Nsubize Umumotsi wa Kagame, Bamporiki Edward ku magambo yavugiye mu karere ka Rusizi.

Mu cyumweru gishize Ubwo bari bagiye gushinyagurira abaturage bo mu karere ka Rusizi, inkotanyi idasa n’izindi Bamporiki umumotsi wa Kagame, shebuja yamushinze kumokera Abaturage ba Rusizi.

Uyu mumotsi yarihandagaje asuka amagambo y’urukozasoni agamije gushimisha shebuja wabuze icyo yabwira Abaturage bari bahatiwe kuza kumushungera.

Ibi Kagame arimo akora byo gukoresha Abamotsi nka Bamporiki binyibukije umugabo witwaga Ntantege, Ntantege yariyemeraga cyane abaturanyi bose bari baziko ari igitangaza, gusa we muri we yarazi ko nta mbaraga afite.

Nuko yagiraga imbwa, iyo mbwa niyo yashumurizaga abo yabonaga atahangana nabo, yapfaga kuyijugunyira igufwa yahaga imbwa nta kindi yakoraga uretse kumoka gusa. Ariko byarangiye Ntantege amenyekanye ko ari nta ntege nyine na ka kabwa yakoreshaga kagezaho kazinga umurizo. Niseguye ku basomyi, simvuze ko Bamporiki ari imbwa, gusa ibyo arimo akoreshwa na Kagame binyibukije Umugabo Ntantege n’imbwa ye.

Reka rero ngire icyo mvuga ku magambo umumotsi yabwiye shebuja amuhumuriza ko abaturage bo mu karere ka Rusizi batari inyuma y’umupadiri wahindutse umupagani n’umunyapoliki ushaje. Aya magambo yanteye kwibaza impamvu Umupadiri wahindutse umupagani yahinduka ikibazo ku mu “malaika ” intungane Kagame?

Kuki iyi ntungane yitwaza umumotsi wo kuyihumuriza? Aho siyo rubanda rubona nk’umupagani butwi? Kuki iyi ntungane itaretse uwo mupadiri ngo aze maze rubanda rwibonere intungane n’umupagani aho kubyumvira mu kanwa k’umumotsi?

Umumotsi Bamporiki yarakomeje ahumuriza Shebuja ko hari n’undi munyapolitike ushaje nawe udafite abamukurikiye, Kuki uyu munyapolitike ushaje Mutamuretse nawe ngo aze maze rubanda rubone uwo mukambwe utahatana n’uwo musore w’intugane?

Iyi niyo gahunda mufitiye rubanda? Umupadiri wahindutse umupagani n’umunyapolitike ushaje guhangana nabo bizamarira iki abaturage ba Rusizi cyangwa abanyarwanda muri rusange?

Kuki mwatinye kubwira abaturage ba Rusizi icyatumye muheza uyu mu Padiri umwana wabo hanze?

Kuki mwatinye kubabwira impamvu mwanze ko aza ngo mumushinje ubwo bupagani imbere y’abaturage(Ababyeyi be)?

Uyu munyapolitike ushaje, kuki mwatinye kubwira rubanda uko mwamwibiye amajwi murangije muramumenesha?

Ibi byerekana ikimwaro Kagame afite, aho ubwe we bimugora guhagarara imbere y’imbaga agahitamo gukoresha umumotsi. Ntantege n’imbwa ye, nguwo.

Ubusanzwe muri kampanye y’amatora umunyapolitike abwira rubanda ibyo ateganya gukora, mu rwego rwa Kagame nka Prezida, asobanura ibyo yasezeranyije abaturage ubwo bamutoraga ko yabigezeho, ibyo ateganya gukora n’uko azabikora. Biragaragara ko ntacyo afite cyo kwereka abaturage yagezeho kandi nta yindi gahunda afitiye rubanda uretse kwiyimika ubuziraherezo.

Kwitwaza umumotsi nka Bamporiki rero bituma shebuja yikura mu kimwaro kuko ntacyo yabona yavuga.

