Nta bisubizo prezida Kagame agifitiye ibibazo by’u Rwanda niba yarigeze abigira.

Nyuma y’imyaka hafi 21 FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda, umuntu ureba neza ashishoje ibibera mu gihugu, nuko ibintu bimeze muri rusange, ashobora kwemeza adashidikanya ko n’ubundi butegetsi bwashoboraga kuba buriho icyi gihe cyose, bwaba bwarayirushije kugeza umwenegihugu k’urugero rw’isumbuye rw’imibereho ye.

Niba amajyambere ashingiye ku mibereho mwiza y’umuturage usanzwe, akarengane n’ubukene biriho mur’iki gihe, bikaba birenze urugero rw’izindi ngoma zabayeho mu Rwanda nyuma ya independansi, nimureke twemeze kumugaragaro ko nta majyambere ari i Rwanda, nubwo haba hari ibikorwa byayitirirwa, kandi umuturage nta ruhari rwe rurimo. Nemerako amajyambere atari amazu – umuturage atanafiteho uruhari -, ahubwo ashingiye mbere na mbere ku bantu.

Nyamara, uko iminsi igenda yegereza umwaka 2017 niko prezida Kagame n’agatsiko ke bakomeza guteka imitwe (ngo ubu byitwa gutekinika) kugirango ubutegetsi bwa FPR buzakomeze nta gihindutse. Iyo mitwe ikaba ishobora kuzanira u Rwanda andi makuba. Mu kiganiro cyabereye kuri Facebook mu minsi ishize hagati ya Didas Gasana, Claire Nadine Kasinge na Jean-Claude Mulindahabi, ndetse n’abandi, nasanzemo ibitekerezo byinshi Abanyarwanda dukwiye gukomeza kuganiraho, kugirango igihugu cyacu kitazasubira mu kaga cyanyuzemo kuva muri za 90, ndetse ingaruka zako zikaba zigikomeje.

Mulindahabi yarabajije ati: “Ese koko Perezida Kagame nta yandi mahitamo afite?” Abanyawanda benshi bakurikira ibya politiki y’igihugu cyabo baziko ubutegetsi bwa Kagame buri gukora ibishoboka byose ndetse n’ibidashoboka, yemwe binagayitse, kugirango azakomeze gutegeka mu gihe manda yemererwa n’itegeko nshinga zizaba zirangiye muri 2017. Reka twirinde kuvuga kukaduruvayo n’akaga akomeje no guteza muri Kongo ndetse no mu Burundi.

Nanone Mulindahabi asanga “Urwanda rwaba rubaye intangarugero rwirinze guhindura iriya ngingo (101 y’itegeko nshinga). Ku nshuro ya mbere Urwanda rwaba rugize umuperezida uvuyeho mu nzira nziza. Mu gihe habaye guhindura ya ngingo byatanga isura nk’iy’abandi babilkora bagamije kwizirika ku butegetsi.” Mulindahabi aha ariyibagiza ariko abizihirwa n’isura mbi y’ubutegetsi cyangwa abayihahisha. Birumvikanako abo bo badashobora kubona ubwo bubi mu gihe bubahahira.

Gasana we asangako prezida Kagame mu gutsimbarara k’ubutegetsi nta mahitamo afite. Dore uko asobanura ibibazo prezida afite bimukomereye. Kuri we hari “inzitizi eshatu z’ingenzi zituma kuguma kwicara ku ntebe yo m’Urugwiro ariyo makiriro ye”. Aragira ati:

“Iya mbere: Kagame yishe abantu benshi kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, baba Abahutu baba Abatutsi ndetse n’abanyamahanga nabo ntiyabatinye. (Abatwa buri gihe bakunze kwibagirana). Abacikacumu b’aba bantu yishe bategeranije amashyushyu igihe azava k’ubutegetsi bakamuryoza ababo yahitanye – abo nanjye mbarimo. Simbona ko Kagame yakwitesha ikimurinze ngo arashakira ineza u Rwanda n’abarutuye mu gihe benshi muribo bamutegeranije yombi ngo bamushyikirize inkiko.

Iya kabiri: Hari impapuro z’ubucamanza mpuzamahanga ebyiri zimutegereje zisaba ko Kagame yafatwa. Bivugako ikimurinze ubu ni ubudahangarwa afite kuberako ari prezida. Sinziko hari umuntu wava k’ubuperezida azi neza ko ahita atwarwa mu nkiko na gereza. Nshobora kuba nibeshya, ariko buriya hagize umwe murimwe umbwira ko yarekura ubutegetsi azi neza ko ahita ajya i La Haye, wenda yansobanurira nkabyumva.

Iya gatatu: Kagame afite urubanza muri Amerika kubera kwica abahoze ari abaprezida babiri: Habyarimana na Ntaryamira (muribuka ko bari bagiye kumufatira Oklahoma), Perezida Obama akamukingira ikibaba. Indishyi z’akababaro z’urwo rubanza ni miliyoni 400 z’amadolari. Ikindi nkunda kugarukaho kenshi kimwerekeye, nuko Kagame ari umurwayi (psycopath).

