Nta Perezida wo mu karere witabiriye “umunsi wo kwibohora” mu Rwanda

Nta muyobozi w’igihugu gituranyi cyangwa cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo witabiriye ibirori by”umunsi wo kwibohora” mu Rwanda. 

Ni ubwa mbere bibayeho mu birori bikomeye bitumirwamo amahanga n’abaturanyi buri nyuma y’imyaka itanu.

Kuri iyi nshuro, Uganda yohereje visi minisitiri w’intebe, Perezida wa Kongo yohereje umujyanama we, u Burundi ambasaderi wabwo i Kigali, Tanzaniya yohereje minisitiri w’intebe. Ibi ni ibihugu bituranyi n’u Rwanda.

Abayobozi b’ibihugu bya Botswana, Zimbabwe, Repubulika ya Centre Afrique, Namibia, Sierra Leone, Botswana, na Togo biyiziye. Nigeria yohereje Visi Perezida w’igihugu.

Ubutegetsi bw’u Rwanda muri ibi bihe bufitanye ibibazo bya politiki n’ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’ubw’u Burundi.

Mu bashyitsi bakuru nta muyobozi w'igihugu gituranyi n'u Rwanda wari uhari
Mu bashyitsi bakuru nta muyobozi w’igihugu gituranyi n’u Rwanda wari uhari

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banenga imibanire bavuga ko ari mibi y’abategetsi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi.

Mu bihe bishize, Perezida Paul Kagame kuri iki yavuze ko u Rwanda rubana neza n’ushaka ko babana neza. 

Mu ijambo ry’uyu munsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko intambara yo “kwibohora” yari ikenewe ndetse ko ntacyari kuyibuza.

Yagize ati: “Kwibohora ntibyari bigamije gusubizaho ibyahise, ahubwo kurema ikindi kintu gishya cyiza ku Banyarwanda bose”. 

“Urwo rugamba rwari rukenewe, ndetse mu kuri ntacyari kurubuza. Nihazigera hakenerwa izindi ngamba, tuzaba duhari”.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko uyu atari “umunsi wo kwibohora”, ko ahubwo ari umunsi FPR yishimira ko yafashe ubutegetsi.

BBC