Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame, FPR nive mu nzozi !

MBWIRE IKI ABANDI BASOMYI?

Uburengazira bwo kwishyira ukizana no kuvuga icyo ushaka uko ubyumva, nta muntu n’umwe ubigenera undi kuko ni ibya buri wese. Umuntu wese ufite ubwenge n’ubushishozi aba yumva yatanga igitekerezo kubyo abona cg yumva, ariko gutukana, gusebanya, gukwiza ibihuha, amacakubiri n’urwango, ibi byo ni ibyaha kandi hari n’ingingo z’amategeko abihana.

Mbanje rero gushimira Padiri Thomas NAHIMANA n’abandi bafatanyije uru rubuga (website) kuko ni umuyoboro mwiza wo kungurana ibitekerezo no kumenya uko abandi babona ibibera mu RWANDA mu gihe batarashoboka kubikorera mu RWANDA turimo ubu. Padiri komereza aho ukomeze wubake neza iyo “Espace politique” watangiye, turabisoma cyane n’ubwo Leta yihaye gukora “Censure médiatique” ariko dufite aho tunyura “Proxy anonymous”tukabisoma facilement. Twe abari mu RWANDA abenshi twahindutse inkomamashyi du moins en apparence kuko abanyarwanda burya bazi ubwenge kuva kera. Ngo “Umunyarwanda agukomera amashyi ariko wahindukira akaguhema”

Leta iriho mu RWANDA ubu ishaka ko abantu bose bahinduka ba “Humiriza nkuyobore…”, “Reka ngutekerereze kuko wowe ntabyo uzi, ufite backwardness gusa…,reka nkwereke uko bikorwa dore wowe ntiwabishobora kuko utarinjira muri system neza!!!…”n’izindi mvugo zipfobya icyo nakwita “Patrimoine socio-culturel et intellectuel y’abanyarwanda. Ubundi bene izi mvugo nta kindi zihatse uretse ubugome, ubujura, icyenewabo, ikinyoma no gusahura umutungo wa rubanda bamwe nyine bitwaje ko aribo bazi ibigomba gukorwa bonyine gusa, Leta ni iyabo, igihugu bagihinduye akarima kabo. Baraguha akazi ariko bakakwima “Responsabilité” cg “Pouvoir de décision”ugasanga umuntu utararangije na secondaire niwe uguha amabwiriza y’ibyo ugomba gukora, iyo utabyubahirije ngo ubwo uba ufite backwardness, ushakirwa “Dossier” ukigizwayo. “C’est la loi de la jungle”, abantu benshi mu Rwanda ubu twarumiwe rwose.

Nyamara rero igihe kirageze, “The Wind of Change” yaje kandi irasiga mu RWANDA habaye impinduka byanze bikunze. Burya ngo “Ikinyoma gihabwa intebe rimwe” kandi ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe.”Abantu baribwira ngo hariho System ikomeye, ngo ntaho wahera, ngo amakuru yose arara amenyekanye ariko reka mbabwire“ The unity of people can bring down any system” ibi nzabigarukaho nyuma mu zindi nyandiko. Umunsi abanyarwanda hahuje imbaraga n’amajwi bakamagana ibibera mu RWANDA muzabona ko uwaciye uyu mugani yari umuhanga.

Ubu abantu baracyari mu gihirahiro kuko Leta iriho ikora uko ishoboye ikabiba urwango n’amacakubiri mu bantu, nta muntu ushobora kwizera mugenzi we, buri wese abona mugenzi we akamubonamo “Maneko”, abantu babaye ibikange, umuntu araganira na mugenzi we akebaguza hirya no hino. Banyarwandakazi banyarwanda, nimumenye neza ko iyi ari intwaro ikomeye abategetsi b’abanyagitugu bakoresha kugira ngo bakomeze kurya imitsi ya rubanda, maze bagume ku butegetsi kugeza bapfuye. Ariko dore umwezi, dore intango y’impinduka ndayibona:

Washington a déjà dit “NON”

Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika  zidashyigikiye Mandat ya 3 ya Paul Kagame ni inkuru nziza ku bashaka impinduka mu Rwanda. “Gutekinika”kugirango hazabeho Mandat ya 3 ya Paul Kagame birimo gukoranwa ubuswa bwinshi cyane ku buryo bidasaba kuba wararangije Kaminuza ngo ubashe kubibona cg kubikorera isesengura “analyse”.