Gasana akaba rero abona ko imbere y’ibi bibazo byose Kagame ahanganye nabyo, we asanga abamurwanya nta buhumekero bamuha. Ati: “None se Paul Kagame hari icyanzu na gito mwaba mumusigira muri iri hatana murimo uyu munsi?” Aha yabwiraga abanyapolitiki tubona hanze aha batubwirako bariguhatanira kumusimbura ku ntebe y’ubutegetsi.

Iyo umuntu atekereje kur’iki kibazo cy’imitegekere ya Paul Kagame muri rusange, bituma yibaza. Iyo ategeka asa nutazirikana ejo he cyangwa ah’abe hazaza, cyangwa se nkuzahora ategeka, ubisangamo ubwibone bukabije buvanze no kudasobanukirwa. None niho hategura ejo hazaza. Abategetsi b’abanyarwanda kuva kera bamye babaho bategeka nkaho none hatazakurikirwa n’ejo hazaza.

Umwe mu bari muri kiriya kiganiro yabajije icyo prezida Kagame atagejeje ku Banyarwanda, kubona hari abamwijunditse. Namushubije ngira nti: “Kimwe cy’ingenzi cyamunanine cya mbere, ni ukurekera Abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kubaho, baticwa, badafungirwa ubusa, batanyagwa utwabo ku maherere, batanyerezwa ntihamenyekane irengero ryabo; ibindi wenda bikaba byaza nyuma. KUBAHO, KUBAHO nanone KUBAHO nibyo by’ingenzi. N’umukene ushobora guhangana n’ubukene bwe gusa ntazindi mpagarara zimuri hejuru, haricyo arusha wa wundi wundi ushobora kwicirwa igihe icyaricyo cyose, (yewe niyo mu gihe nandika iyi mirongo yaba arikurya yaguye ivutu ariko atazi ikimutegereje mw’isaha ikurikira).”

Kasinge we ku byerekeye icyo cyanzu ngo prezida Kagame yaba adahabwa n’abahanganye nawe mu rwego rwa politiki, aragira ati: “Uko mbibona buri muntu wese ukurikiranira hafi amateka y’u Rwanda kuva FPR yatangira kuvugwa kugeza magingo aya, yakagombye kuba atagishidikanya ku mikorere yayo. Cyakora ngo habaho n’ibitangaza. Nta buryo na bumwe prezida Kagame yigeze nibura aca n’amarenga kubijyanye n’icyanzu yaba yifuza; sinumva rero impamvu abahanganye nawe bagomba guta igihe bakimushakira.”

Ku bwa Kasinge, ngo hari ukuntu Kagame yashoboraga kwerekana ko hari icyanzu ashaka. Aragira ati: “Yabaye Kagame ari utekereza icyanzu yakagombye kuba yaratangiye guca inkoni izamba ku banyagihugu, ariko aho kuyica ahubwo arakanyaga ingoyi anashinyagurira abanyarwanda ngo atabategeste bakwiyahura. FPR niyo ifite igisubizo kuri ejo hazaza h’abanyarwanda nahayo bwite. … Ibibi byagwira u Rwanda byagira ingaruka kuri buri munyarwanda na Kagame arimo. Niba ntampuwe yigirira cyangwa ngo azigirire abe turazimugirira nka bande? Niba kandi izo mpuhwe hari izo afite nta mpamvu yo guhangayikira umwana kurushya nyina.

Gasana ariko ntabwo yemeranywa na Kasinge mu gihe we abona ko gufata prezida Kagame nk’umuntu muzima kandi ari umurwayi, ataribyo. Gusaba rero umurwayi ibyo adashoboye, ni uguta igihe ahubwo bikaba byanateza ingorane zirenze ku gihugu n’abenegihugu. Aragira ati: “Kagame yifitiye impuhwe (ku giti cye), niyo mpamvu azarwanya icyamutwara i La Haye. Impuhwe yigirira nizo zituma azarwana kugeza k’uwanyuma ashaka kuguma k’ubutegetsi.” Gasana arakomeza avuga ku ngaruka z’iyo myitwarire ya Kagame zishoboka:

Iya mbere: “…u Rwanda ruzasenyuka ndetse hazapfa n’abanyarwanda benshi nanone. Abanyarwanda bazajya kumugeraho, …yamaze kwisasira benshi. U Rwanda azarusiga ari umuyonga (iyi mvugo ngirango murayizi). Kagame ntakibazo afite agiye amaze kwangiza u Rwanda nkuko nubundi yarwangije.

