Nta gihugu kitabamo abazunguzayi

Uyu muzunguzayi akorera ahitwa “Times square” mu mujyi wa New York muri Amerika

Iki kibazo cy’abazunguzayi kimaze iminsi cyarateye abantu ururondogoro kigomba kwiganwa ubushishozi buhagije ejo kitazakurura ibindi bibazo bikirushije ubukana. Abayobozi b’Umujyi wa Kigali hamwe n’izindi nzego bireba bakwiye gutumiza inama rusange ndetse iyo nama igatumirwamo bamwe mu bahagarariye Abazunguzayi, bagasuzumira hamwe ikibazo bakivuye imuzi, hanyuma hagafatwa ingamba zo kugikemura ariko impande zose (harimo n’abazunguzayi) zibyumvikanyeho.

Ikibazo nyamukuru abantu bagomba kubanza kwibaza ni iki gikurikira: Ni mpamvu ki itera abazunguzayi kuba bo, ni mpamvu ki abantu bmwe bahitamo gukora umwuga w’ubuzunguzayi? Impamvu y’icyo kibazo nimara kugaragara neza, impande zose zikayumva kimwe, icyo gihe noneho bazarebera hamwe uburyo bwiza kandi bunoze bwatuma Abazunguzayi bashakirwa uburyo bukwiriye bwatuma bakora umurimo wabo ntacyo bahungabanyije.

Hari abantu bamwe bibwira ko abazunguzayi baba mu Rwanda gusa, oya rwose, Abazunguzayi baba mu bihugu hafi ya byose, bivuze ko Abazunguzayi ntaho bataba ku isi. Ariko mu bindi bihugu ntabwo babahiga ngo babafate babakubite banabafunge nk’uko bikorwa hano mu Rwanda. Ahubwo bashaka uburyo babareka bagakora umwuga wabo ntawe babangamiye nta n’icyo babangamiye cyangwa bangiza ku bijyanye n’umutekano n’isuku.

Turebye mu bindi bihugu binyuranye byo kw’isi, ndetse na biriya twita ko byateye imbere, dusangayo Abazunguzayi, aribo bita mu ndimi z’amahanga “les vendeurs à la sauvette/street sellers”.

Reka dutange nk’ingero zikurikira:
1. Muri Amerika,mu mujyi wa New York, usangayo abazunguzayi, baba cyane bacururiza aho bita “Times square” ndetse naho bita “Harlem”

2. Mu gihugu cya France, mu mujyi w’i Paris, usangayo abazunguzayi, baba cyane aho bita “Pigalle” ndetse unabasanga kuri “Tour Eiffel”

3. Mu gihugu cya Belgique, mu mujyi wa Bruxelles, usangayo abazunguzayi, baba cyane aho bita kuri “Porte de Namur” muri quartier Matonge

4. Mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Nairobi, usangayo abazunguzayi mu ma quartiers menshi akennye, ariko cyane cyane ubasanga ahitwa “Mathare Valley”

5. Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, mu mujyi wa Kampala uhasanga abazunguzayi benshi, cyane cyane ahitwa “Kasubi-Kawaala” ndetse n’ahitwa “Kamwokya”

6. Mu gihugu cya India, mu murwa mukuru “New Delhi” usangamo Abazunguzayi benshi, iyo ugeze mu mujyi wa “Bombay” ho usanga biteye ubwoba cyane cyane muri quartier bita “Dharavi” haba Abazunguzayi benshi cyane batagira ingano.

Mu Rwanda rero, Abayobozi b’umujyi wa Kigali nibareke gufata ikibazo nk’aho cyoroshye, ngo bafate ibyemezo bikakaye ariko nyamara bitazatanga igisubizo ahubwo bizakurura ibindi bibazo by’urusobe. Guhigisha uruhindu no gufunga abazunguzayi bose NTABWO ARIWO MUTI. Baribeshya, ndetse n’abanyamahanga nibabimenya bazaduseka cyane. Bizanashimangira ibyo batuvugaho ko mu Rwanda bahonyora ikiremwamuntu byahebuje.

Kabano

1 COMMENT

Comments are closed.