Nta bwiyunge bwabaye hagati ya FDLR na CNRD

ITANGAZO LYA FDLR N° 2017-008 RIGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI.

Muri ino minsi hari gukwizwa ibihuha cyane cyane mu turere abacunguzi bakoreramo mu burasirazuba bwa Congo hagamijwe kuyobya inshuti z’urugaga, impunzi n’abandi banyarwanda ko ubu CNRD na FDLR biyunze!!!

Mu bari gukwirakwiza ibyo bihuha harimo abambari b’ingoma ngome ya Paul Kagame.

Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR) ruratangaza ibi bikurikira:

  1. Nta bwiyunge bwabaye hagati ya FDLR na CNRD ya Ndagijimana Laurent uzwi cyane kw’izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson.
  2. Abacunguzi bakomeje intego biyemeje kandi bazayigeraho byanze bikunze.
  3. Nta na rimwe Urugaga ruzakorana n’umuntu cyangwa ishyirahamwe rikorera ba mpatsibihugu bashyigikiye ingoma ngome nkoramaraso ya Paul Kagame.
  4. Imiryango irakinguwe kuri buri wese washutswe na CNRD wifuza kugaruka mu rugaga. Benshi bamaze kuyivamo aho bamenyeye ukuri. Abamaze kugaruka bakiwe neza kandi bari gukorana neza na bagenzi babo !!

Bikorewe i Masisi  tariki ya 17/10/2017

La Forge Fils Bazeye

Komiseri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa FDLR

Email : bazeyefils@gmail.com   Tel : +243-812 808422

Loading...

LEAVE A REPLY