Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma

Abraham Lincoln wahoze ari umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagize ati: ”Ushobora kubeshya igice kimwe cy’abantu igihe cyose, ushobora kubeshya abantu bose igihe runaka, ariko ntabwo ushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.”

Aya magambo wagira ngo Abe Lincoln yayabwiraga abayobozi b’u Rwanda bibumbiye muri FPR n’umukuru wabo Paul Kagame. Ndavuga ko bose bibumbiye muri FPR kuko aribo ubwabo ndetse n’abanyarwanda twese tuzi ko andi mashyaka biyitirira ko barimo ari baringa, n’ikimenyimenyi mu matora yo mu 2010 hari abiyamamazaga barangiza bakongeraho ngo ibyiza ari uko hatorwa Paul Kagame ngo niwe ubishoboye, ukibaza umuntu icyo yabaga yagiye gukora imbere y’abaturage kikakuyobera. Iyo bamamaza Paul Kagame nk’umukandida umwe rukumbi byari kubatwara iki ko byari bizwi ko ari rukumbi? Abandi ko bari bamuherekeje.

Iyo umuntu arebye amateka ya FPR-Inkotanyi yibaza niba hari amashuri yo kubeshya bajya gutorezamo abayobozi bayo ku buryo baza baraminuje mu kubeshya. Ariko baminuza bagira kubera kubeshya cyane bagera aho bakibeshya ndetse rimwe na rimwe ibinyoma byabo bakibagirwa nabo ubwabo bakabifata nk’ukuri.

Ikinyoma ariko ntabwo gisigana n’iterabwoba, kuko akenshi uwo bashatse kubeshya bikanga hakurikiraho iterabwoba. Nabaha ingero zoroshye:

Igipindi

Ahabaye ibirori hose haba hari itorero rishinzwe kubyina ryishyuwe na Leta maze abayobozi ba gisiviri na gisirikare bakajya imbere y’abaturage bagakaraga amabondo yuzuye imisoro mu gihe abaturage inda zafatanye n’umugongo.

Akenshi iyo uganiriye n’abantu bashyigikiye Leta ya FPR iri i Kigali bakubwira ko bateye imbere bakabanza kukubwira ngo reba aho igihugu cyavuye ngo batangiriye ku busa mu 1994 (aha umuntu akibaza niba u Rwanda mbere ya 1994 rutariho cyangwa kugira ngo igihugu kibe ubusa FPR itarabigizemo uruhare runini. Aho ariko ubwo busa bavuga bahereyeho bibagirwa ko kuva kuri Perezida wa Repubulika w’icyo gihe kugeza ku muturage babaga mu bintu babohoje cyangwa basahuye, bakibagirwa ko inzu babohoje n’imihanda batwaragamo imodoka zipakiye ibisahurano bijya Uganda hari abari baragize uruhare kugira ngo bigerweho.)

Hari ijambo rikunze kugaruka ngo: ”Tuzi aho twavuye, kandi tuzi aho tugana.” Ibi birashekeje iyo wumvise ababivuga uburyo baba badashaka no kujya impaka ahubwo baba bashaka kumvisha umuntu ibintu bafashe mu mitwe yabo nka za gasuku. Kandi abo muganiriye bose bagusubiriramo amagambo amwe adahinduka ku buryo umuntu yakeka ko bigishirijwe hamwe.

Ese abavuga ko bazi aho bavuye barahazi koko? Niba bahazi se aho bagana bahamya ko bahazi? Ntabwo byaba ari ukwihagararaho? Baba babeshya cyangwa kubera kuvuga no kumva ibinyoma cyane babifashe nk’ukuri?

Gira inka

Uwo bahaye inka bayambika amabara ya FPR!

Akenshi hakunze kuza igikangisho ngo kitwa Gira inka. Ese banyarwanda banyarwandakazi, igihugu gituwe na miliyoni 11 zishyira miliyoni 12 nk’uko Leta ya FPR ibivuga. Niba buri rugo rugizwe n’abantu 5 kandi buri rugo rukaba rugomba kugira inka, ubwo n’inka zirenga miliyoni 2 kandi abahanga bavuga ko byibura inka imwe itungwa na hegitari y’ubwatsi. Iyo Girinka rero izakenera ubutaka bungana na kilometerokare 20.000 kandi u Rwanda rwose ushyizemo na za Pariki, ubutaka butuweho, ibiyaga, imigezi n’ibindi ni kilometerokare 26.338. Aha ariko nirengagije ko umuyobozi wese ukomeye wo mu rwego rwa gisirikare cyangwa rwa gisivire wese afite ifamu nini mu Mutara cyangwa ahandi.

