Nta gikuba cyacitse muri RNC yo muri Afrika y’Epfo: David Batenga

David Batenga

Ubuyobozi bwa RNC (ihuriro nyarwanda) South Africa buboneyeho umwanya wo gushimira bamwe mu barwanashyaka bayo bagaragaje ubundi buryo n’indi nzira yo gukina politiki.

Ntabwo ari igikuba kuko twahagurutse mu ihuriro ngo turwanye ubutegetsi bw’igitugu cya Kagame cyugarije igihugu cyacu. Ni byiza rero ko uburenganzira bwa buri wese bwitabwaho, winjira mu ihuriro kubera ubushake, ukanarivamo kubera ubushake .

Ni byiza ko amahame ya democracy tuyubahiriza twitoza gutanga uburenganzira bwo guhitamo. Aba barwashyaka rero bahisemo indi nzira turabashimiye imirimo yose kandi itoroshye bakoze byongeye kandi umuganda batanze tuzahora tuwuzirikana kandi naho bagiye ntibacike intege ahubwo baharanire ibyo biyemeje byo kubohoza urwatubyaye.tubifurije akazi keza mu nzira barimo.

Kandi tuzakomeza gufatanya mu kubohoza igihugu cyacu nubwo inzira zaba 2, 3, cg 10 zose tuzazisoreze mu Rugwiro.

Chairman David Batenga.

RNC SOUTH AFRICA.

1 COMMENT

  1. Murasekeje, urabona se mwasezeranyeho neza? urabona bagiye bishimye? mwambaye umugayo haba iwanyu mu rwanda haba no hanze iyo muri.
    nimukomeze mute igihe mwanjwa mubazungu nabaterankunga badafatika, aho kuza kubaka urwababyaye ngo murahima Kagame.

Comments are closed.