Nta mwanya wo guta dufite abanyarwanda barababaye: Boniface Twagirimana

Boniface Twagirimana

Twese abanyamashyaka ba FDU-Inkingi ko twemera ko urwego rudukuriye ari congrès, tukanemera ko duharanira demokarasi (ubutegetsi bushyizweho n’abaturarage hakoreshejwe amatora..) none ubu hakaba muri FDU harimo abantu nka Sixbert Musangamfura badakozwa ibyo, bakiyamamaza batatorwa bakavuga ko batemera ibya congrès ahubwo bagahitamo ngo kwisubirira muri za MDR,MRND,RDR,… byo muri za 90 ubwo koko muragirango mbivugeho iki usibye kubabwira ko abantu nk’aba tudakwiye kubataho umwanya.

Kuko ibyo baharanira bishobora kuba bitandukanye n’ibyaduhagurukije tukemera gufata risques zo kuba dushobora no kwicirwa muri kino gihugu!

Mu gihe nk’iki abanyarwanda bari gutsindagirwa mu mifuka barohwa mu nzuzi, abandi bari kuborera mu magereza, baraswa, abandi barashyizwe mu kato gahoraraho… ubwo koko twata umwanya wacu ku bantu bigaragara ko ibyo bagamije ntaho bihuriye na kariya kababaro k’abanyarwanda?

Oya ntibikabe! Reka tubareke ahubwo turebe uko twakora ibikorwa bifatika bitabaye ibyo twaba turimo twikinira ariko tunatera agahinda abanyarwanda badutezeho amakiriro.

Boniface Twagirimana