Uretse kubeshya abanyarwanda iyo gira inka buri munyarwanda si ikinyoma? Ese ubundi ni ngombwa ko buri munyarwanda agira inka nta kindi yakora cyamuteza imbere kitari inka? Niba akennye Leta nta kindi yamufashisha uretse kumugerekaho umuzigo w’inka akazahinduka imbata yayo ayishakira ubwatsi nawe ubwe adashobora kubona umwanya wo kwishakira ibimutunga? Ese ko abayobozi bose bafite amafamu ni uburyo bwo kwiteza imbere cyangwa ni mu rwego rw’umurato? Ese ubutaka n’umwanya ayo mafamu atwara bingana n’umusaruro uvamo?

Ese aho iyo girinka s’iyo kurangaza abaturage ngo bibeshye ko abayobozi babitayeho, kandi ahubwo ari uburyo bwo kubaragiza izo nka abazihawe badashobora kugurisha cyangwa kubaga ngo umwana ajye kw’ishuri igihe yabuze buruse?

Ibinyoma bijyana n’Iterabwoba

Ibyo binyoma byose iyo bikamye ujya kumva ukumva umuntu arateruye ngo ubwo umubwiye ibitagenda ngo ubwo urashaka gusenya ibyagezweho agahita azana rya terabwoba navugaga ati:”Amaraso y’inzirakarengane mwasize mumennye azabagaruka” ugahita wumirwa. Umuntu ukubwira gutyo ntaba akuzi, ntaba azi imyaka yawe, ntazi niba utaba no mu Rwanda ariko agahitamo guhita akugira umwicanyi kugira ngo yikure mw’isoni kuko ikinyoma kiba cyanze gutambuka. N’ukuvuga ko ubaye umuri hafi wahita winjira mabuso uregwa ingengabitekerezo.

Ubukungu

Iki kinyoma kijyana na za propaganda zimeze nk’ubusongarere zo kwiyerekana uko batari ibyo bikajyana no gukoresha imibare n’ibipimo by’ibihimbano byo kubeshya abanyarwanda n’abanyamahanga ko ubukungu bwazamutse ariko ifaranga ryarataye agaciro, ibiciro ku masoko byarazamutse bitajyanye n’imishahara, imisoro ikomeje kwiyongera n’ibindi…

Hari uwo twaganiriya ambwira ngo amazu y’imiturirwa arimo kuzamuka muri Kigali, nanjye mubaza niba mu bantu baziranye cyangwa byibura yumva bavuga hari uwo azi ufite imwe muri iriya miturirwa, arya iminwa atangira kumbwira ko ndakunda igihugu cyanjye.

Agaciro Development Fund

Aba bana n’ababyeyi babo barwaye bwaki mu gihe akarere batuyemo ka Ruhango katanze Miliyoni zisaga 60 mu kigega Agaciro,

Iyo ikiganiro kigeze ku bijyanye n’Agaciro Development Fund byo bihinduka ibindi bindi kuko abenshi nta n’ubwo bazi icyo icyo kigega kigamije, uretse kukuratira ngo hamaze kugeramo aya, ibindi ntubabaze. Birengagiza uburyo ayo bavuga aba yabonetse ndetse ntibatinye kongeraho ko icyo kigega kizahoraho. Iyo uvuze agahato barabihakana cyane bakemeza ko ari ubushake, ariko bidateye kabiri abayobozi babo bakabanyomoza bidatinze nk’uko bigaragara mu kiganiro Ministre Rwangombwa yagiranye n’abanyamakuru aho yivugira ku giti cye ko agahato kabayeho. Ndetse uwo nyakubahwa yatangaje ko amafaranga atangwa n’ibigo bitandukanye ava mu mishahara y’abakozi atava mu ngengo z’imari z’ibyo bigo kandi ngo bizahoraho.

