“Nta kwemera ko batwica ahubwo tugomba kubatanga tukabica”

Abayobozi n’abaturage mu Karere ka Gicumbi basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano cyane mu guhana amakuru kugira ngo hakumirwe ibikorwa by’ubutagondwa bikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nzeri2016, mu Nteko rusange y’Akarere ka Gicumbi yahuje abayobozi kuva ku Mudugudu kugera mu Karere. Bareberaga hamwe uburyo inzego zitandukanye zakomeza gukorana mu gusigasira umutekano w’igihugu.

Ingingo nyamukuru y’iyi nama yari iyo gushishikariza abayobozi mu nzego z’ibanze cyane ku Midugudu, guhora bari maso kandi bagahana amakuru kugira ngo ibikorwa by’ubutagondwa bimaze iminsi byumvikana hirya no hino bitagera muri Gicumbi.

Depite Mukama Abbas, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite wari witabiriye iyi Nteko rusange, yasabye abayobozi kuba maso aho bayobora kuko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hatangiye kugera ibikorwa by’ubutagondwa.

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bitabiriye iyo Nteko rusange yagize “Umuntu wese uza agamije kongera guhungabanya umutekano w’igihugu aba ari inyangarwanda, dukwiye kumuhagurukira tukamurwanya dufatanije nk’uko twarwanyije Interahamwe.”

“Ufite ibitekerezo by’ubutagondwa ni uwo kurwanywa.Iyo ajya gutega bombe mu modoka aba azi abarimo ari ba nde?Imana izakubaza abo bantu. Ntabwo tugomba kwemera ko batwica ahubwo tugomba kubatanga tukabica. Kuki twemera ko atwica?Uwamutanga byaba byiza, kuko agaragaza ko adafitiye urukundo igihugu Imana yamuhaye. Uzatandukana n’ibyo tuzamurwanye twese. Numuhishira nawe uzaba uri umwanzi nka we.”

Depite Mukama yavuze ko leta zo hambere zitahaga urubuga Abayisilamu nk’uko baruhawe n’Inkotanyi kandi ko biteye agahinda ko abakorewe ibyiza ari bo bakwitura inabi.

Ati “Byaba biteye agahinda, nta muyisilamu wavugaga muri iki gihugu,nta n’umwe wabonaga umwanya wo kujya gusenga. None Imana yaduhaye Inkotanyi zidusubiza ubunyarwanda twari twarabujijwe kera… uwo ni we ushaka kubikora! Ni uwo kujya mu muriro. Iyo utandukanye n’ibyo uba ukwiye kujya mu muriro, n’iyo wapfa byaba ari byiza. Uhishira umwanzi akakumaraho urubyaro. Uzica umutekano Imana izamuhitane… atuvemo hakiri kare.”

Depite Mukama yagarutse ku madini abuza abaturage kunywa amata mu gihe bagabiwe inka no kunywa ikawa mu gihe ifite agaciro mu Rwanda maze avuga ko ayo ari aya rusiferi.

Yanavuze ko abashora urubyiruko muri kanyanga n’ibindi biyobyabwenge nta rukundo bafitiye u Rwanda ahubwo baba baroga ejo heza harwo.

Umuyobozi w’idini ya Islam muri Gicumbi, Sheik Mukunzi Sudi, asanga abantu ko bakwiye gutandukanya ubutagondwa na Islam kuko ngo umusiramu muzima ari uharanira amahoro akirinda kumena amaraso.

Ati“ Uru rugamba rwo kurwanya ubutagondwa mu Rwanda natwe aba Islam turufatanijemo n’abandi Banyarwanda ndetse by’akarusho twebwe turashaka guhashya abo batwanduriza isura.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asanga igisubizo ku bibazo by’umutekano gifitwe n’abayobozi b’Imidugudu mu gihe baba bujuje inshingano zabo neza.

Yagize ati“ Ntabwo waba uri umuyobozi mwiza ngo umwana wa runaka utuye mu Mudugudu wawe amare iminsi atagaragara ntumenye aho aherereye n’ibyo arimo, akenshi ibi byose biba tubirebera ariko noneho ndagira ngo mbibutse ko umuyobozi si uwirirwa yambaye udukoti, nimwegere abo muyobora mumenye amakuru yabo n’ibibazo bafite maze mutange amakuru hakiri kare bishakirwe umuti, ntabwo aho Abanyarwanda bageze mwavuga ko hari icyatunanira cyane cyerekeye kwishakira umutekano.”

Inyigisho zikangurira Abanyarwanda kugendera kure ibikorwa by’ubutagondwa zimaze iminsi zitangwa hirya no hino, ziza zikurikira abantu batanu bamaze kwicwa n’inzego z’umutekano mu Rwanda zibakekaho ibikorwa by’iterabwoba.

Icyaha cy’iterabwoba gisobanurwa n’ingingo ya 497 kugeza ku ya 528 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda. Gihanishwa igifungo kuva ku myaka 15-25.

 

Hon Mukama yavuze ko Intagondwa zikwiye kurwanywa hakiri kare

 

Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi b’imidugudu kuba maso kandi bagatanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano kare

 

 

Source: igihe.com