Nta crise iri muri RNC: Joseph Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa RNC

Nyuma y’inkuru zijyanye n’abayoboke b’ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cy’u Bubiligi beguye ndetse bikanatangazwa n’ibinyamakuru nka igihe.com, aho mu nyandiko yacyo kigira kiti:

” Amakuru akomeje kuvugwa i Buruseli ni uko muri RNC igice cyo mu Bubiligi, Kazungu yeguye ku mwanya w’ubuyobozi yari afite, bituma n’abandi bagenzi be bari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye na bo bamukurikira. Muri abo bandi beguye harimo abahuzabikorwa bo mu mijyi nka Liege, Anvers, Charleroi na Bruxelles n’abari muri Komite nkuru nka Habimana Bonaventure na Nkubana Emmanuel. Ibijyanye n’ukwegura kwabo, Bwana Kazungu na bagenzi be bamaze kuvugwa hejuru babishyize mu nyandiko bageneye Aboyobozi babo bakuru, ndetse batangiye kubimenyesha abanyamuryango babo babasezeraho.”

Tumaze gusoma iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Igihe.com kibogamiye kuri Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR, twashatse kumenya icyo abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC babivugaho. Twegereye Bwana Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa RNC tumubaza uko ibintu bimeze.

Joseph Ngarambe yatangiye atubwira ko inkuru y’igihe.com irimo amakabyankuru yongera umubare w’abasezeye kandi atari byo, ngo nta kibazo cy’ubwumvikane buke kiri mu Ihuriro Nyarwanda RNC, ibyabaye mu gihugu cy’u Bubiligi n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda RNC cyo guhindura inzego zaryo mu Bubiligi kugira ngo hashyirwe ingufu nyinshi kuko hatuwe n’abanyarwanda benshi.

Nk’uko umunyamabanga mukuru wa RNC yakomeje abivuga, ngo mu nama yateranye ku cyumweru tariki ya 30 Nzeli 2012, hafashwe icyemezo cyo guhindura inzego noneho hashyirwa ku mwanya w’umukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC mu Bubiligi bwose Bwana Jean Marie Micombero, Dr. Paulin Murayi agirwa Uwungilije Umuhuzabikorwa mu Bubiligi bwose, kandi akaba n’Umuhuzabikorwa by’agateganyo mu mujyi wa Buruseli, Bwana Kazungu wari Umuhuzabikorwa mu mujyi wa Buruseli agirwa Umujyanama mu Nama Nkuru y’Ihuriro (RNC).

Tumubajije niba atari intambara y’imyanya cyangwa ubwumvikane buke nk’uko byatangajwe na igihe.com, Joseph Ngarambe yatubwiye ko nta ntambara y’imyanya yabayeho ati ndetse na Kazungu yahise ahabwa undi mwanya nk’Umujyanama mu Nama Nkuru y’Ihuriro (RNC). Yongeyeho ati:Byumvikane neza ko habayeho kongera ingufu mu nzego zari zisanzwe kandi n’ibintu bisanzwe mu mashyirahamwe yose ya politiki.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye Bwana Joseph Ngarambe yagize ati:

”Abo basezeye n’abanyarwanda nkatwe nta kibazo dufitanye. Igihe cyose bakwifuza ko twungurana ibitekerezo ku byateza imbere igihugu cyacu ntibahejwe imiryango mu Ihuriro Nyarwanda irafunguye ntawe duheza cyangwa ngo duhatire kujya mu Ihuriro. Twubaha uburenganzira n’ibitekerezo bya buri muntu. Nta crise dufite muri RNC, kandi sibwo bwa mbere cyangwa bwa nyuma RNC ifashe ibyemezo mu nyungu z’urugamba turiho. Hari benshi batugana, hari n’abandi bake basohoka kubera impanvu zabo bwite. Niko RNC izahora ikora: nta gahato izakoresha.”

Marc Matabaro

1 COMMENT

Comments are closed.