Mu bihugu bifite demokarasi habaho ihangana mu bitekerezo abashyigikiye ikintu bakakivuga bakagitaka uko bashatse ndetse abatagishyigikiye bagahabwa ijambo bagatanga n’impamvu zabo. Ese mu Rwanda hari umuntu wigeze wumva ahabwa umwanya wo kuvuga impamvu adashyigikiye kiriya gikorwa?

Abareba kure basanga Agaciro Development Fund kari kujyamo make kandi kagahoraho iyo hakoreshwa igipindi ntihakoreshwe agahato, maze abo igipindi cyafashe bashyiramo ayo bashoboye kubona cyangwa bashaka gutanga bityo bikazahoraho naho agahato kazatuma abantu bashyiramo menshi ikivunga nyuma bashirirwe cyangwa barambirwe bivumbure.

Hari abasanga Agaciro kari kuba Banki abaturage bari kujya bashyiramo imigabane yabo Leta yagira ibibazo iyo Banki ikayiguriza ariko ikanungukira abaturage bashyizemo amafaranga yabo kandi babishaka bakayakuramo bitewe n’igihe runaka cyaba cyanditse mu masezerano bagiranye n’iyo Banki.

Hari uwemera indagu za Magayane wambwiye ko inyamanswa y’ihembe rimwe izaca ibintu niba atari FPR ni Agaciro Development Fund kuko ibyo bintu bibiri nibyo byanzwe n’abaturage kurusha ibindi uretse ko babivuga mu matamatama amaherezo bazivumbura.

Narangiriza ku magambo yavuzwe na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye:

-Irya mbere yagize ati umunsi ukwihangana kwashize!

-Irya kabiri ati wirukankana umugabo kera ukamugeza mu nguni yabura aho yirukira akakugarukana!

Ngayo nguko

Marc Matabaro

6 COMMENTS

  1. Kuri ibi binyoma byose bya FPR INKOTANYI, reka twongereho icy’Agaciro D.F.

    Ku kigo cy’amashuri abanza ntiriwe mvuga izina cyo mu Karere ka Kicukiro, abana barabirukanye kubera ko batishyuye amafaranga 200 y’Agaciro D.F.
    Umwana wanjye yageze i muhira mubajije nti bakwirukaniye iki, arambwira ngo “Agaciro”.
    Mubajije ngo Agaciro ni iki, ngo ni ibitabo bazatuzanira byitwa agaciro!!!

    Genda Rwanda urafitwe!

    Minisitiri ushinzwe agaciro mu nshingano ze yarangiza ngo abayatanga bazi icyo bayatangira kandi bayatanga ku bushake bwabo.

  2. Yuba warizi ko abarimu barimo kubazanira ibipapuro by’imishahara bahembwa ngo bamenye neza ayo bandika (dore ko benshi baba batayazi) bakongeraho n’umusanzu wa FPR kweri ! uko tuzi salaire ya mwarimu yavamo iyo misoro yose agatunga n’urugo rwe ? ni aha amasengesho naho ubundi birakomeye.

  3. Ngicyo icyo ntazumvikaniraho na bene wacu na mba…IGIPINDI !!! Nta nubwo umuntu anakimenya niba ukuri kubaho ! Kubeshya ku rwego rwo hejuru, kwigira abamalayika n’imfura zahe ko zashize disi we !! Dore RUDASUMBWA we ni intwari yitirirwa ibyiza byose ubanza n’imisozi n’imigezi bigaragiye u Rwanda ariwe wabiremye ! Azabazwe ikibi se ??? bahita bakunyereza !! yagikora se buriya ? ubwicanyi, ubwibone, munyangire, kwiyitirira ibigwi by’abandi… !! Uwafata interahamwe n’intagondwa zo muri FPR akabashyira hamwe mu kirwa iwawa ubanza bo banabana bakumvikana dore ko bafite byinshi basangiye : ubugome, uburyarya, ubuhotozi, ubusahuzi, umururumba, amashyari, ubwibone, ubutavugirwamo, inda nini, urwango, kudatinya amaraso…abo bombi buri wese ufashe amakosa ye usanga aribo badutwikiye igihugu imbaga y’abatutsi igashira, abahutu bicwa mu mayobera n’ubwiru bwinshi …
    Ari interahamwe ari zimwe mu nkoramaraso za FPR bose uko bicaga bakivuga ibigwi barushanwa uwishe benshi « nakubise…….nitwa cyaradamaraye » !!
    Sha amaraso mwese azabahama peee kandi buriya disi hari abazi ko batazabibazwa ?? Gukoresha iterabwoba no kwikangata byerekana intege nke n’ubwenge buhomye…muzabona ukuntu iminsi ikona ingwe y’insare ! Abanywi b’amaraso iyo muza kumvikana impande zombi ntituba tugeze aha… !

