NTA MWENDA W'UBUMWE N'UBWIYUNGE DUFITE KUKO SI TWE TWABUSHENYE

Abdallah Akishuli

Ibibazo by’abacitse ku icumu ni umwihariko udafite uwo bisa nawo.

Niyo mpamvu n’umuti w’ibibazo byawo ugomba gushakwa mu buryo bwihariye.

Interahamwe zarabishe naho inkotanyi zikomereza aho bene se Rusuferu bagereje.

Abacitse ku icumu sibo bishe abahutu muri Zaïre n’ahandi.

Ibibazo biri mu Rwanda byatewe n’abatutsi b’abavantara n’abahutu bahisemo kunywa amaraso ninabo bagomba kubibazwa.

Naho twe icyo twishakira ni ugukomeza kubaho tudaheze mugihunga.

Abatutsi bari imbere mugihugu mbere ya 1990 ni nka bwa bwatsi bwisanze mu isibaniri ry’inzovu. Maze bake basigaye babura gihoza bimwa ibyomoro ahubwo bakomeza gusogotwa mu nkovu.

Abishi bacu ubu bariyunze ariko biyungiye kutumara.

Twe nta mwenda w’ubumwe n’ubwiyunge dufite kuko sitwe twabushenye,

uwo mwenda ufitwe n’abatwishe ndetse n’abakomeje kutwica.

Dukeneye kunamuka no kunamurirwa icumu tukava mukigare cy’abanyoye inkaba y’abacu.

Abatutsi bavuye hanze ntibahwemye kutwereka ko ntacyo dupfana nabo, bityo rero nta mpamvu yo gukomeza kubihomaho.

Urukundo abahutu badukunda twararubonye hagati y’ukwakira 1990 na Nyakanga 1994 abo nabo nta mpamvu yo kubinginga kuko tutarokotse babishaka.

Ariko kandi muri abo bose mvuze harimo bake duhuje akaga, harimo bake baharaniye kudasa n’abatwishe.

Abo turi kumwe 100% kandi nta bumwe n’ubwiyunge dukeneye hagati yacu kuko nta masinde dufitanye.

Ntabumwe n’ubwiyunge dukeneye hagati yacu n’abatwiciye ndetse n’a bakomeje kutwicira ahubwo dukeneye ubutabera nyabwo.

Abdallah Akishuli