Tenez: “ Ngo abafungiye muri Gereza za Rusizi na Rubavu, kubera ko nabo imiyoborere myiza yabagezeho mu magereza ngo basabye ko “Article 101” y’itegeko nshinga yahindurwa kugirango Paul Kagame akomeze gutegeka u RWANDA. Umuntu ufunze nta burenganzira afite bwo gutora cg gutanga igitekerezo ku migengekere y’amatora ayariyo yose, ibi kubishoramo abagororwa ubwabyo ni “crime notoire”ni ibyo kwamaganwa na buri wese ureba kure.

Ubu abambari ba FPR barinjira ahantu hose, mu bigo by’amashuli, mu nsengero ( za Eglises cg za Church), mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, bakazana imirundo ya za “Formulaires” ngo ngaho ababishaka nibuzuze basinye, hanyuma bakagufatira abandi, bamwe bakambara amakoti, abandi bagakenyera imishanana bakikorera ibikarito bakishora mu nteko ngo tuzanye inyandiko zisaba ko ”Article 101”yahindurwa, Paul Kagame agakomeza kutuyobora!!!

Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’ibihugu byinshi by’i Burayi bamaze kumenya neza ibinyoma n’amacenga abera mu Rwanda, ubu bamaze gutangaza ko bamaganye Mandat ya 3 ya Paul Kagame. Abafite amahuriro n’amashyaka ya Opposition nimukaze umurego, mutuvugire aho tudashobora kugera, mwandikire Washington (The White House), Union Européenne, Vatican n’ibindi bihangange kuri iyi si batabare u Rwanda hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Amacenga n’ibinyoma bya Politiki nta cyiza bizageza ku banyarwanda uretse intambara, urupfu, akaga n’amakuba kuri rubanda rwa giseseka, ba munyurahato buriye indege bigendeye.

Dore rero inama ngira umuntu wese ushaka gukora Politiki igamije impinduka nziza mu Rwanda:

Mu Rwanda dufite umurage mubi n’akaga gakomeye, kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda, guhera ku ngoma z’abami uko zagiye zisimburana kugeza ubu, nta muntu warutegetse ngo arangize neza, aveho neza, ajye mu kiruhuko cy’izabukuru kandi ahabwe icyubahiro akwiye.

Dore bimwe mu byo wakwitondera niba ushaka kuyobora u Rwanda ukazavaho udapfuye bitunguranye:

  • Igihugu si akarima k’umuntu cg agatsiko k’abantu. Abanyarwanda mu moko yose bagomba kumenya ukuri ku byago byabagwiririye muri Genocide, ubwicanyi bwo mu ntambara n’ibindi byaha by’iyicarubozo byakozwe guhera mu mwaka wa 1990 kugeza ubu 2015. Nta gusaba imbabazi mu izina ry’ubwoko runaka kuko icyaha ni “gatozi” kuwagikoze.
  • Ibyemezo byose bifatwa n’abari ku butegetsi bw’igihugu bigira ingaruka ku benegihugu bose nta kurobanura ubwoko, idini cg agatsiko k’abantu runaka. Abenegihugu rero nibo bakwiye kwihitiramo abategetsi mu burenganzira busesuye no mu mudendezo, nta gitugu cg “gutekinika”.
  • Ibikorwa byiza igihugu kigeraho ntibigomba kwitirirwa umuntu, ishyaka cg agatsiko k’abantu runaka kuko mu gihe aribo bari ku butegetsi ni inshingano baba bafite nyine zo gutuma ibyo bikorwa mu nyungu rusange z’abenegihugu. Amafranga , ibikoresho n’izindi mbaraga zo kubikora byose biva ahanini mu mitsi y’abenegihugu, kutabyumva gutya ni ukwiyitirira igihugu cyose, ukigira igitangaza wumva ko ari wowe kamara kandi sibyo.
  • Ubutegetsi bwose iyo buva bukagera bugira ibyiza n’ibibi, nta mutegetsi kamara ubaho kuko gutegeka igihugu ni ukureba kure cyane ukita ku nyungu z’abenegihugu muri rusange aho kureba iz’agatsiko kameze nk’abidishyi. “Uruhu rurankanana bidishyi,… Yego Mwidishyi,…!!!Erega ndapfuye bidishyi,…Yego Mwidishyi. Ubu rero bavuga: “Ndiyo Afande!!!”
  • Kugundira ubutegetsi no kutamenya guhitamo igihe cyiza( moment opportun) cyo kurekura ubutegetsi ni indwara mbi cyane, abayobozi bo muri Afrika benshi barayirwara na Paul Kagame arayirwaye kandi amayeli yose yashoboraga gukoresha ngo ajijishe abanyarwanda ubu yamaze kujya ahagaragara, nta banga rikirimo!!!
  • Kuba President w’igihugu si ubukonde cg umurage wahaye n’ababyeyi, umuntu wese utegeka igihugu (President) iyo amazeho igihe kirekire (urugero: imyaka 20 “makumyabiri”) agera aho agatangira guhuzagurika no kutamenya gufata icyemezo gikwiye bitewe no kunanirwa we ubwe cg kunanizwa n’agatsiko karimo ibyegera bye kuko baba badashaka gutakaza inyungu z’ikirenga babonye kubera we, c’est “L’usure du Pouvoir”.
  • Mu butegetsi bwose habamo ibisambo, ibisahiranda, ba rusahuriramunduru na ba munyurahato (les privilegiés opportunistes) bashyira inyungu zabo imbere aho kureba inyungu rusange z’abenegihugu. Aba nta gitekerezo kizima bagira, intwaro yabo ni ukwica utavuga rumwe nabo wese kuko aba aje kubangamira za nyungu bafite mu butegetsi buriho babonye batazikwiriye( leurs privilèges non-mérités).
  • Abatuye u Rwanda barimo amoko atatu adahinduka kandi buri munyarwanda akura azi neza ubwoko bwe. Abahutu nibo benshi kugeza ubu ni hafi 76%, abatutsi ni hafi 22%, abatwa ni hafi 2% , iyi mibare ni iy’agateganyo ariko iratanga ishusho y’ibiriho kandi byabayeho kuva kera. Uwibwira ko yabihindura akabyita ukundi aribeshya kuko ibitabo by’amateka y’u Rwanda birahari kandi birasobanutse neza ku muntu wese ushaka kumenya ukuri.
  • Amateka y’igihugu ntiyandikwa n’abambari cg abategetsi b’ingoma iriho, amateka nyayo atagoramye amenyekana neza uko ibihe bihita n’uko ingoma zigenda zisimburana. Kuko n’ubundi ngo “l’histoire c’est l’étude du passé humain.” Ibyo “utekinika” byose rero nuvaho nabyo bizagenda nka nyomberi!!!
  • Abatuye u Rwanda uko bahuriye mu moko atatu nta n’umwe urusha undi uburenganzira ku gihugu n’ibirimo byose, abantu bose bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.

Umuhutu ubona umututsi ntacyo amushinja akumva ko adakwiye kubaho, uwo ntazatunga ngo atunganirwe mu Rwanda, umututsi ubona umuhutu ntacyo amushinja akavuga ngo dore ibyo bizuru nk’iby’ingagi,  ngo uwakimena ruriya rutwe; uwo azasiga abana be mu byago n’amakuba, umutwa we nta n’ikibazo abifitemo cyane kuko yaba umuhutu cg umututsi bose bashobora kumukenera ku nyungu zabo cg se uwo mutwa nawe akabasanga ashaka kwiberaho.