    Kagame n’abambari be baratubeshye, babeshye abanyarwanda bari hanze , babeshye amahanga, babeshye bakina amacenga abo bashyikiranaga…maze barashyigikirwa gusa uruhare rwabo mu marorerwa ruzagaragazwa byanze bikunze …umututsi azababaza abe mwagize ibitambo, umuhutu azababaza ibyamubayeho!

    Reka nceceke ubu nanjye baratangira bavuge ngo « mwa..mwa…mwa bande mwe se ?? »…sindabona ku isi ahantu abaturagihugu bafungwa imitwe aka kageni ! Ariko sinabarenganya iterabwoba rihari utinya no kuvuga wifungiranye wibaza ko igikuta cyakumva !! Ukuntu abanyarwanda ari abanyabwenge bavandimwe ! Urwango rwabahumye amaso umwijima wuzuye mu mitima !

  4. Muravuga igipindi se murakizi…SYSTEME YA FPR NI IMBINGWA MU KINYOMA. Burya gusa Igisiga cy’urwara rurerure kimena inda, Kagame ni we ugenda utuvungurira kuri systeme ya FPR…..MWIBUKE…Ntabwo ndi nyamuke…amazi y’ingunguru ushobora kuyamara ukoresheje agapfundikizo…ntawe urira umuneke rimwe,,,ukatamo utugeri duto naho ubundi wakuniga…umunsi kwihangana byarangiye…Umujinya wo kubura ibikoresho bihagije ngo amarire umujinya yari afite mu mpunzi cg se mu bahutu ngo bagire isomo bajyana…ngo abantu ntibagira Imana bagira INTARE (FPR) mbese ubwirasi n’ubwishongozi no kwica g gucecekesha abandi ni ishema….
    Ibyobo se FPR yari yarackuje abatutsi bari mu gihugu si bose kuko ubisanga mu batutsi bari bajijutse bize cg abari abacuruzi…kuko wowe utubwiye ngo interasi n’inyenzi zabana kuko zihuje amabi ntubeshye ariko reka nkubwire ibanga rya FPR abenshi mu nterasi bari abatutsi cg se ba bandi bitwa abahutu kubera ba se,,,uwkubwira ukuntu bayoboraga ibitero bijya gutwika kwa ba Sekuru babyara ba Nyina…bari imvange ariko abari intumwa a FPR bakoraga amarorerwa atarabaho ngo babone uko leta yari iriho nayo yari yifitiye amakosa yayo ifatirwe ibihano….dore ko icyatumye bagera ku butegetsi ariko uko USA yemerewe guhabwa mu Bugesera yaririye kuva 1961 bakahabima na UK n’amshumi yabo bashakaga kwigira i ZAYIRE KWIBA…ngibyo ibyo twazize n’ubu tukizira…

  5. Nanjye numva ngo Kagame amajyambere yazanye i Rwanda ngo n’imiturirwa iri i Kigali ariko beneyo bakaba ari abanyamahanga…….ubundi se Kagame yazanye iki mu Rwanda uretse kubeshya? Yasanze se Kaburimbo ituzuye mu mihanda yo mu Rwanda? yasanze se amavuriro atuzuye mu Rwanda? Yasanze se amashuri atuzuye mu Rwanda ? Yasanze se reseau telephonique ituzuye mu Rwanda? Amabus ya ONATRACOM? Amakamyo ya STIR ? Amasosiyete nka OPROVIA na TRAFIPRO ntayo yasanze mu Rwanda …..Stade amahoro? Ikibuga cy’indege n’ibindi byinshi ntarondora ariko akarimanganya ngo ntacyo yasanze mu Rwanda? Television yasanze mu Rwanda imwe na nubu siyo igihari?

Comments are closed.