Nta gahora gahanze, MUSARE Faustin, arashyize avuye muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi  

Faustin Musare

Nyuma y’imyaka isaga icumi azambya ibintu muri ambasade y’u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi, MUSARE Faustin yahamagajwe mu Rwanda.

Uyu mugabo wari Umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi agiye asize umurage mubi mu Banyarwanda bahatuye. Bazamwibukira cyane ku macakubiri n’umwiryane atahwemye kubiba, ku kurema umutwe ushinzwe gukora ibikorwa by’urugomo urimo n’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku kuryanisha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bubiligi by’umwihariko abatuye mu ntara ya Hainaut no mu gushaka indonke mu bikorwa by’icyunamo. Bazamwibukira kandi ku buswa n’ubuhubutsi bikabije byamuranze mu Bubiligi nk’ibyo yagaragarije mu nteko y’abadepite ubwo yasabwaga gusubiza ikibazo ku iyicwa rya Bwana Rwigara Assinapol. Soma inyandiko :

Iyicwa rya RWIGARA Assinapol ryavugishije MUSARE Faustin amangambure mu nteko y’abadepite mu Bubiligi n'imbere y'abanyamakuru.

Inkuru nziza y’uko Musare Faustin yasabwe na Leta y’u Rwanda gutaha yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’ukwezi gushize yongoreranwa mu tubari tw’i Buruseli dukunze kunywerwamo n’intore. Ubu iyi nkuru ntabwo ikiri ibanga kuko inkomamashyi ze, zirangajwe imbere n’umuteruzi w’ibibindi Nyinawase Pulchérie, mushiki wa Eugène Mbarushimana wari umunyamabanga w’Interahamwe, zirimo guhihibikana zitegura umunsi wo kumusezeraho ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena, ku cyicaro cy’ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Dore ubutumire twabonye:   

INVITATION

Chers membres de la communauté,

Après 8 années de bons et loyaux services, Muzehe Musare, premier conseiller à l’ambassade du Rwanda en Belgique, est appelé à relever de nouveaux défis. Sa sagesse, clairvoyance et bienveillance vont nous manquer !

Venez vous joindre à nous pour lui souhaiter bonne continuation dans ses futures fonctions.

Rdv le Jeudi 14 Juin 2018 à 18h au Rwanda House ,1 Avenue des Fleurs, 1150.

Merci!

Le comité de la DRB-Rugari

Ese mama Musare Faustin azemera gusubira mu Rwanda ko yari amaze kumenyera uruzungu cyangwa se na we azigana bagenzi be bagiye bahamagazwa mu Rwanda, bakanangira bagahitamo gusaba ubuhunzi ? Aramutse agumye mu Bubiligi, yakwisangira Mitali Protais, ubu ubundabunda mu kigo cyakira impunzi kiri mu Bubiligi, mu ntara ya Luxembourg. Ashobora kandi kohereza umugore n’abana gusaba ubuhunzi mu Budage nk’uko mugenzi we bakoranye muri ambasade y’u Rwanda i Buruseli yabigenje. Abanyarwanda barayamaze bati : «Nta gahora gahanze ».

Umusomyi n’umukunzi wa The Rwandan