Iya kabiri: Abanyapolitiki bamurwanya batamuruse ngo bamurebere mu ndorerwamo yireberamo, bamurute kuko we ari umurwayi, njye numva yaba ari ikosa rikomeye mu migambi yabo. Abamurwanya, mu myumvire yanjye, bagomba kumuruta kuko ntabwo barwaye nkawe, ntabwo bafite ubuswa bugeze ahubwe….”

Ahandi Gasana atavuga rumwe na Kasinge ni k’uruhande rufite ubushobozi bwo kubonera ibisubizo ibibazo abanyarwanda bafite muri iki gihe. Aragira ati: “Urufunguzo rw’ahazaza h’abanyarwanda ntabwo rufitwe na FPR. Rufitwe n’abanyarwanda ubwabo n’abamurwanya barimo. Nta kuntu Kagame yarekeraho kwica abanyarwanda kugirango agaragaze ko ashaka icyanzu kuko yahereye muri 90 yica. Nubwo yarekeraho ubu, ntibyazabuza abo yiciye muri 90 kumutwara mu nkiko.”

Aha hari abajya bashyira imbere uruhari rw’amahanga mukurangiza ibibazo by’abenegihugu. Nemeranywa na Gasana ko abanyarwanda aribo ba nyir’ibisubizo, nubwo bashobora kwifashisha nyuma abanyamahanga, ariko uruhari rwa mbere cyangwa urugamba rwa mbere nibo ubwabo bagomba kururwana.

Ariko nubwo Gasana akomeza yerekanako uburwayi bwa prezida Kagame, abamurwanya bagomba kubuzirikana, mu gushakira ibisubizo ibibazo igihugu kirimo, arahamyako wenda yaba yibeshya. Ati ariko kungurana ibitekerezo nibyo byangombwa.

Nubwo Kasinge yumvako koko Kagame yaba atari muzima ahereye kubisobanuro Gasana atanga, niyo ikaba yaba impamvu yo kutamushakira akanzu nawe ubwe atishakira, aribaza ku bwoko bw’icyanzu abahanganye nawe bamubonera. Aragira ati: “Uriya Mugabo rwose umuti w’ibibazo bye aracyawufite kugeza muri 2017 niba mbere atagiye mubyo guhindura itegeko nshinga. Kuva ku masezerano ya Arusha atubahirije kugeza magingo aya, nta gihe nakimwe atari afite uburyo bwo kurinda abanyarwanda ibyago. Ariko uko buri gihe yagiye yiyerekana, byatwigishijeko ahitamo amakuba y’abanyarwanda nawe atikuyemo.”

Mu gusoza ibyo yifuzaga kuvuga ku kibazo cyaganirwagaho Kasinge yanzuye agira ati: Abanyarwanda muri rusange nta nyungu yumwihariko dutegereje mu rupfu cyangwa mwifungwa rya Kagame bitari uko byaba ari bumwe muburyo bwo kutubisa akaduha amahoro. Nta buryo bubaho bwo kudusubiza ibyo twabuze ibyo aribyo byose uko bingana kose. Kagame we ubwe niwe uzihitiramo, yaba koko ari umurwayi cyangwa atariwe, uburyo bwo kubisa rubanda rugahumeka mu gihugu, si abatavuga rumwe nawe bazamuhitiramo kuko bo nta mahitamo Kagame abaha atari ugupfa, gufungwa, guhunga cyangwa kuba ingaruzwa muheto. Ikintu cyonyine Kagame ashaka ku bahanganye nawe mu rwego rwa politiki ni ukutabaho. Niba icyo aricyo cyanzu ategereje ntazakibona, kuko ngo igihagaze cyose kigira igicucu.

Abanyarwanda bari imbere y’amayira abiri. Biragaragara ko umukuru w’igihugu nta bisubizo agifitiye ibibazo by’u Rwanda niba yarigeze abigira. Prezida Kagame bamugoragoze barebeko yayinduka cyangwa se bakureyo amaso bakore ibyabashobokera byose ariko abavire aho? Igisubizo nibo bagifite mbere yuko cyaba gifitwe na Kagame. Abantu bakunda kuvuga ko bahabwa ubutegetsi bubakwiriye. Mu gihe ibyabaye ku banyarwanda benshi kandi binagikomeza, bikaba byose bifite impamvu zabyo, icy’ingenzi nuko tubivanamo buri gihe amasomo.

Mu gihe ariko abantu bajya impaka kur’ibi bibazo byose, bakomeze banazirikaneko prezida Kagame we akomeje gushyira imbaraga z’ubwoko bwinshi ku ngamba zinyuranye. Hari urwa politiki muri rusange, hari urwa akarere, hari urwo gukomeza kwibonekeza mu mahanga, n’ibindi n’ibindi. Ibi bigasabako abahanganye nawe mu rwego rwa politiki banamenya bihagije ibikorwa/ibitero akomeza kugira mur’ibyo birindiro byose kugirango banamenye uko babikumira bitaronona byinshi.

Ambrose Nzeyimana