"Nta musabirizi cyangwa umushonji wigenga ubwigenge bwe bugenwa n'umuha icyo arya": Me Evode Uwizeyimana

Nawe se turetse na Prezida Kagame, abanyafrika baridunda ngo barigenga. Ariko wajya kureba ugasanga budget yabo 50% ni imfashanyo z’amahanga nawe wabivuze. Nibyo nigeze kuvuga kare nti « un mendiant n’est jamais indépendant ». Nta musabirizi cyangwa umushonji wigenga ubwigenge bwe bugenwa n’umuha icyo arya. Ibihugu bya Afrika rero niko bibayeho ariko bati turigenga. Indépendance administrative igendana na indépendance financière kugirango ubwo bwigenge bube bwuzuye. Atari ibyo ntawavuga ngo arigenga à part amabendera (drapeau) abasirikare batera amasuruti n’utu discours tudasobanutse two kubeshya rubanda ngo urigenga.

Prezida Kagame ati never ntabwo bikiri Congo-Rwanda-Urundi abo yahaye amata bati kaci kaci! Kweri? Reka basi tureke Rwanda Urundi tubyite « Rwanda- UK-USA-EU »! turebe icyo bihindura! Gusa bimwe mu byo avuga ni ukuri surtout nk’iki cya ICC. Ariko se koko nk’uko wabivuze Prezida Kagame akwiye kuvuga ko ubutabera mpuzamahanga bwashyiriweho kurenganya abanyafrika yiyibagije ko nawe yashyizeho Gacaca ngo arenganye abahutu? Ari ICC irenganya abanyafrika se na Gacaca yashyiriweho kurenganya abahutu (une partie de sa propre population) buriya ikiza ni ikihe mwo kabyara mwe?

Ariko rero ubutabera mpuzamahanga se nibwo Kagame akimenya ko ari « diplomatie judiciaire? » Ou encore, « la politique étrangère des puissances occidentales? » Nonese arashaka ko bwigenga gute kandi ari ubutabera bushingiye ku mategeko y’ibihugu kandi bikurikiza kubushake ( droit volontaire des États ) bityo iby’ibihangange bikiyimposa ( s’imposer) kuko ari nabyo bibutangaho amafranga menshi? Nonese u Rwanda rutanga angahe muri ubwo butabera ra? Harya ngo ntirwasinye statuts de Rome? Ibyo abategetsi b’u Rwanda iyo babivuga ngirango baba biganirira simbitindaho. Nonese ko avuga ko ubutabera mpuzamahanga butigenga, ubwe bwo mu Rwanda buriya burigenga ra? Buriya se Gacaca niyo yakoraga neza kurusha ICC?

Prezida Kagame ariko aho umuntu yamushima n’uko agira ati iyo uri umunyantege nke umunyambaraga ntagushyira hasi ngo aguhonde…. ibi ariko ngirango ababyumva ni abihaye Imana ariko iyo umuntu agomba kuguhonda araguhonda nyine. Ni nabyo aba bagabo ba hano bakora iyo igihe kigeze. Gusa iyi mvugo irerekana ko Prezida Kagame yemera ko ari umunyantege nke bityo guhangana yiyemeje na suicide collectif ahamagarira abanyafrika ikaba idashoboka. Ubu se mubo ahamagarira guhangana n’abazungu na Prezida Kabila arimo? Aba banyagitugu ba Afrika nibabanze bubahe abo bayobora noneho twebwe abanyafrika dushyize hamwe tubafashe guhangana. Un dictateur qui s’arroge le droit de vie et de mort sur ses citoyens ntagomba kubona bamukanze nawe ngo asakuze. Murebe neza murasanga aba bazungu iyo bafite umunyagitugu barambiwe bihisha inyuma ya za frustrations z’abanyapolitiki n’akarengane k’abenegihugu baba baracinyijwe n’icyo gitugu maze bakaba aribo babafasha gusenya ibihugu byabo. Ubu se arashaka Mushayidi na Ingabire n’imiryango yabo et leurs partisans babe aribo bamufasha iyo ntambara ashaka kurwana n’abazungu? Kayumba se niwe ashaka ngo amufashe guhangana n’abazungu? Ubu se umuzungu wabwira Kayumba ati reka nguhe intwaro n’amafranga urwanye Kagame ahubwo wamenya ko hari isasu Kayumba afite mu gifu? Yava hasi se ukamenya ko yigeze kuraswa? Ubu se arashaka abo yagize impunzi bamufashe intambara atangije n’abazungu? Oya, aziko bidashoboka.

Prezida Kagame yagize neza ko kutubwira ko bapakira amabuye ya Congo bayanyuza mu Rwanda akabihorera bityo akaba nta nyungu zabo abangamiye. Ariko rero nsanga ikibazo koko atari M23 ahubwo abazungu bo bashaka kwiba Congo bonyine bakajya bamusagurira ubuvungukira kandi ari we muzamu w’ikirombe. Ibyo rero ntiwabizana ku mubingwa nka Kagame wavutse ryaka umwana w’iwacu i Tambwe ku ivukiro aho bavukana ayisumbuye bakarwana no kwiga aya Kaminuza gusa. Gusa jyewe je l’encourage aho yabaye nk’ukigira ati umuntu ushaka kukwica ntumupfukamira ngo aguhotore umutera impuhwe n’imbabazi ahubwo yakwica murwana. Aha ndamushyigikiye 100% nahanyanyaze ariko iyi ntambara ye ntayo azatsinda kubera impamvu navuze haruguru. Nawe se ati Agafundi (Agaciro). Aka se kazahemba bariya bacamanza be yabwiraga imyaka ingahe? Uriya mu General warahiye se we na bagenzi be agaciro kazabahemba nibura indi myaka 5?

Icyo nakubwira rero Prezida Kagame afite amakosa nk’ay’abandi banyagitugu bose ba Afrika ariko yananiwe kunga ubumwe bw’abanyagihugu ngo noneho amahanga namuhagarara hejuru twese duhagurukire rimwe tumushyigikire niba dupfa tumugwe inyuma. Ni bande rero biteguye kumupfira? Kayumba? Mushayidi? Ingabire? Ntaganda? Ntakirutinka? Famille Fred Rwigema? Famille Juvenal Habyarimana? Ntawukuriryayo? Bazivamo? James Musoni? La liste est longue!

Evode Uwizeyimana