Nsomye iyi nyandiko ndumirwa: Sixbert Musangamfura

Ngo ingwe ikurira abana ikakurusha uburakari! Abandika ibi basaba abo bita amajyojyi kwiyahura (hara-kiri) bajya bibuka ko twacitse ku icumu ry’interahamwe! Muri 91, 92, 93, 94, abashatse kunyica bamporaga ibitekerezo byanjye. Ubutegetsi budatanga uburenganzira bwo gutekereza ni ubutegetsi nyabaki? None abashakaga kutwica tukarusimbuka, bakica abo bashyikiriye, bati ” nimwiyahure niba muri abagabo”! Ntabwo bazashirwa tugihumeka. Kandi buriya bazakurikizaho abadukomokaho. Numvise bariya bo mu Bubiligi (nk’uko Innocent Twagiramungu abitangaza) ngo bashakisha abana bankomokaho baba bahatuye. Iyaba bari banahari nibura ntimuvunikire ubusa! Mwabanje mukarangiza ikibazo cyanjye ko ngihari!

Abashinze FDU-Inkingi twahamagariraga abantu gaharanira ubutegetsi butanga ihumure ku banyarwanda bose butavanguye amoko cyangwa uturere. FDU Inkingi ntabwo yacungwa nk’ikimina, cyangwa koperative y’inshuti kandi ari umuryango wa politiki ufite ibyo uharanira, kandi ufite abantu biyemeje kubyitangira. Inzira iracyari ndende. Umuryango wa politiki ureba igihugu cyose. Bityo ibyo dukora tukazirikana ko abaturage bose batwibonamo. Ibi bibazo byo kutwita amazina adasanzwe, kudutoteza, kudusaba kwiyahura, no kujya gushaka abana twabyaye n’ibyo twakoze byose, bizanywe n’ubwumvikane bucye muri FDU-Inkingi. Ni ukuvuga ko bamwe muri bagenzi bacu icyo twapfanaga kitakiriho, bityo bakaba bagomba gukubura, bakatuzimya burundu. Ntibazabigeraho. Kandi iby’ivangura bashaka kugarura mu Rwanda ntibizigera bibaho ukundi.

Revolusiyo nyayo dukeneye ni ihindura imitekerereze ituma Abanyarwanda twicana, twangana bigeze aha, tuvangurana.
Abashyigikiye ibi bitekerezo nitwe benshi mu banyarwanda. Ariko benshi baracyacecetse ku buryo abahezanguni b’abahutu cyangwa b’abatutsi baducunda ay’ikoba. Nidukomeza gutya tuzajya duhora tuganya, turirira abacu bahitanywe n’utyo dutsiko. Igihe kirageze ngo tubabwire ko dushaka amahoro kandi tuyaharanire.

Inshuti zanjye zimaze iminsi zimbwira ziti kuvugisha ukuri biraguteranya n’abahezanguni! Ngo icecekere abantu bose bazageraho babone abo aribo. Ngo inguge yahiye umulizo bukeye barahabona! Kandi ukabona koko izo nshuti zimbwira ibyo zimbabariye. None se ubundi abahezanguni ndareka kubabwira ngo bankunde? Bankunda se bikamarira iki kindi? Ni iki ndiho niyamamariza ngo ntiyicira amajwi bityo nkaba ngomba kugendera ku magi ku buryo n’ibyo nemera ntabivuga ku mugaragaro? Ibi bamvugaho se bivutse uyu munsi ntibari babiryamyeho tukabana babifite? Bajundikaga amazi, batsa umuriro n’ubundi. Mu Bubiligi hari umubyeyi wanyandikiye angira inama ansobanurira ukuntu bagenzi be bantuka cyane ngo ndarwanya Abahutu kugira ngo mbone ubutegetsi! Nahisemo kumusubiza ku buryo n’abo bagenzi be basoma ubu butumwa. Ubwo butegetsi ni ubuhe? Buri hehe? Abo bantuka se bo barabufite? Hehe? None se watakaza icyo udafite? Mfite iki ntakaza? Ahubwo abo bagenzi be nibo akwiye gufasha, akababwira ko nta kintu na kimwe tuzahindura, tudahinduye imyumvire. Ubuhutu, ubututsi, ubunyenduga, ubukiga, … tugomba kubirambika hasi, tukabona guhindura ibintu. Tubanze twihindure, twihereho, mbere yo guhindura abandi.

Ngiyo Revolusiyo dukeneye mu banyarwanda. Abari mu myaka tugezemo, ikindi duharanira ni iki cyatuma tutemera kuzira ibitekerezo twemera? Wahakwa kugira ngo uzabone iki kindi?

Turatinya abatekereza nk’uyu wanditse ibi mu “ikazeiwacu” cyangwa nka bariya bihishe inyuma ya Kongre ya Alost?

Kuba tukiriho, ni amahirwe ndetse n’inshingano dufite yo kwamagana iyi myumvire. Nibwo tuzasigira igihugu cyacu urugero rw’ubwitange nyabwo. Biragaragara ko abatekereza gutya aho kubona u Rwanda, babona ubuhutu bwabo gusa, kandi nabwo buvangura abahutu bazima n’abandi bwita abagambanyi, ibyitso, etc. Ni nde wahisemo ubwoko cyangwa akarere ke? Niyo mpamvu ntawe ukwiye kubizira mu Rwanda duharanira.

Abo bita abagambanyi, baragambanira Abanyarwanda kuri inde wundi? Iyi ni imwe mu mpamvu ituma ntazitabira impaka z’urudaca ku bibazo biri muri FDU-Inkingi, bimeze nko gucengana aho kwitangira igihugu kizira ivangura. FDU-Inkingi ni ishyaka, ntabwo ari Alpha na omega. Imyaka mike nsigaje ngihumeka sinzayijugunya mu bintu byo guharanira ubwoko cyangwa akarere. Rwose nongeye gusaba Abanyarwanda baharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu, baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa, Abanyenduga, Abakiga, guhagarara bwuma bemye, tugakumira intagondwa iyo ziva zikagera.

Kuba abantu bagitekereza gutya imyaka 20 inyuma ya jenoside ni ikibazo gikomeye. Ikibazo gikomeye kurushaho ni ukubisoma tukicecekera ngo aravugira ubwoko bwacu. Uyu munsi ni Musangamfura bavuga, ejo ni wowe, n’undi.

Ibitutsi natutswe muri iyi minsi biruta ibyo natutswe imyaka 50. Byatumye ntera indi ntambwe. Intambwe yo kubyanga, no kurwanya abibona muri iyo mikorere y’iterabwoba, ivangura n’ibindi. No muri za 90 iyo mikorere narayirwanije, ubu sibwo nayireka. Urwo rugamba ndindugwaho, nzapfa mwenyura, nta soni nzaba mfite. Aho kuryamira ukuri, nzaryamire ubugi bw’intorezo!

Sixbert Musangamfura
Musome hano hasi inyandiko navugaga:
http://ikazeiwacu.fr/2014/09/25/kamarampaka-2014-umunsi-wo-kubwira-amajyogi-ukuri-inshuti-zayo-zitinya-kuvuga/