NTA GISIBYA, IMYIGARAGAMBYO Y’IMPURUZA YO KUWA 29 MUTARAMA 2015 IZABA.

1.Dushingiye ko ku itariki ya 10 Mutarama 2015 amashyaka ya opozisiyo yateraniye i Bastille h’i Paris mu Bufaransa agamije gusuzuma uko bahuriza amajwi hamwe ngo bavuganire impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zishobora kuraswa nyuma y’uko FDLR itarangije gushyira intwaro hasi  ku itariki ya 2 Mutarama 2015,

2.Tumaze kubona ko kimwe mu byemezo byafashwe n’iyo nama ari ugutegura no gukora imyigaragambyo y’impuruza igamije kwamagana icyemezo cyo kurasa impunzi zisaga ibihumbi 250 hagendewe ku rwitwazo rw’uko  izo mpunzi zibana n’abarwanyi ba FDLR babarirwa hagati y’igihumbi na magana atanu (1500) n’ibihumbi bibiri (2000),

3.Twongeye kwibutsa ko iyo myigaragambyo yemewe kandi igatangirwa uruhusa na Leta y’Ubufaransa izaba tariki ya 29 Mutarama 2015 ikabera ahitwa Place de La Bastille mu mujyi wa Paris,

4.Tugendeye ku nyandiko zikomeje gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zanditswe n’abantu batewe ipfunwe n’ubwoba bwabahejeje mu myobo bakaba badashobora kwigaragaza ngo bavuganire impunzi z’abanyarwanda  nyamara abo ari na bo ba babandi bahoraga basakuza ngo ni inshuti magara za FDLR banigira abavugizi b’impunzi z’abahutu muri rusange, igitangaje kikaba ari uko izo nyandiko zigamije mu by’ukuri guca abantu intege no kubabuza kwitabira imyigaragambyo y’impuruza igamije kurengera izo mpunzi,

Turatangariza Abanyarwanda bose ibi bikurikira :

1.Imyigaragambyo y’impuruza nta kizayibuza kuba nk’uko byateganyijwe. Izabera aha hakurikira no ku masaha akurikira :

·        Place de La Bastille Paris, France  saa munani zuzuye (14h00)

·        Mu Bwongereza saa munani zuzuye (14h00)

·        Lilongwe, Malawi, saa munani zuzuye (14 h00 )

·        Maputo, Mozambique, saa munani zuzuye (14h00)

·        Oslo, Norway, saa sita n’igice (12h30)

·        Kampala, Uganda saa munani zuzuye (14h00)

·        Canberra, Australia saa munani zuzuye (14h00)

3.Abategura ikinamico bakanirishyira mu bikorwa ni abigaragaraza nk’abakunzi b’impunzi nyamara igihe cy’ukuraswa kwazo cyagera bagahenengera mu myobo ari nako bashaka gusenya ibyo abandi batangiye kandi bishimwa n’Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro.

4.Twongeye kwibutsa ko umuco mwiza uranga abantu bashyira mu gaciro ugena ko mu bihe by’amage n’imidugararo abenegihugu bagerageza gushyira ku ruhande  ibyo bari basanzwe bapfa bakishyira hamwe ngo babanze bahangane n’icyorezo kibangamiye rubanda.

5.Twamaganye abashaka gushoza impaka zidafite ishingiro bakina ku mubyimba impunzi zibabariye zibunza imitima zibaza niba buri bucye cyangwa buri bwire. Bene abo turabasaba kuba baretse iby’imiteto no guterana amagambo, nibatuze bazabigarure nyuma niba ari ngombwa twiteguye kubijyaho impaka zubaka.

Banyarwandakazi Banyarwanda mubabajwe n’akaga impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo zirimo ntimucibwe intege n’inyangabirama zivuga ngo ‘Nirugurumane haguma amagara’ muzitabire imyigaragambyo y’impuruza muri benshi. Nimwime amatwi abo babaca intege, bo bibereye mu bususuruke bw’Amerika n’u Burayi kandi ikibashishikaje ni inyungu zabo bwite niyo mpamvu umusonga w’impunzi utababuza gukomeza kwikinira n’ubugambo.

Bikorewe i Paris kuwa 27 Mutarama 2015

1.      Akishuli Abdallah

2.      Immaculé Kansiime Uwizeye

3.      Augustin Karengera

4.      Boniface Hitimana

5.      Yohani Damaseni Ntaganzwa

6.      Dr Murayi Paulin

7.      Claudette Mukamutesi

8.      Padiri Thomas Nahimana

9.      Chaste Gahunde