Nta mashyaka ya politiki mu nzibacyuho: urugero rwa Burkina Faso

Niba hari ibyo abanyarwanda dushobora kwigira ku bikomeje kubera muri Burkina Faso, nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yo kuwa 31/10/14, yatumye prezida Blaise Compaore ava k’ubutegetsi yaramazeho imyaka 27, kudashyira amashyaka ya politiki mu rwego rw’inzibacyuho, cyaba ari kimwe mur’ibyo.

Niba demokrasi ariwo mugambi mu rwego rwa politiki uba ugamijwe hirya no hino, mu gihe amatora akozwe n’abaturage adashoboka nyuma y’ubutegetsi bwari buriho buvuyeho bitunguranye, amashyaka ya politiki ntakwiye kujya mu nzego zayobora inzibacyuho.

Roch Marc Christian Kaboré, umwe mu banyapolitiki bo muri Burkina Faso akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka ryitwa Mouvement du Peuple pour le Progres (MPP), dore uko abibwira Jeune Afrique, imubajije niba hari umwanya azagira mu nzibacyuho irigutegurwa:

“Ntawo nzagiramo. Ntabwo twebwe abanyamashyaka twifuza kugira uruhari rugaragara mu nzibacyuho. Akazi kacu ni ugukomeza gutanga ibitekerezo byacu kubyerekeye iyo nzibacyuho no gukomeza guharanirako igihugu gitera imbere mu mutuzo uhamye.”

Impamvu y’ingenzi ya mbere yuko amashyaka ya politiki atajya mu nzibacyuho, nuko niba iyo nzibacyuho umugambi wayo wa mbere ari ugusubiza abaturage ububasha bwabo bwo gushyiraho abategetsi bishakiye, ntabwo byaba aribyo ko abahagarariye amashyaka bagira uruhari rufata ibyemezo mur’iyo nzibacyuho. Bitabujijeko bagira urwo kugira inama, kandi bakaba bagira uruhari rwihariye mu rwego bwite rwa Komisiyo yo gutegura amatora.

Aha umuntu yakwibuka nanone ibintu byabaye mu Rwanda muri za 92/93 amashyaka amaze kujyaho ari menshi, ndetse na leta ihuriweho n’amashyaka anyuranye imaze kujyaho. Nibyo koko igihugu cyari mu ntambara, ibintu byinshi bikavangatiranywa, birimo no guharanira kubona abarwanashyaka b’amashyaka yari amaze kwemerwa. Mwibuke ibintu byiswe kubohoza abarwanashyaka. Biriya bintu ntibyari bikwiye, mu gihe byakorwanga hari leta isa n’iyinzibacyuho iyoborwa n’abanyamashyaka.

Nakunze kuvugako ubutegetsi bw’inzibacyuho busa nubwambura abaturage ububasha bwabo bwo kwishyiriraho abategetsi. Kandi nibyo koko. Ntabwo byaba bikwiye rero ko nanone mu gihe amatora adashobotse, ubwo butegetsi bwaharirwa n’abashobora gukora uko bashoboye kose ngo bazitoreshe igihe kigeze. Inzibacyuho mu gihe bibaye ngombwa ko ibaho, byaba byiza ko iyoborwa n’abantu bizwiko badafite imigambi y’ubutegetsi mu rwego rwa politiki.

Kubibuka, mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha yabaye muri 92/93 hagati ya leta ya Habyarimana na FPR, ikibazo kimwe cyatumye ibintu bizamba, nuko impande zombi zahuye, zombi nta numwe wazitoye mu buryo bwa demokrasi isesuye (ubutegetsi bwa MRND bwitwagako ari ubw’igitugu, na FPR wari umuryango w’inyeshyamba zarwaniraga gufata ubutegetsi mu Rwanda), noneho bicarana bagamije kugabana ubutegetsi kandi ubundi ubutegetsi ari ubw’abaturage, nkuko amategeko nshingategeko hafi kw’isi yose abivuga.

Hari ikindi gikomeje kugaragara mubikomeje kubera muri Burkina Faso abanyarwanda dukwiye kuzirikana. Nuko abahagarariye ubutegetsi bwari buriho bwa Blaise Compaore, – nubwo byumvikana ko abantu benshi batabishimiye-, nta mugambi ugaragara wo kubashyira iruhande nkuko byagenze mu Rwanda ubwo FPR yafashe ubutegetsi nuko ikitwa MRND cyose kigahigirwa hasi kubura hejuru. Hitwajwe birumvikana propaganda yo mu rwego rwo hejuru yo kwerekana ko FPR itakorana n’abicanyi, nubwo uko imyaka ishira ariko bigenda bigaragara ko nayo yakoze amarorerwa ahebuje.

Umuntu rero agarutse kuby’inzibacyuho, yakwibaza ati ku byerekeye u Rwanda, igihugu kigeze mu gihe prezida Paul Kagame yavaho bitunguranye, ni izihe nzego zitari iz’amashyaka zayiyobora, mu gihe iyo nzibacyuho bibaye ngombwa ko ijyaho? Mfite igitekerezo cyanjye, nzabagezaho ubutaha. Hagati aho, nkuko nabivuze haruguru, gutuma inzibacyuho iyoborwa n’amashyaka ntabwo bikwiye, kugirango adakora ibishoboka byose agamije kugirango anakomeze azayobore nyuma yayo irangiye. Bityo bikaba byazabya demokrasi benshi duharanira mu Rwanda.

Ambrose_Nzeyimana

Ambrose Nzeyimana

Political Analyst/Activist

Organising for Africa, Coordinator

The Rising Continent, Blog editor

London UK

Email: [email protected]