Rusizi abaturage bahingaga umuceri mu bishanga, agatsiko karabibohoje ubu abaturage baricwa n’inzara, Nkaho yakabwiye aba baturage uko bazasubizwa ibyabo bambuwe n’agatsiko umupadiri wahindutse umupagani niwe ubaye ikiganiro cy’umunsi, nonese uyu mu Padiri niwe wabohoje ibi bishanga? Aho mubyo mwamutinyiye si uko yarikuza agatunga urutoki ibisambo byubikiye abanyarusizi imbehe maze mukamwara? Ni murahire ko atarimwe bapagani bujuje byose? Mukeneye penetensiya y’uyu mupadiri ahubwo.

Kagame reka gukina rubanda ku mubyimba, ukomeje gufunga ikibuga cya politike ugenda wicenga wenyine, uheza abandi banyarwanda wabura icyo ubwira rubanda rumaze imyaka 23 ku ngoyi yawe ugakoresha umumotsi ufite ubwonko bwatokojwe n’ivumbi ry’imisarani yacukuraga nk’aho wakamuvuje?

Abo baturage bahatirwa kuza kugushungera benshi warabiciye, urabafungira, urabambura abandi ubahereje abana ishyanga ubahorako bashaka kuzana impinduramatwara ya demokarasi.

Bampolikimwana w’Iwacu, ivumbi wakuye mu gucukura imisarani ryagutokoje ubwonko, sintinya kubikubwira, sinavuga ko uhakwa kuko birenze guhakwa, ni uburwayi. Ejobundi wandagaje umubyeyi wakubyaye kubera inama nziza za kibyeyi yakugiriye, umushyira ku karubanda. None Ejobundi nabwo uti nyakubahwa ntutinye umupadiri w’umupagani n’umunyapolitike ushaje ntawe ubarinyuma, abo nicyo kibazo akarere ka Rusizi gafite?

Reka nkumenere iri banga nibo muti nyabusa we, kandi na shobuja arabizi. Wegere abaganga bagusuzume mu  bwonko, imisarani wacukuye Ivumbi ryaragutokoje, amazuru wikuruye ushaka kugira irisongoye nk’irya sobuja wasanga hari umutsi wo ku bwonko wakomeretse, ibi byose wirirwa uvuga ni ingaruka z’ibyo waciyemo.

Egera abavuzi bagusuzume. Shobuja yakabaye agukunze yarikukureka ukaruhuka ariko ibyo wirirwa uvugaguzwa abifitemo inyungu, uzageraho ipatalo uyambare mu mutwe, umubyeyi wawe yakumeneye iryo banga uramwandagaza, mbigusubiriyemo, shobuja azakureka i Ndera batagishoboye kukuvura.

Mbaye nsubikiye aha. Ibyawe nzaba mbigarukaho.

Umutaripfana, Jeanne Mukamurenzi.

2 COMMENTS

  1. Uberewe no gutukana nawe cyakora mukobwa/mugore.
    Mbese ko wowe uje kuvuganira Twagiramungu na Padri ko atari wowe Bamporiki yavugagaho, ubwo wowe ntiwaba uri umumotsi-kazi wabo? ntabyago nko gutunga urutoki rumwe umuntu utazi ko nawe izizndi 3 ariwowe zireba.

  2. ntakubeshye uri injiji yo kurwego rurerure ntasoni

    ujye ubabazwa nuko abanyarwanda tubayeho.naho kwimakaza gutukana twe ntacyo byadutwara

    1.gutuka kagame ntibimwica nicyo cyatubaza.
    2.gutukana nti byasenya ibyo yatugejejeho.

    inama naguha bibike bikubyimbiremo nibikurenga uzaturike upfe utandavuye kuko n’Imana ishima ibyagezweho arinayo mpamvu mwe nabo muhuje ubugoryi muza vuvugaaa twe tukarushaho kuryoherwa nibyiza kagame atugezaho.

Comments are closed.