rushyashya, ikayiha umurongo w’ibyo yandika, ikayitegeka kuba rutwitsi, ikatwibutsa za Kangura n’inkongi zakongezaga. Naho ubundi ntibyumvikana ukuntu iki kinyamakuru cyakigira kabutindi, cyikarangwa no kwimakaza urwango n’irondakoko, nta nkomyi.

Rushyashya na “Leta y’ikuzimu” babangamiye bikomeye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Mu Rwanda hatangijwe gahunda bise “Ndi Umunyarwanda”, igamije kunga Abanyarwanda ishyira imbere ubwenegihugu bubahuza, aho guha agaciro amoko amenyerewe mu gihugu azwi nk’inyabutatu nyarwanda: Abatwa, Abatutsi, Abahutu. Iyo gahunda itangira hari hagambiriwe ko nta mwana w’u Rwanda uzongera kugenda mu gihugu (no hanze yacyo) yubitse umutwe, abebera, yikandagira, afite ipfunwe ryo kuba avuka mu bwoko runaka. Icyo gitekerezo ni cyo cyatumye Bwana Edouard Bamporiki wari ufite ipfunwe ryo kuba Umuhutu no kugira izuru ribwataraye agarura ikizere cyo kugira agaciro no kugenda yemye mu gihugu cye, akaba ari umwe mu bantu bashyushye cyane mu birebana no kwamamaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”. Ndetse na Perezida Paul Kagame ntiyasigaye inyuma mu gutangiza iyo gahunda, ubwo yahamagariraga Abahutu bose guhagurukana n’iyonka bagasaba imbabazi z’ibyaha byose byakozwe hitwaje ubwoko bwabo. Arangije yohereza abayobozi banyuranye ngo bajye gusobanurira iyo gahunda Abanyarwanda batuye mu mahanga. Umuntu rero ntiyabura kwibaza impamvu ikinyamakuru Rushyashya gikorera inzego za “Leta y’ikuzimu” kibangamira gahunda nk’iyo ivuga ko ishaka ubwiyunge bwa bene Kanyarwanda. Ese kuki Rushyashya n’abayandika badakurikiranwa n’inzego z’ubutabera ? Kuki inzego zahagaritse amaradiyo Amazing Grace na BBC-Gahuzamiryango kandi ziyarenganya zidahagarika Rushyashya, kandi bigaragara ko irangwa n’ivangura ry’amoko ku buryo budasubirwaho ? Ntawabura guhamya ko Rushyashya iba itakiriho, iyo iza kuba ntaho ihuriye na “Leta y’ikuzimu”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) gikwiye gukurikirana Rushyashya amazi atararenga inkombe, kuko jenoside ni uko zitangira: gutesha abantu agaciro no kubambura ubumuntu buhoro , kugeza igihe uzumva ko no kubarimbura nta kibazo byatera, kuko uba ubafata nk’ingirwabantu cyangwa udusimba wahonyora uko wishakiye. Na IBUKA nihaguruke yamagane iki kinyamakuru cya kirimbuzi, n’ubwo ibereyeho kurengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, “NEVER AGAIN” yagombye kureba amoko yose: Abatutsi ntibazongere kwicwa ukundi, ariko n’ubundi bwoko ubwo ari bwo bwose, cyangwa itsinda ry’abantu iryo ari ryo ryose. N’ubwo ngo akabaye icwende katoga, Rushyashya na yo nireke gucukura urwobo rwo kuzorekamo igihugu; nishishikazwe no kubaka aho gusenya; nive ibuzimu ijye ibuntu, irekere aho kwivuruguta mu nzangano, mu nzika no mu nzigo z’amoko.

2 COMMENTS

  1. Jean Golbert Burasa, nashyimye inyandiko yawe, kuko igaragaza ko hakiriho Abanyarwanda batekereza neza. Ariko kandi nnjye ntekereza ko waba waratinze ku bimenya kuko iyi nyandiko siyo yonyine yerekana imyumvire ya bamwe mu Batutsi kubwoko bw’Abahutu. Uzumve ijyambo Prezida Kagame yavuze ashyimira inkotanyi zimaze gufata Kigali. Uza shake ijyambo Kagame yavuze agiye gutera Congo aho yavuze ko Afite ububashya bwo gusanga izo mpunzi iyo zahungiye izicwa akazica izindi akazicura akaza azicira mugihugu akoresheje ya systeme ya punguza. Igitangaje ni uburyo Prezida muzima yita abandi bantu imbwa akabivuga ubona asanaho ari ijyambo ry’ubutwari. Kagame yita abana b’abahutu interahamwe ndetse yasabye umuhutu wese gusaba imbabazi abatutsi mwizina ry’abicanyi bari bakuriwe na Kajuga ( Umututsi). Ndagirango wumvise uko Rudasingwa yavugaga uburyo Abatutsi bafata abahutu iyo bari kumwe nabo. ugira ubwibone wikinira ariko kugira ngo bizakuvemo biragorana. Ibi byose bifatiye ku mateka aho Abatutsi bamaze igihe kirekire bakandamiza Abahutu ariko nubu hakaba harimo benshi batabona ko ubu bidashoboka.ni uburwayi bwo mumutwe na kwita ( la folie de grandeur) Kandi nibwo buzahitana Kagame na Ndahiro bakuriye Rushyashya . Humura rero wari guhangayika iyo biza kuba byavuzwe n’umunayamakuru wundi utari uwarushyasha . Ntawe utanga icyo adafite

    • Umuntu wese ugikomeye ku ivangura uwo arise wese ni impumyi kuko atabona icyo ryakorereye abanyarwanda cyanecyane rubanda rugufi.Uwo muntu ni injiji kuko ntazi ko twese ntawe uhitamo icyo avuka ari cyo. Ni igicucu kuko birangira twese tubaye ibitaka bisa. Ni umugome kuko arimo acukura imva zitazajyamo about yanga gusa; na we ndetse n’abe bazazijyamo. Uwo muntu ni IKIBURABURYO niyo yaba NDE! Ndarivuze.

Comments are closed.