  • Nta munyarwanda uyobewe ko ari umunyarwanda nyine, gushyiraho Politique yo kwigisha abantu ngo “NDI UMUNYARWANDA ni agasuzuguro no gushaka kujijisha abanyarwanda ariko ntibishoboka. Kuva kera na kare abanyarwanda baraziranye cyane kandi bahurira mu moko atatu: Abahutu, abatutsi n’abatwa, kuvuga ngo  amoko yemewe ni abanyiginya, abasinga, abega, n’ibindi ni ukujijisha abanyarwanda. Kuva kera, abanyarwanda mu moko yose barabanaga, bagasangira, bagahahirana, bagashyingirana, bagahana inka, abageni n’amasambu. Umuhutu mubi ni uronda akoko, ni udashobora kubana cg gushyingirana n’umututsi; n’umututsi mubi ni uronda akoko, ntashyingire umuhutu cg ngo abane nawe; ariko ibi byose biterwa n’ubutegetsi bubi buvanga amasaka n’amasakaramentu kugira ngo habeho umwiryane mu bantu. Ibi bigomba gushira abanyarwanda bakongera kubana ntawishisha undi, basangira akabisi n’agahiye, gupfa no gukira.
  • Nta munyarwanda utazi gukunda igihugu yavukiyemo we ubwe cg ababyeyi be, ntawe ushobora kubyigisha undi kuko ntawe ubimenya kurusha undi, kuzana Politique ngo urigisha abantu gukunda igihugu (Patriotisme) ni agasuzuguro ubikorana ushaka kumvikanisha ko ababayeho mbere yawe cg abo wasanze ntacyo bari cyo, ko ibyo wazanye aribyo kamara,hanyuma ukabona aho uhera ushinja abantu icyo wita “Ingengabitekerezo”, “Backwardness” n’ibindi byo kwiyemera no kwishongora ushaka kumvisha abanyarwanda ko ari wowe kamara.

Mu gusoza, ndavuga ko umunyepolitiki dukeneye mu Rwanda ari ureba kure akabasha gutsinda amarangamutima n’ibibazo bye bwite, byaba ibituruka ku mibereho ye nk’umuntu cg se imibereho y’ababyeyi be kuko bimaze kugaragara ko abanyarwanda hafi ya bose bafite ibikomere byasamye (blessures profondes et béantes) bitewe n’amateka mabi twabayemo.

Ibibazo by’ingutu ariko dushobora no kubisubiramo cg tukabona ibindi bifite ubukana burenze ibyo twabonye niba hatabonetse abantu bahaguruka ngo bamagane ikibi kandi batangatange icyiza amazi atararenga inkombe.

Turashaka rero ubutegetsi bubereye abanyarwanda bose, buzira ivangura iryariryo ryose, irondakoko cg irondakarere. Kuba umuhutu, umututsi cg umutwa si ikibazo mu RWANDA kuko kuva kera na kare niko byahoze. Abantu barasangiraga bagashyingirana, bakabyarana abana. Ibi bigaragara cyane mu banyarwanda b’ingeri zose n’aho baturutse hose kuko hari uwo wita umuhutu kandi ari umututsi et vice versa.

Kujijisha abanyarwanda ngo nta moko bagifite hanyuma warangiza uhubwo wowe ukaronda ubwoko bwawe kugeza n’aho umenya ubwoko bw’abagore b’abasilikare bakurinda cg abatoni bawe bakuru, ni ugashaka gufata abanyarwanda nk’injiji.

A titre d’information de source fiable: Iyo umusilikare wo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu “Republican Guard” cg undi muntu wahawe umwanya w’ikambere muri Leta ya Paul Kagame, iyo agiye gukora “Mariage” cg “Wedding” abanza kwerekana ifoto ya “Fiancée” we, bagakurikirana ibisekuru bye byose. Iyo basanze uwo Fiancée ari umuhutukazi cg ufitanye isano ya hafi cg kure n’abahutu, ubwo uhabwa Demobilisation yihuse cg Mutation iyo ugize amahirwe, ngaho nimwumve namwe. Ntimwitiranye ibintu cg ngo mukomatanye mwumve ko abatutsi bose bari ku ibere, Oya oya, abenshi baragowe nka rubanda rwose kandi nabo bararuciye bararumira!!!

Mbaye nsubikiye aha, tuzakomeza tuganire ubutaha. Ndabifuriza mwese gutura no kuzasazira mu Rwanda rufite amahoro n’uburumbuke bisangiwe mu by’ukuri n’imbaga y’inyabutatu nyarwanda ijya mbere. Ibyiza byose biraharanirwa kandi birashoboka!!!

 Mugema Jean Paul , Kigali